Mu gihe abanyarwanda barajwe ishinga no kwiteza imbere mu mirimo imwe ni imwe harimo abandi bahisemo gufata iy’ishyamba rya Kongo bati ngaho wenda twabuza amahwemo abimereye neza ibyo kandi bakabishukwa n’abigaramiye I Burayi n’ahandi bisomera umuvinyo bahuta igikoma, ubwo niko abana b’Abanyarwanda bakindagurwa n’Ingabo za Congo FARDC kuko bahisemo inzira yo kwiyahura.
Akenshi biha cyangwa bagahabwa amapeti mu rwego rwo kugaragaza ko bafite igisirikari gihamye, kugirango babone imisanzu buzuza ibifu byabo. Ubu twandika iyi nkuru, RIB yerekanye abafatiwe mu mashyamba ya Kongo babarizwaga mu mutwe wa FLN-MRCD harimo Col Nizeyimana Mark na Col Iyamuremye Emmanuel bavuganye n’itangazamakuru. Uyu mutwe wa FLN-MRCD ukuriwe n’abiyita abanyapolitiki aribo Paul Rusesabagina na Faustin Twagiramungu bashyize inda zabo imbere bakohereza abana b’Abanyarwanda mu mashyamba ya Kongo.
Ubwo yerekanaga aba bahoze ari abarwanyi ba FLN-MRCD bagera kuri 57, RIB yavuzeko hari n’abafashwe bari ku rwego rwa General. Bamwe mubavugishije Itangazamakuru, bavuga ko uriya mutwe wahawe ibikoresho bifashishaga na Joseph Kabila wahoze ayobora DRC, ariko hakaba hari abanyarwanda basanzwe bamenyerewe ko barwanya igihugu cyabo bakabaha ubufasha bw’amafaranga yo kubashuka no kubangiza babaroha mu muriro w’amasasu barimo Paul Rusesabagina n’abandi. Bashima uburyo bafashwe neza mu Rwanda kuko bahabwa ibyangombwa byose bihabwa umuntu bikaba bitandukanye n’ubuzima babagamo mu ishyamba.
Col Iyamuremye Emmanuel wari mu mutwe wa CNRD akaba yarafatiwe Uvira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.Bavuga ko bafashwe n’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bamwe zikabanza kubafunga nyuma bakaza kubohereza mu Rwanda ngo bazagezwe imbere y’inkiko zaba iza Gisivili cyangwa se iza Gisirikare bahabwe ubutabera. Col Iyamuremye Emmanuel avuga ko abarwanyi bo mu mitwe ibarizwa mu mashyamba muri bakubititse cyane kubera ibitero bagabwaho bityo bituma bagabanuka uko bwije n’uko bukeye avuga ko kugeza ubu batanagera ku bihumbi bibiri mu mashyamba. Biteganyijwe ko hari abazaburanira mu nkiko zisanzwe abandi mu za Gisirikare. Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dominique Bahorera avuga ko bamwe mu bafashwe bihinduye imyirondoro ku buryo biba ngombwa gushaka amazina yabo bwite babaga bitwa batarava mu Rwanda.
Habumukiza Theoneste ni umwe mu beretswe itangazamakuru. Uyu mugabo warangije Kaminuza mu Rwanda, yemera ko ari umwe mu bagabye igitero cyo mu Kinigi. Yabwiye itangazamakuru ko icyo gitero cyari kiyobowe n’uwitwa Gavana. Ngo bari bafite gahunda yo gutangira igitero bageze mu Cyanika ariko kubera kwibagirwa inzira bajya ahitwa Nyirabisate. Yavuze ko abo muri FLN-MRCD bari 47 bari kumwe n’ingabo za P5 atibuka umubare. Bakurikiranyweho ibyaha byo kurema imitwe yitwara gisirikare, ubwicanyi n’ibindi. Umuvugizi wa RIB akomeza avuga ko muri aba bafashwe harimo abo ku rwego rwa General batanu barimo Gen. Irakiza Fred na Habyarimana Joseph,Uyu muvugizi wa RIB uvuga ko mu bafashwe harimo umusivile umwe, akavuga ko hari abazashyikirizwa Ubushinjacyaha bwa Gisirikare, abandi bagahabwa ubwa gisivile kugira ngo bukore dosiye bashyikirizwe Inkiko ubutabera butangwe. Nkuko Rushyashya twagiye tubibagezaho, aba baje biyongera kubandi bafatiwe ku rugamba mbere n’ingabo za FARDC bakoherezwa mu Rwanda.
Mu mpera z’Umwaka wa 2018, FARDC yafashe Ignace Nkaka uzwi ku izina rya La Forge Fils Bazeye wari umuvugizi wa FDLR, ndetse na Col Jean Pierre Nsekanabo alias Abega wari ashinzwe iperereza muri uyu mutwe. Aba bagabo bombi ubu bari kuburanishwa n’Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi. Nabo bakurikiranyweho ibyaha birimo Gukora iterabwoba ku nyungu za Politike, Kugirira nabi ubutegetsi buriho no Kurema umutwe w’ingabo cyangwa kuwujyamo.
Muri uru rubanza rubera i Nyanza ku kicaro cya ruriya rukiko, Ubushinjacyaha buherutse kuvuga ko Ignace Nkaka alias La Forge Fils Bazeye yagiye muri FDLR asanzeyo mukuru we Col Nkundiye. Muri Kamena 2019, na bwo Igisirikare cya FARDC cyafashe Majoro (Rtd) Mudathiru Habib wahoze mu gisirikare cy’u Rwanda (RDF) akaza kujya mu mutwe w’ingabo wa P5 urwanya u Rwanda na wo ufite ibirindiro mu mashyamba ya DRC.
Habib Mudathiru yafashwe yanarashwe bikomeye akaguru, yahise yoherezwa mu Rwanda ubu we n’itsinda ry’abantu bagera kuri 33 barimo kuburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare. Mu iburanisha riheruka, Ubushinjacyaha bwasobanuraga ikirego cyabwo, bwavuze ko igisirikare cy’u Burundi cyashakiye abarwanyi uriya mutwe washinzwe na Kayumba Nyamwasa uyobora RNC.