Ku nshuro ya mbere, kuri uyu wa gatanu taliki ya 15 Mutarama 2015, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’U Rwanda ku Kacyiru, habereye inama rusange y’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubugenzacyaha (CID) , ikaba yahuje ubuyobozi bukuru by’iryo shami n’abagenzacyaha barenga 260 bakorera mu mpande zose z’igihugu; yari yanatumiwemo kandi ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda , Urwego rw’Umuvunyi ndetse na Transparency International Rwanda nk’ abafatanyabikorwa b’ubugenzacyaha.
Atangiza imirimo y’iyo nama, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana mu ijambo rye, yibukije abayitabiriye ibirebana n’icyerekezo cy’igihugu, icyerekezo cya Polisi y’u Rwanda n’icy’ishami bakorera ariryo ry’ubugenzacyaha, aho yabibukije ku nshingano zabo mu kazi ko gukumira, gutahura, kuburizamo no kugenza ibyaha kandi abahamagarira kurangwa n’indangagaciro z’Ubunyarwanda.
IGP Gasana yagize ati:”Mugomba kurangwa n’indangagaciro na kirazira mu kazi kanyu kandi mukamenya uwo muhagarariye iyo muri ku kazi, umwuga wanyu wo kugenza ibyaha musabwa kuwukorana ubumenyi kandi mukajyana n’igihe, ibi kandi nabyo bibasaba guhora mwisuzuma, kwinenga mukabona uko mukosora ibitagenda.”
IGP Gasana yasabye abagenzacyaha kandi kumenya ibibazo Polisi ihanganye nabyo muri iki gihe birimo iterabwoba n’ubutagondwa (radicalization) byugarije isi muri rusange aho yabasabye guhora bari maso ngo bashobore kubiburizamo. Yababwiye ko batabigeraho batajijukiwe n’amakuru y’ibigezweho haba mu kazi kabo ndetse n’ibyo hanze y’akazi.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yagarutse ku myitwarire mibi irimo ruswa yaranze bamwe mu bagenzacyaha, aho yayigaye kandi avuga ko iyo hari uwo bigaragayeho Polisi y’u Rwanda imukurikirana kandi agahanwa. Kuri ibi, yibukije ko kuba umugenzacyaha ari igihango uba ufitanye n’igihugu bityo kugitatira ari ishyano akaba ari uruhare rwabo ngo bahitemo igikwiye gukorwa.
IGP Gasana yarangije ashimira abitabiriye iyi nama barimo abafatanyabikorwa n’abagenzacyaha, aho yavuze ko bose bafatanyije byatuma ubutabera burushaho kugenda neza.
Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika, Richard Muhumuza mu ijambo yagejeje ku bagenzacyaha, yavuze ko kugenza ibyaha ari akazi kagomba kurangwa n’ubushishozi, kuko iyo gakozwe nabi bigira ingaruka ku mihanire y’abanyabyaha kuko ari ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha , bose bagendera ku bimenyetso byakusanyijwe n’umugenzacyaha.
Yagize ati:”Ibimenyetso mutanga bifite uruhare runini mu gutuma ubutabera bugenda neza, kandi kugeza ubu turishimira imikoranire iri hagati yacu n’ubugenzacyaha , tukaba twifuza ko yakwiyongera dore ko inagenwa n’itegeko.”
Muhumuza kandi yabasabye kurangwa no guhora bihugura, kugira ubwitange cyane cyane birinda ruswa kuko ari bo bahura ku ikubitiro n’abanyabyaha batifuza guhanirwa ibyo baba barakoze.
Yarangije ashimira Polisi y’u Rwanda yateguye iyi nama kandi avuga ko yizeye ko ibizavamo ari ingirakamaro ku mpande zose zirebwa n’ibikorwa byateza imbere ubutabera kugirango umuco wo kudahana uranduke burundu.
Uretse kandi aba bayobozi batanze ibiganiro, abitabiriye iyi nama baganirijwe n’izindi mpuguke mu bugenzacyaha zirimo umuyobozi w’ishami rishinzwe ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege, Musangabatware Clement ;umuvunyi wungirije ushinzwe kurwanya ruswa, Ntete Marius ; umugenzuzi w’ubushinjacyaha mu biro by’umushinjacyaha mukuru wa Repubulika ndetse n’abandi.
RNP