• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Abajenosideri isi ikomeje kubabana ntoya, Urukiko rw’Ikirenga muri Suwede rwategetse ko ruharwa Jean Paul Micomyiza yoherezwa mu Rwanda

Abajenosideri isi ikomeje kubabana ntoya, Urukiko rw’Ikirenga muri Suwede rwategetse ko ruharwa Jean Paul Micomyiza yoherezwa mu Rwanda

Editorial 22 Dec 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Burya izina ntacyo ripfana na nyiraryo koko. Wumvise “Micomyiza” wagirango ni umuntu muzima, nyamara ni inyamaswa mu zindi.

Ibi bizwi neza n’abari batuye mu mujyi wa Butare mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, kimwe n’ababaye muri Kaminuza y’u Rwanda aho i Butare, dore ko iyo bumvise iri zina rya Micomyiza Jean Paul ibikoba bibakuka, kubera ubwicanyi yahakoreye.

“Mico” nk’uko bagenzi be bakundaga kumwita yatsembye abo mu miryango myinshi y’Abatutsi yari izwi aho muri Butare, nko mu muryango wa Sebarinda, uwa Nsonera, uwa Masabo n’indi myinshi. Yishe abo biganaga muri Kaminuza, Campus ya Ruhande, abamwigishaga, mbese yabaye kimenyabose mu bwicanyi bwabereye za Cyarwa, Taba, Matyazo, i Ngoma, Tumba no mu tundi duce two mu mujyi wa Butare.

Kimwe n’izindi nterahamwe-mpuzamugambi, Micomyiza yibwiraga ko atazigera aryozwa ubugome bwe, cyane cyane aho agereye i Burayi, mu bilometero ibihumbi uvuye aho yakoreye ibyaha.

Kwari ukwibeshya nyine, kuko jenoside ari icyaha kidasaza, kandi amahanga akaba agenda amenya ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuri uyu wa kabiri, tariki 21 Ukuboza 2021 isi yabaye nk’igwiriye uyu mugome, ubwo Urukiko rw’Ikirenga rwo muri Suwede rwanzuraga ko Micomyiza agomba koherezwa mu Rwanda, akaburanishwa ku byaha akurikiranyweho, cyane ko urwo rukiko rusanga nta mbogamizi n’imwe yatuma adashyikirizwa ubutabera bw’igihugu cye.

Micomyiza Jean Paul w’imyaka 49 y’amavuko amaze umwaka usaga muri gereza, kuko yafashwe mu Gushyingo umwaka ushize wa 2020, nyuma y’imyaka 15 yari amaze muri Suwede.

Yagerageje gusaba ubwenegihugu bwa Suwede ariko barabumwima, hashingiwe ku makuru Leta y’uRwanda yari yaramutanzeho, ndetse igasaba ko yoherezwa kuburanira mu Rwanda.

Biteganyijwe ko Guverinoma ya Suwede ariyo izafata icyemezo cya nyuma kuri iri yoherezwa rya Micomyiza Jean Paul kuburanira aho yakoreye ibyaha, icyakora abazi neza imikorere y’iki gihugu bahamya ko ishobora gushimangira umwanzuro w’urukiko.

Mu bandi bajenosideri babarizwa muri Suwede, harimo Mbanenande Stanislas wanakatiwe igifungo cya burundu, Claver Berinkindi na Tewodori Rukeratabaro. Aba nabo bafite impapuro zibasabira gutabwa muri yombi, bakoherezwa mu Rwanda.

2021-12-22
Editorial

IZINDI NKURU

AMAFOTO: APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona 2024-2025, kiba igikombe cya 6 itwaye yikurikiranya

AMAFOTO: APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona 2024-2025, kiba igikombe cya 6 itwaye yikurikiranya

Editorial 29 May 2025
ICYOBA: FARDC na Wazalendo yayo, Abarundi n’indi mitwe uruhumbirajana babuze ayo bacira n’ayo bamira kubera igotwa rya Goma

ICYOBA: FARDC na Wazalendo yayo, Abarundi n’indi mitwe uruhumbirajana babuze ayo bacira n’ayo bamira kubera igotwa rya Goma

Editorial 05 Feb 2024
Kizito Mihigo arasabira abo yasize mu buroko

Kizito Mihigo arasabira abo yasize mu buroko

Editorial 16 Oct 2018
Uko u Rwanda rwahishuye  Umugambi  w’Ubugambanyi rukikura  mu Rukiko nyafurika rw’Uburenganzira bwa Muntu  [ Yavuguruwe ]

Uko u Rwanda rwahishuye Umugambi w’Ubugambanyi rukikura mu Rukiko nyafurika rw’Uburenganzira bwa Muntu [ Yavuguruwe ]

Editorial 11 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi y’u Bubiligi yataye muri yombi umuturage bikekwo ko ari umunyarwanda
Mu Rwanda

Polisi y’u Bubiligi yataye muri yombi umuturage bikekwo ko ari umunyarwanda

Editorial 09 Aug 2017
Ally Bizimungu wahawe gutoza Etincelles yatsinzwe umukino we wa mbere na As Kigali , Police yatsindiye Musanze iwayo – Uko imwe mu mikino y’umunsi wa gatatu yagenze.
Amakuru

Ally Bizimungu wahawe gutoza Etincelles yatsinzwe umukino we wa mbere na As Kigali , Police yatsindiye Musanze iwayo – Uko imwe mu mikino y’umunsi wa gatatu yagenze.

Editorial 08 May 2021
U Rwanda rwanze imibereho ya Dawidi na Goliyati – Donald Kaberuka
UBUKUNGU

U Rwanda rwanze imibereho ya Dawidi na Goliyati – Donald Kaberuka

Editorial 15 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru