Umuyobozi w’Ingabo mu ntara y’Iburengarazuba Gen. Maj. Alexis Kagame avuga ko abanyarwanda badakwiye kwigana imico bumva mu bindi bihugu bigira abaturage bahora barwana hagati yabo, kuko ntacyo bapfa.
Ibi byagarutsweho mu kiganiro abayobozi bagiranye n’abatuye Akarere ka Ngororero kuwa 15 Nzeli 2016.
Gen. Maj. Alexis Kagame , avuga ko kubera ubunararibonye abanyarwanda n’inzego z’umutekano bafite bataha icyuho uwo ariwe wese ushaka kuvutsa abanyarwanda ubuzima.
Ati : n’ubwo muri aka karere nta bikorwa bifatika bihungabanya umutekano by’abitwaza idini ya Islam bihavugwa, bamwe mu bayisilamu bavuga ko hari abajya bahagaragara batazwi, bakabasaba ibyangombwa by’aho baturutse, bagasubirayo.
Gen. Maj. Alexis Kagame, Umuyobozi w’Ingabo mu ntara y’Iburengerazuba
Mukandasira avuga ko batazihanganira uzashaka guhungabanya umutekano w’intara yabo, by’umwihariko Akarere ka Ngororero.
Yagize ati «Harimo n’abo muri iyi ntara bagiye muri ibyo bikorwa bigamije kurimbura abantu. Igihugu cyacu by’umwihariko akarere ka Ngororero twabonye umutekano bigoranye, ntabwo dushobora kwemerera uwo ariwe wese wakongera kugerageza kuwuhungabanya ».
Shehe Nkenga Gulam, Immam w’akarere ka Ngororero avuga ko bahagurukiye kurwanya ababanduriza izina.
Ati « Ubu abantu bose bitwaza idini ryacu bagasengera ahantu hatari mu misigiti ntitubafata nk’abacu, ahubwo tubatangaho amakuru bagakurikiranwa kandi tuzabikomeza ».
Umuyobozi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba ACP Bertin Mutezintare, yeruriye abadashaka kubumbatira amahoro ko hazakoreshwa imbaraga zose zishoboka mu kubarwanya.
Ati « Iki kibazo cyatuzanye si umutekano muke uterwa n’abajura ahubwo ni abashaka kuturimbura. Niba batisubiyeho hazakoreshwa imbaraga zose dufite duhangane nabo kandi twiteguye kubahashya ».
Abayisilamu bo muri aka karere bavuga ko hari abaturage bababona nk’abafite ibitekerezo by’ubutagondwa bitewe n’abiyitirira idini ryabo bagakora amahano.
Basaba ko byahinduka kuko bidakorwa na bose,ahubwo bagafatanya kubatahura.
Guverineri Mukandasira Caritas
Source : KT