• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

Editorial 07 Oct 2017 ITOHOZA

Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi waranzwe n’umwuka mubi, ahanini ukomoka ku ruhare bushinjwa muri ayo mahano yatwaye ubuzima bw’abarenga miliyoni, nabwo bukihimura butunga agatoki bamwe mu bayobozi b’u Rwanda kuba ku isonga mu mugambi w’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana.

Mu 2006, umucamanza w’Umufaransa Jean-Louis Bruguière utarigeze akoza ikirenge cye mu Rwanda, yakoze raporo yashinjaga bamwe mu ngabo zari iza FPR-Inkotanyi kuba mu barashe indege ya Habyarimana, ashyiraho n’impapuro zo guta muri yombi abagera ku icyenda.

Iyi raporo Bruguière yayikoze agendeye ku buhamya yumviye i Paris atageze aho ibivugwa byabereye, ku buryo byatumye ikemangwa cyane n’abahanga, bagaragaza ko yakoranywe agahimano kuko yagendeye ku buhamya bw’abarwanya Leta y’u Rwanda batuye mu mahanga gusa, biganjemo abahunze igihugu nyuma yo gukora ibyaha n’amakosa akomeye.

Mu 2012 u Rwanda rwahaye rugari abandi bacamanza nabo b’Abafaransa, Marc Trévidic na Nathalie Poux, bo babasha kugera mu gihugu ndetse batangaza ibitandukanye n’ibya Bruguière, ko ibisasu byarashe indege ya Habyarimana byaturutse mu kigo cya gisirikare cya Kanombe cyacungwaga n’abamurinda, ntaho bihuriye n’ingabo za FPR bivugwa ko zari i Masaka.

Icyo gihe byashimangiwe ko yarashwe n’abahezanguni bari mu Ngabo z’u Rwanda (FAR) bashakaga kumwikiza.

U Bufaransa ntibwanyuzwe

Nyuma y’aho u Rwanda ruhaye rugari iki gihugu, n’ubu kiracyapfunda imitwe gishaka kurugaraguza agati ahanini cyifashishije ihanurwa ry’indege ya Habyarimana. Nyuma y’amezi agera ku 11 ubucamanza busubitse iyo dosiye, bwaje kuyisubukura mu iturufu nshya yo gukoresha abahoze mu ngabo z’u Rwanda barimo n’abakatiwe n’inkiko ku byaha binyuranye.

Ku ikubitiro bwakoresheje Kayumba Nyamwasa wigeze kuba Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda kuva mu 1994 – 2002, uri mu buhungiro muri Afurika y’Epfo. Uyu wakatiwe n’inkiko za gisirikare mu Rwanda igifungo cy’imyaka 24 ndetse akamburwa impeta zose za gisirikare, yari mu bagombaga gutabwa muri yombi hagendewe kuri raporo ya Bruguière.

Mu 2012, ubwe yaje kwisabira abacamanza Jean-Marc Herbaut na Nathalie Poux ngo abahe ubuhamya kwihanurwa ry’indege ya Habyarimana. Icyo gihe igihugu yahungiyemo nticyamworohereje gutanga ubwo buhamya bituma mu 2016 hafatwa umwanzuro wo kujya kubutanga i Paris ariko nabyo ntibyakorwa.

U Bufaransa bukomeje umugambi

Nyuma y’uko ubuhamya bwa Kayumba Nyamwasa i Paris budatanzwe, u Bufaransa bwakomeje umugambi wo guharabika ubuyobozi bw’u Rwanda bukoresha abatavuga rumwe nabwo.

Ukurikiyeho Jeune Afrique yatangaje ko yagiye i Paris inshuro ebyiri muri Werurwe agatanga ubuhamya bwe, ni uwirukanywe mu ngabo z’u Rwanda utavuzwe izina. Uyu wahungiye mu Bwongereza nyuma yo kwirukanwa mu gisirikare kubera imyitwarire mibi, yihamirije ko yagize uruhare mu kuzana ibisasu bya missile byahanuye indege ya Habyarimana.

Abatangabuhamya nka Kayumba ubarizwa mu ishyaka rya RNC rirwanya leta y’u Rwanda ndetse ryakunzwe gutungwaho agatoki ku icurwa ry’imigambi igamije guhungabanya umudendezo warwo, kimwe n’abandi bahunze, si abo kwizerwa kuko hari abemeza ko baba bagamije gusiga icyasha abayobozi b’u Rwanda bifashishije ubuhamya bufutamye.

Kagame yakomoje kuri iri perereza

Ubwo yatangizaga umwaka w’ubucamanza 2016/2017, Perezida Kagame yakomoje kuri iri pererezida rikorwa n’u Bufaransa, avuga ko nta kibazo na kimwe abifiteho ahubwo bimuha umwanya wo kwibutsa ko ubutabera bw’u Rwanda budashingiye ku nyungu z’u Bufaransa.

Yagize ati “Twashakaga gukemura iki kibazo, kugira umubano mwiza.Twaritanze ubwacu tuti muze hano mugire amakuru kubyo mushaka. Dutanga uburenganzira kuri buri kimwe cyose aba bantu bashaka.”

Yakomeje agira ati “Iperereza ryamaze imyaka igera kuri ibiri, nyuma yo kubona ibyo bashaka bidahari kandi ko nta kintu na kimwe kizabashyigikira […]Tugiye gutangira bundi bushya kandi nta kibazo mbifiteho. Nta kibazo mbifiteho. Ariko gutangira bundi bushya bisobanuye ibintu byinshi.”

Iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ryasubitswe mu 2014, abarikoze ari nabo bongeye kurisubukura bakaba barahamije ko ibyo babonye bihamya ko indege ya Habyarimana yarashwe n’abahezanguni bari mu Ngabo z’u Rwanda (FAR) bashakaga kumwikiza kugira ngo haburizwemo ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Arusha.

-8195.jpg

Ibisigazwa by’Indege yari itwaye perezida Habyarimana Juvenal

2017-10-07
Editorial

IZINDI NKURU

Ninde Diane Rutabana Akwiye Kuryoza Ibura Ry’umugabo We? RNC Na Kayumba CyangwaUganda Na Abel Kandiho?

Ninde Diane Rutabana Akwiye Kuryoza Ibura Ry’umugabo We? RNC Na Kayumba CyangwaUganda Na Abel Kandiho?

Editorial 21 Oct 2019
Akabajenosideri kashobotse J. Claude Seyoboka uregwa Jenoside nawe aragezwa mu Rwanda

Akabajenosideri kashobotse J. Claude Seyoboka uregwa Jenoside nawe aragezwa mu Rwanda

Editorial 17 Nov 2016
Afrika Y’epfo : Umuhungu Wa Ngeze Hassan Yasanzwe Muri Hotel Yimanitse Mu Mugozi

Afrika Y’epfo : Umuhungu Wa Ngeze Hassan Yasanzwe Muri Hotel Yimanitse Mu Mugozi

Editorial 18 Jun 2018
CNLG yamaganye abitwaza gufasha abarokotse Jenoside mu nyungu zabo bagasabiriza

CNLG yamaganye abitwaza gufasha abarokotse Jenoside mu nyungu zabo bagasabiriza

Editorial 11 Apr 2018

Igitekerezo kimwe

  1. Kalisa
    June 7, 20187:46 am -

    Ariko ubwo muba mubeshya nde? ninde utazi uwahanuye iriya ndege?

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rayon Sports yanganyije umukino wa Kabiri wa shampiyona, Gasogi United ikomeje kuyobora urutonde
Amakuru

Rayon Sports yanganyije umukino wa Kabiri wa shampiyona, Gasogi United ikomeje kuyobora urutonde

Editorial 24 Aug 2024
Munyagishari ngo yarashe amasasu 3 umugore wamuririraga, undi amuta muri Sebeya
Mu Mahanga

Munyagishari ngo yarashe amasasu 3 umugore wamuririraga, undi amuta muri Sebeya

Editorial 08 Jun 2016
FRVB yaciwe amande asaga miliyoni 120 Frw kubera gukinisha abanyamahanga badafite ibyangombwa mu gikombe cya Afurika cy’Abagore
Amakuru

FRVB yaciwe amande asaga miliyoni 120 Frw kubera gukinisha abanyamahanga badafite ibyangombwa mu gikombe cya Afurika cy’Abagore

Editorial 17 Mar 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru