Burya izina ntacyo ripfana na nyiraryo koko. Wumvise “Micomyiza” wagirango ni umuntu muzima, nyamara ni inyamaswa mu zindi.
Ibi bizwi neza n’abari batuye mu mujyi wa Butare mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, kimwe n’ababaye muri Kaminuza y’u Rwanda aho i Butare, dore ko iyo bumvise iri zina rya Micomyiza Jean Paul ibikoba bibakuka, kubera ubwicanyi yahakoreye.
“Mico” nk’uko bagenzi be bakundaga kumwita yatsembye abo mu miryango myinshi y’Abatutsi yari izwi aho muri Butare, nko mu muryango wa Sebarinda, uwa Nsonera, uwa Masabo n’indi myinshi. Yishe abo biganaga muri Kaminuza, Campus ya Ruhande, abamwigishaga, mbese yabaye kimenyabose mu bwicanyi bwabereye za Cyarwa, Taba, Matyazo, i Ngoma, Tumba no mu tundi duce two mu mujyi wa Butare.
Kimwe n’izindi nterahamwe-mpuzamugambi, Micomyiza yibwiraga ko atazigera aryozwa ubugome bwe, cyane cyane aho agereye i Burayi, mu bilometero ibihumbi uvuye aho yakoreye ibyaha.
Kwari ukwibeshya nyine, kuko jenoside ari icyaha kidasaza, kandi amahanga akaba agenda amenya ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kuri uyu wa kabiri, tariki 21 Ukuboza 2021 isi yabaye nk’igwiriye uyu mugome, ubwo Urukiko rw’Ikirenga rwo muri Suwede rwanzuraga ko Micomyiza agomba koherezwa mu Rwanda, akaburanishwa ku byaha akurikiranyweho, cyane ko urwo rukiko rusanga nta mbogamizi n’imwe yatuma adashyikirizwa ubutabera bw’igihugu cye.
Micomyiza Jean Paul w’imyaka 49 y’amavuko amaze umwaka usaga muri gereza, kuko yafashwe mu Gushyingo umwaka ushize wa 2020, nyuma y’imyaka 15 yari amaze muri Suwede.
Yagerageje gusaba ubwenegihugu bwa Suwede ariko barabumwima, hashingiwe ku makuru Leta y’uRwanda yari yaramutanzeho, ndetse igasaba ko yoherezwa kuburanira mu Rwanda.
Biteganyijwe ko Guverinoma ya Suwede ariyo izafata icyemezo cya nyuma kuri iri yoherezwa rya Micomyiza Jean Paul kuburanira aho yakoreye ibyaha, icyakora abazi neza imikorere y’iki gihugu bahamya ko ishobora gushimangira umwanzuro w’urukiko.
Mu bandi bajenosideri babarizwa muri Suwede, harimo Mbanenande Stanislas wanakatiwe igifungo cya burundu, Claver Berinkindi na Tewodori Rukeratabaro. Aba nabo bafite impapuro zibasabira gutabwa muri yombi, bakoherezwa mu Rwanda.