Lt Gen (Rtd) Romeo Dallaire wayoboraga ingabo z’umuryango w’abibumbye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda arasaba ko abajya mu butumwa bw’amahoro gushyira imbere ubushishozi.
Yabitangaje ubwo yagezaga ikiganiro ku basirikare, abapolisi n’abasiviri 24 bo mu bihugu birindwi byo ku mugabane w’Afurika batangiye amahugurwa y’ibyumweru bibiri kuri uyu wa 10 Ukwakira 2017 i Kigali.
Lt Gen Romeo Dallaire avuga ko Umuryango w’Abibumbye wagize intege nke mu kurengera Abatutsi bicwaga mu Rwanda mu 1994.
Agira ati “ Dukwiye gukura isomo rikomeye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, abajya mu butumwa bw’amahoro bakumva ko icyo bakwiye kugira ari ubushishozi bagashyira imbere ubumuntu kurusha gukurikiza amabwiriza y’abashobora kubagusha mu mutego bitewe n’inyungu zabo bwite”.
Yakomeje avuga ko bigaya cyane kuba mu gihe cya Jenoside yo mu Rwanda, ingabo z’umuryango w’abibumbye zaraguye mu mutego wo kujya mu ruhande rumwe maze ntushobore kwita ku Batutsi b’inzirakarengane bamburwaga ubuzima muri icyo gihe.
Ati “Buri gikorwa cyose ukoze mu gihe uri mu butumwa bw’amahoro kigomba kwita cyane ku gushyira imbere ubumuntu”
Umugaba w’ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba watangije ayo mahugurwa ku mugaragaro yagarutse ku musaruro wayo avuga ko yizera ko abayahawe bazakora kinyamwuga.
Umugaba w’ingabo z’u Rwanda Gen Patrick Nyamvumba
Ati “Iki gihe cy’ibyumweru bibiri turizera ko muzasangira uburanararibonye buzatuma murushaho gukora mu buryo bwa kinyamwuga mu butumwa bwose bwo kugarura amahoro muzoherezwamo”.
Col. J.K Mukasa, umusirikare wo mu ngabo z’igihugu cya Uganda wanasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali yatangaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda nta handi izongera kuba ngo habeho uburangare nk’ubwabayeho.
Abasirikare, abasiviri n’abapolisi bahuguwe ku gukumira no kurwanya Jenoside, ubwicanyi ndengakamere bukorewe abantu ndetse n’ubutabera bwunga, bakomoka mu bihugu bya Uganda, Tanzaniya, Kenya, Sierra Leone, Ghana, Zambia n’u Rwanda.
Ayo mahugurwa bayateguriwe n’ikigo cy’igihugu cy’amahoro ku bufatanye n’urwego rw’ingabo z’Abongereza rufasha mu bikorwa byo kugarura amahoro mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba( BPST-EA)