Mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) ikomeje guhura n’ibibazo bikomeye by’umutekano muke, ruswa n’ubukene bukabije, indi ngorane ikomeje kugaragara ni uko bamwe mu bayobozi b’inzego za leta, by’umwihariko abadipolomate ba Perezida Félix Tshisekedi, bakomeje gufatirwa mu bikorwa by’ubucuruzi bwa magendu y’ibiyobyabwenge.
Mu cyumweru gishize, ku mupaka wa Bulugariya na Turukiya, hafatiwe imodoka yanditseho plaque y’i Bubiligi, irimo ibiro 206 bya kokayine ifite agaciro ka miliyoni 20 z’amayero. Mu bayirimo harimo umudipolomate w’Umunya-Kongo, bivugwa ko afite ubudahangarwa mu butumwa yahawe na leta ya Tshisekedi. Ibi byatumye hibazwa ku ruhare rw’abategetsi bo hejuru mu micungire mibi y’inzego za dipolomasi, ndetse no mu bikorwa bihabanye n’amategeko.
Si ubwa mbere abakozi ba leta ya Kongo bashinjwa kwivanga muri magendu y’ibiyobyabwenge. Muri 2022, hari umudepite wo mu ishyaka rya UDPS riri ku butegetsi wavuzweho gucisha heroïne muri Repubulika ya Centrafrique akoresheje indege ya gisirikare.
Ibikorwa nk’ibi byagaragaje ukuntu ubudahangarwa butangwa ku bayobozi b’igihugu cya Kongo n’abadipolomate bacyo bikoreshwa nabi, bigatuma baba igikoresho cyoroshye mu kwinjiza no gusohora ibiyobyabwenge. Abasesenguzi bavuga ko ubu buryo bw’imikorere bufasha amatsinda y’abacuruza ibiyobyabwenge ku rwego mpuzamahanga kwifashisha RDC nk’inzira yizewe yo kugera i Burayi cyangwa mu bindi bihugu byateye imbere.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa bakomeje kunenga Perezida Tshisekedi ku buryo yirengagiza ibikorwa nk’ibi, aho aho kwirukana cyangwa gukurikirana abakekwaho ruswa n’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, ahubwo ahora abazamura mu myanya y’ubuyobozi. Ibi binagaragaza imikorere y’ubutegetsi idahwitse kandi inatuma igihugu gikomeza gutakaza icyizere mu ruhando mpuzamahanga.
Uretse guteza isura mbi igihugu cya Kongo isanzwe izwi nabi, ibikorwa bya magendu y’ibiyobyabwenge binagira ingaruka ku mutekano w’akarere. Inzira zikoreshwa muri ibyo bikorwa zinyura mu bihugu by’abaturanyi bikaba byongera ibibazo by’umutekano n’ubucuruzi butemewe. Hari bamwe mu bayobozi b’imitwe yitwaje intwaro bahabwa amafaranga na Leta ya Tshisekedi avuye muri ubwo bucuruzi mu rwego rwo gukomeza intambara.
Mu gihe Perezida Tshisekedi yitegura kwiyamamariza indi manda, icyizere cy’abaturage ku buyobozi bwe gikomeje kuyoyoka bitewe n’ukuntu adafata ingamba zikomeye ku bayobozi be bivanga mu bikorwa by’ubucuruzi bwa magendu, cyane cyane ibiyobyabwenge. Ibimenyetso ni byinshi, ariko ibikorwa ni bike. Abaturage n’amahanga bategereje kureba niba iyi myitwarire izahinduka, cyangwa niba RDC izakomeza kuba isooko y’ubucuruzi butemewe.