Itegeko rikumira rikanahana icyaha cya Jenoside n’ibifitanye isano nayo, rirasobanutse ndetse ntawakwitwaza ko atarizi kuko ryaganiriweho bihagije. Nyamara urutonde rw’abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi rugenda rurushaho kuba rurerure. Bamwe babikora mu rwego rwo guhunga uruhare rwabo cyangwa urwa benewabo muri iyo Jenoside, abandi babikora nk’akazi bahemberwa.
Ntibyantangaza cyane abari muri uyu mugambi baramutse biganjemo ababa mu mahanga, kuko bumva ubutabera bw’u Rwanda butazabageraho, nubwo nyamara guhana abahakana n’ abapfobya Jenoside yemejwe n’isi yose ari inshingano y’ibihugu byose, harimo n’ibyo bagize indiri.
Abatangaje kurushaho ni abakorera icyo cyaha ku butaka bw’uRwanda bitwaje uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, bakirengagiza nkana ko “Jenoside “ itagibwaho impaka.
Kumenya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu Rwanda ntibisaba ubushakashatsi kuko babikora ku mugaragaro, bigasa nk’aho “baciye amazi” inzego zishinzwe kubakurikirana. Abantu nka Bernard Ntaganda na Victoire Ingabire baracyatoneka abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe abatutsi, bagafata abishe,abaguye mu busahuzi, abiciwe ku rugamba barwana, abazize ubujyahabi bwo mu buhungiro n’abandi bazize urupfu rusanzwe, bavuga bashize amanga ko bazize” Jenoside yakorewe abahutu”.
Aba bombi kimwe n’abo batekereza kimwe babikora biyita abanyapolitiki bo muri “opozisiyo”, birengagije ko bitabaha ububasha bwo gukomeretsa imitima y’abarokokotse Jenoside yabaye isi yose ireba. Igitangaje kurushaho, Ntaganda Bernard na Ingabire Victoire bihisha inyuma y’amashyaka ataremerwa mu Rwanda. Bivuze ko no gukoresha imitwe ya politiki itemewe nabyo ubwabyo ari icyaha. Wakongeraho ko nka Ingabire we yanabifungiwe akaza gufungurwa ku mbabazi za Perezida wa Repubulika, ukibaza niba atazi ko isubiracyaha rihanwa kurushaho.
Hari rero n’abihisha inyuma y’uburenganzira bw’itangazamakuru, maze bakaba umuzindaro w’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Nimwibaze umuntu nka Etienne Gatanazi utinyuka kuba umwe mu bigaragambya ngo nibarekure Idamange Yvonne uhakana akanopfobya Jenoside yakorewe Abatutsi akaba ari imbere y’Ubutabera! Aho gutara amakuru abaza impande zose zirebwa n’ifungwa ry’uyu mugore, nako umugome, agafata ijambo yerekana ko mu Rwanda ntawe uvuga ikimuri ku mutima.
Uyu Etienne Gatanazi amaze kugaragaza ko ari mu bagambanira u Rwanda. Amaze kuba ikibyimba mu mibiri y’ abarushakira ineza, kuko buri jambo avuze riba rigamije gutoneka icyo kibyimba, hakibazwa uko bizarangira. Uwitwa Karasira Aimable wahisemo kwigira umurwayi wo mu mutwe kugirango abone uko aroga abantu abinyujije mu mbuga nkoranyambaga, aherutse gucikwa avuga ko we na bagenzi be bishyurwa, ariko agaragaza ko abakira ayo mafaranga bakwiye kumenya ko azabagaruka.
Abasesengura ibivugwa n’ibi byiciro byombi bihakana bikanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, basanga kuba inzego zibishinzwe zidahita zita muri yombi aba bangizi b’imitima, ari uburyo bwo kubaha umwanya ngo bikosore. Si bibi kuko mu muryango n’iyo umwana yaba ikirara utahita umuciraho iteka. Ariko se kugeza ryari, ko kubajenjekera bo babifata nko kubatinya?Aba bagizi ba nabi ntibumva ko kudafungwa kubera ibyaha bigaragarira buri wese ari amahirwe yo kwikebura.
Bo ngo bumva bataryozwa ibyaha bakora, kuko Leta ibakozeho amahanga yasakuza. Umunyarwanda yagize ati:Umuheto woshya umwambi bitazajyana”. Abababazwa n’imitekerereze ya Ingabire Victoire, Bernard Ntaganda, Etienne Gatanazi n’abandi bakomeretsa imitima y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kimwe n’abandi bahagurukiye kuyamagana, basanga KUJENJEKERA aba bantu ari ukorora ubugome mu Rwanda, bakagira bati:”Uhishira umurozi akakumara ku rubyaro. Ntitwakomeza gusaba amahanga gushyikiriza ubutabera abo acumbikiye bari mu bikorwa bikahakana n’ibipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi n’abo dufite mu Rwanda bidegembya nk’aho itegeko ritabareba”.
Rushyashya yo isanga kuba waba ufitanye isano n’abajenosideri byagombye kukubabaza, bityo ukitandukanya n’ikibi.
Kuba waba ufitanye isano n’ abazize Jenoside yakorewe Abatutsi (nubwo kubyemeza bitoroshye), warangiza ugapfobya cyangwa ugahakana ibyabakorewe, uba uri umugome ku rwego rw’ababishe,bakabasambanya ku ngufu, bakabasahura, ukaba ukwiye guhanwa nkabo. Gusa burya inkono ihira igihe. Amaherezo y’inzira ni mu nzu, kandi iminsi iba myinshi igahimwa n’umwe.