Arsenal yifashishije bamwe mu bahoze bayikinira babaye ibihangange nka Robert Pires na Ray Parlour, yashyize ahagaragara umwambaro mushya izajya yambara yakiniye hanze y’ikibuga cyayo uriho ikirango cyo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda.
Iyi kipe ifite abakunzi benshi mu bice byose by’Isi, iherutse kugirana amasezerano azamara imyaka itatu n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, RDB, yo kumenyakanisha ubukerarugendo, imyenda yayo ikazajya ikinana ikazajya iba yanditseho ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’ibumoso.
Mu kwezi gushize Arsenal yari yasohoye umwambaro izajya ikinana iri mu rugo ikoresheje abakinnnyi nka Mesut Özil, Alexandre Lacazette, Héctor Bellerín n’abandi.
Kuri ubu yasohoye undi mwambaro izajya yambara yasohotse, imipira iri mu mabara ya Mauve n’amakabutura akaba ari muri iryo bara.
Mu kwerekana uwo mwambaro, ikipe yifashishije bamwe mu bahoze bayikinira barimo Robert Pires wayikiniye kuva mu 2000 kugera 2006 na Raymond Parlour wayigizemo ibihe byiza kuva mu 1992 kugera 2007 bari kumwe na Alex Scott wahoze ari Kapiteni w’Ikipe y’abagore na Danielle Carter w’imyaka 25 ukina nk’umukinnyi wo hagati muri Arsenal y’abagore.
Uyu mwambaro wakozwe n’uruganda rwa Puma, ukoranye ikoranabuhangaku cya EVOknit Tech ku buryo worohereza abakinnyi kutabangamirwa n’ubushyuye cyangwa n’ubukonje mu gihe bari mu kibuga.