• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Abagore barasabwa kuba abambere mu kwita ku bidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima

Abagore barasabwa kuba abambere mu kwita ku bidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima

Editorial 18 Aug 2021 Amakuru, HIRYA NO HINO, ITOHOZA, Mu Rwanda

Byavugiwe mu Nteko rusange y’Umuryango Nile Basin Discourse Forum (NBDF), kuri uyu wa Kabiri aho iyo nteko yari igamije kubungabunga amazi nk’umutungo kamereno kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu bihugu bikora ku cyogogo cy’uruzi rwa Nil

Bamwe mu Bagore bari bitabiriye iyi nteko rusange, basabwe kugira uruhare rukomeye mu kubungabunga ibidukikije, kuko ingaruka zo kutabyitaho aribo zibangamira cyane ugereranyije n’abandi.Abari muri iyo Nteko kandi, bagaragaje ko icyorezo cya Covid-19 cyatumye bimwe mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima bigendabiguruntege, nyamara kandi ari ingenzi cyane mu buzima bwa muntu.

Imiryango igize impuzamiryango NBDF yiyemeje kongera imbaraga mu bikorwa byayo kugirango igire uruhare mu iterambere rirambye. NBDF igizwe n’imiryango itandukanye itegamiye kuri Leta isanzwe ikora mu bijyanye n’ibidukikije ndetse no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Safari Emmanuel, asanzwe aba mu nama y’ubuyobozi muri(NBDF) avuga ko abantu badakwiriye kwitwaza Covid-19 ngo bakomeze kwangiza ibidukikije. Ati “kugira ngo ibidukikije turusheho ku bibungabunga neza dukeneye abantu babyumva, babyitangira kandi bakabisigasira, hari bamwe mu bantu bashobora kwitwaza covid-19 bityo ugasanga bakoze ibikorwa byo kwangiza ibidukikije nko kwangiza amazi. Kwnagiza amashymaba bashaka ibicanwa ndetse no gutwika amakara, ibyo byose ni ukubyirinda.”

Crescence Mukantabana, umuyobozi mu muryango Reseau de Developpement des Femmes Pauvres, umwe mu muryango ugize NBDF, avuza ko, ari ngombwa abagore nabo bakwiriye kwita ku masoko y’amazi, ibidukikije nk’amashyamba n’ibindi byorohereza abatuye isi kubaho neza kuko kubibura, abagore aribo babibabariramo bwa mbere. Ati “Muby’ukuri umugore akwiriye kuba nyambere ku kubungabunga ibidukikije ndetse n’urugobe rw’ibinyabuzima : hari ihohoterwa ribera ku migezi iyo abantu bajya kuvomacyangwa mu mashyamba iyo abantu bagiye gutashya. Bityo rero, Umugore. agomba kuba ari we uri imbere muri ibyo byose kuko amazi ni ubuzima, ubuzima bufitwe n’umugore mu muryango”.

Verediane Nyiramana Umuyobozi wa NBDF, avuga ko nubwo ingaruka za Covid-19 zatumye hari ibikorwa byinshi bidindira, kubungabunga ibidukikije bidakwiriye gusigara kuko ari rwo rufatiro rw’ejo hazaza. Ati “Nubwo Covid-19 yaje ikaduca inkokora, ntabwo dukwiriye kureka kwita ku bidukikije n’ibinyabuzima kuko niryo terambere turiho duteganyiriza ejo hazaza. Tugomba gusiga isi isa neza kuruta uko twayisanze.”

Ati “Umugore afite uruhare rukomeye mu buzima bwa buri munsi mu muryango, iyo yabaye uwa mbere mu kwita ku bidukikije umuryango wose ubaho mu buzima bwiza kuko tumenyereye ko igikorwa umugore yagiyemo, agikora neza n’umutima we wose. Umugore agomba kuba ku ruhembe rw’imbere”.

2021-08-18
Editorial

IZINDI NKURU

Kayumba ni umuterabwoba, aho kuba umudemokarate nkuko yifuza ko isi imumenya gutyo

Kayumba ni umuterabwoba, aho kuba umudemokarate nkuko yifuza ko isi imumenya gutyo

Editorial 07 May 2019
Urukiko rwemeje ko Protais Zigiranyirazo akomeza kwimwa viza yo gutura mu Bufaransa

Urukiko rwemeje ko Protais Zigiranyirazo akomeza kwimwa viza yo gutura mu Bufaransa

Editorial 19 Jul 2017
Perezida Trump arifuza inkunga y’u Rwanda mu kuvugurura Umuryango w’Abibumbye

Perezida Trump arifuza inkunga y’u Rwanda mu kuvugurura Umuryango w’Abibumbye

Editorial 03 Sep 2017
Arusha : Rujugiro araburana imitungo yahuguje abanyarwanda bavuye i Burundi

Arusha : Rujugiro araburana imitungo yahuguje abanyarwanda bavuye i Burundi

Editorial 11 Sep 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amavubi asezerewe na Congo
IMIKINO

Amavubi asezerewe na Congo

Editorial 30 Jan 2016
Perezida Kagame yagaragaje ko kwigira kwa Afurika bishoboka
POLITIKI

Perezida Kagame yagaragaje ko kwigira kwa Afurika bishoboka

Editorial 03 Jul 2017
Abakekwaho icyaha cya Jenoside badafatwa bakingirwa ikibaba n’ibihugu bahungiyemo -Busingye
Mu Rwanda

Abakekwaho icyaha cya Jenoside badafatwa bakingirwa ikibaba n’ibihugu bahungiyemo -Busingye

Editorial 10 Apr 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru