Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje urutonde rw’agateganyo rw’abakandida 500 bahagarariye imitwe ya politiki n’abigenga, bazahatanira imyanya mu Nteko ishinga amategeko.
60% by’abagize uru rutonde ni abagore ariko abakandida bigenga barugaragaraho bemerewe kuziyamamaza ni babiri gusa.
Kalisa Mbanda umuyobozi mukuru wa NEC yavuze ko urutonde bari bafite rwari ruriho abakandida 537 ariko 37 baza kunanirwa kuzuza ibisabwa n’iyi komisiyo.
NEC yari yakiriye abakandida bigenga batanu ariko babiri ari bo Phillip Mpayimana wigeze kwiyamamariza ku mwanya wa Perezida na Elissam Salim Ntibanyendera nibo bemerewe gusa.
Abandi batatu ari bo Theodore Ntakaburimvano, Ally Husseine Sebagenzi na Janvier Nsengiyumva bashyizwe ku rutonde rw’agateganyo mu gihe bacyuzuza ibisabwa.
Amashyaka atanu ni yo yatanze abakandida muri Komisiyo y’Amatora, muri yo harimo atavuga rumwe na Leta ari yo Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) na PS Imberakuri. Aya mashyaka kandi ni bwo bwa mbere yari atanze abakandida mu matora y’abadepite.
Andi mashyaka atatu ni Liberal Party (PL) na Rwanda Patriotic Front (RPF), hakiyongeraho itsinda ry’amashyaka yiyunze kuri FPR.
Mu bakandida 80 ba PL, 79 ni bo bemerewe na komisiyo naho muri 80 batanzwe na FPR 78 muri bo ni bo bemerewe kuziyamamaza.
PSD yatanze abakandida 65 ariko 64 ni bo bonyine bemerewe. PS Imberakuri yari yatanze 54 ariko hemererwa 31 naho Green Party yemererwa 30 muri 34 yari yashyikirije komisiyo, nk’uko Mbanda yabitangaje.
Yagize ati “Abatarashyizwe ku rutonde rw’agateganyo rw’amashyaka ya politiki bazamenyeshwa ibyo batujuje n’impamvu bangiwe. Muri rusange ntitwabashyize ku rutonde kuko ubusabe bwabo hari ibyo butari bwujuje ariko mu minsi itanu mbere y’uko dutangaza urutonde ntakuka tuzaba tucyakira ibyo byaburagamo.”
Ku myanya idasanzwe y’urubyiruko, abakandida 27 nibo bemerewe muri 32 bari basabye, ababana n’ubumuga 10 bari basabwe bose bemerewe kuziyamamaza mu gihe abakandida 177 muri 179 bahagarariye abagore ari bo bemerewe kuziyamamaza.
Urutonde ntakuka ruzatangazwa tariki 6 Kanama 2018, amatora akazaba tariki 2 na tariki 3 Nzeri 2018.