Iri serukiramuco nyarwanda Urusaro International Women Film Festival ritegurwa n’Abanyarwandakazi , rikabera mu Rwanda ku nshuro ya gatatu ryabereye I Kigali ,ryahariwe abagore bakora umwugawa Cinema.
Talikiya 3 Werurwe 2018 nibwo mu Rwanda hatangijwe iserukiramuco ry’abagore bakora Cinema mu Rwanda, rimara icyumweru. hatanzwe amahugurwa bayahabwa n’ibyamamare binyuranye byitabiriye iserukiramuco baturutse mu bihugu bitandukanye by’Afurika.
Ku munsi wambere ubwo hatangizwaga iriserukiramuco ryafunguwena Claudine Umuringa uhagarariye iriserukiramuco hamwe na Murekeyisoni Jacqueline umuyobozi mukuru w’Urusaro.mu itangizwa ry’irserukiramuco hahawe ikaze abakora umwugawa Cinema hamwe n’abagomba kubahugura bakabongerera ubumenyi haba mu gukina no gutunganya filimi.
Muri iriserukiramuco bagiye banahemba bamwe mubitwayeneza mu gukora filimi.Dusabejambo Clementine yahawe igihembo cy’umugore w’indashyikirwa umazekwegukana ibihembompuzamahanga biturutse kuri filimi akora yagize ati”ikigihembo mpawe kubwanjye biranshimishije ariko birampa n’imbaraga zogukomeza gukora neza kandi mbona kubwanjye binyereka ko ari bwo tugitangira tugifite inzirandende mu gukomeza kubaka sinemanyarwanda”.
Muri iriserukiramuco herekanwe filimi ndende yitwa ‘Felecite’ ya Alain Gomes iri mu zakunzwe zikanegukana ibihembo bitandukanye bikomeye kumugabane w’Afurika.
Mvele Pauline uhagarariye iserukiramuco mbarankuru mu gihugucya Gabon yashime urwego sinema nyarwanda igezeho anashishikariza abanyarwandakazi kwitabira umwuga wasinema ati”abagore bahura n’imbogamizi mu mwuga wa Cinema ariko ntibagomba gucika intege nihereyeho maze imyakaisaga 10 kandimbona hari aho navuye n’ahongeze”.
Akomeza avuga ko Abagore bahura n’imbogamizi nyinshi mu itangira ariko uko imins yicuma bigenda bihinduka bitewe n’uko ubuyobozi bugenda bubumva, ubutwateye imbere bigaragarira buri wese kandi sinema dukora zihindura,zikanigisha benshi.
Murekeyisoni Jacqueline utegura iriserukiramuco yavuze ko yatekereje ikigikorwa kugirango abagore bakora Cinema babashe guhuza ibitekerezo banarebere hamwe icyakomeza kubatezaimbere . hatangwa amahugurwa kubakina filimi, abaziyobora tukabahuza n’abo mu bindi bihugu kugirango bungurane ibitekerezo byo kwiteza imbere muri uyu mwugawa Cinema.
Akomeza avuga ko uyu mwaka bagiye hibanzwe kubashyitsi bazwi mu mwugawa Cinema y’Afurika kugira ngo nabo barebe urwego Abanyarwakazi bagezeho ngo ntabwo birangirira ati” nubwo turangiye ibi bikorwa ntiturabona neza icyerekezo cy’ahazaza ariko tugeze ku rwego rushimishije kandi hagaragaririra buri wese “.
iriserukiramuco gusa kuko nanyuma yahoo bakomeza kubakurikirana bareba niba ibyo bahuguwemo hari akamaro byatanze.
Mu isozwa rw’iri serukiramuco Minisitiri w’Umucona Siporo, Uwacu Julienne yavuze ko sinema nyarwanda igomba kuba igikoresho kinyuzwamo ubutumwa ati”byagaragaye ko sinema nyarwanda yacishwamo ubutumwa bwigisha kandi bugamije guteza imbere umunyandakazi n’abanyarwanda muri rusange hashingiwe ku iterambere ry’igihgu”.
Minisitiri Uwacu akaba yasoje yizeza buri wese uzagaragaza inzira iboneye mu guteza cinema nyarwanda I mbere inkunga iyo ari yo yose.
Nkundiye Eric Bertrand