Tariki ya 24 Kanama 2016, Umujyanama wihariye w’Umuryango w’Abibumbye mu gukumira ibyaha bya Jenoside, Adama Dieng, yasohoye itangazo ryamagana amagambo y’abayobozi b’u Burundi ndetse na CNDD FDD yagaragazaga guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Ni nyuma y’amatangazo yacicikanaga umunsi ku munsi ashyizweho umukono na Nyabenda Pascal wari umukuru wa CNDD FDD akaba n’Umukuru w’inteko y’abadepite mu Burundi, cyane cyane mu itangazo ryasohotse tariki ya 16 Kanama 2016 ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ari ibihimbano byakozwe n’Umuryango Mpuzamahanga kugirango bukureho ubutegetsi bwa MRND.
Tariki ya 28 Ukwakira 2017, Uwari uhagarariye u Burundi muri LONI ubu akaba ari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Burundi yasubiyemo ayo magambo avugako Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda itabayeho “Presume Genocide”. Ikigaragara nuko abahakana Jenoside mu Burundi bagororerwa. Pascal Nyabenda we yari ku rwego rwo kuba umukuru w’igihugu, naho Shingiro agororerwa kuba Minisitiri w’ububanyi n’amahanga none na Gélase Ndabirabe uzwiho amagambo ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi niwe watorewe kuyobora Inteko ishinga amategeko.
Tubibutse ko u Burundi bucumbikiye bamwe mu bayobozi ba FDLR basize bahekuye u Rwanda ndetse bakaba barinjijwe mu nzego z’umutekano wicyo gihugu. Ikindi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda rwari rucumbikiye impunzi nyinshi z’Abarundi zageze mu Rwanda muri 1972 ndetse na 1993 zikaba zarakoreshejwe mu kwica Abatutsi ku buryo bw’ubugome bw’indengakamere. Aha twavuga nko mu Mayaga ya Ntongwe, U Bugesera ndetse na Ngoma. By’umwihariko impunzi z’Abarundi zari mu Mutara muri Ngarama zafatanyije n’interahamwe gutsemba Abatutsi ubwo zahungaga kuva Kiziguro, Karubamba. Mukarange, Kabarondo zisozereza umugambi wazo Nyarubuye mbere yo guhungira muri Tanzaniya none zikaba zaratashye I Burundi nta nkomyi.
Leta ya CNDD FDD yirirwa ivuga ko itabangamira abaturanyi, nyamara baha inzira abaza guteza umutekano muke mu Rwanda mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru duhana imbibi n’iki gihugu. Mu ruzinduko amaze iminsi agirira mu ntara zitandukanye zo mu gihugu cy’u Burundi, Perezida mushya wicyo gihugu General Evariste Ndayishimiye yagaragaje ko hakiri urugendo rurerure mu kuzahura umubano n’u Rwanda mu mvugo ye yuzuyemo gushinja ibinyoma u Rwanda ko rwafashe bugwate impunzi z’abarundi zimaze imyaka isaga itandatu mu Rwanda.
Mu ntara ya Kirundo iri mu majyaruguru y’igihugu cy’uburundi niho Jenerali Ndayishimiye yavugiye amagambo aca amarenga ko ntacyahindutse ku mubano w’ibihugu byombi utifashe neza kuva hatangira indyane za politiki mu gihugu cy’u Burundi aho uwari Perezida Petero Nkurunziza witabye Imana mu minsi ishize yafashe umwanzuro wo kwiyamamariza manda ya gatatu ibintu byateje imvururu mu gihugu, Abarundi bagahungira mu Rwanda.
Mu gihe gisaga ukwezi amaze ku butegetsi benshi bari biteze impinduka mu mibanire y’ibihugu byombi mu bisanzwe byakagombye kubana neza kuko hari byinshi bisangiye, mu mbwirwaruhame yagejeje ku baturage bo mu Kirundo yavuze amagambo ashotora u Rwanda aho yarugeraranije n’indyarya avuga ko rwafashe bugwate impunzi ziri mu nkambi zitandukanye mu Rwanda nko muri Mahama kandi bizwi ko u Rwanda nta mpunzi rubuza gutahuka iwabo mu gihe zizejwe umutekano cyangwa se niba icyo bahunze cyararangiye nkuko amasezerano ya Geneve abivuga, bityo rero igihugu kigendera ku mategeko nk’u Rwanda nticyapfa guhubuka kugeza igihe icyo abo bantu bahunze kizakemuka burundu aho kugirango bizabazwe u Rwanda nyuma. Tuributsa Ndayishimiye ko umubare munini w’impunzi z’Abarundi zitari mu Rwanda ahubwo ziri muri Tanzaniya nizindi nyinshi ziri muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.
Hari kandi n’ibindi bimenyetso byagaragajwe mu nkiko mu Rwanda bya bamwe mu bafatiwe mu mashyamba ya Kongo bari mu mutwe wa P5 wa Kayumba Nyamwasa ukuriye umutwe w’iterabwoba wa RNC bavuze ubufasha bahawe na leta y’u Burundi kugirango bahungabanye umutekano w’u Rwanda, aho twavuga nka Maj (Rtd) Mudathiru ndetse n’abandi bari mu itsinda rye bafatiwe muri Kongo! Ibi kandi byagarutsweho na raporo ry’itsinda ry’impuguke za LONI ko umutwe wa P5/RNC ufite ibikorwa bya gisirikari mu burasirazuba bwa Kongo unyuza abarwanyi n’intwaro mu Burundi ndetse hakaba hari izo bahawe nicyo gihugu.
U Burundi bureke kuba nka wa mwana murizi udatorwa urutozi, aho buteza umutekano muke mu Rwanda hanyuma bukavuga ko aribwo bubangamiwe n’u Rwanda.