CSP Gashagaza yitabye Imana mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kabiri, kurubu urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwatangaje ko abantu babiri bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho urupfu rwa CSP Gashagaza Hubert wari uherutse gusezererwa muri Polisi y’Igihugu.
CSP Gashagaza wahoze ari Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yishwe, umurambo we wabonetse mu Karere ka Gasabo ahazwi nk’i Ndera.
Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste yabwiye itangazamakuru ko ‘Nyuma y’urupfu rwa CSP Gashagaza Hubert, ubugenzacyaha bumaze guta muri yombi babiri bakekwa kuba baragize uruhare mu rupfu rwe kandi iperereza rikomeje kugira ngo ukuri kugaragare’.
RIB yatangaje ko ko amakuru y’ibanze agaragaza ko bishoboka ko CSP Gashagaza yishwe n’abagizi ba nabi. CSP Gashagaza yari yarasezerewe muri Polisi y’Igihugu muri Kanama 2016, ubu yakoraga mu Nkeragutabara.
Yakoze mu ishami rya Polisi rishinzwe ubugenzacyaha ndetse yanakoze muri iri shami ubwo yari mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique.
Lille
Izo nzirakarekane 2 mwafashe muzirenganya, ziragoweeee. Ariko mucana umuriro ntimwabasha guhisha umwotsi. Ni mwe mwamwishe nk abandi bose.
Murekere aho ibinyoma byarambiranye! Kandi ibyo azira birazwi ni byo bya rusange by abacikacumu bose.
Imana izabibabaza vuba aha.
Mugire amaho no gushishoza
Ntareyekanwa
Reka da! Mbega wowe!
Kagire inkuru !
Zuma
Egoko Lile; none se wowe ibyo uvuga ubikuyehe? Anacikacumu bagutumye? Iyo ngengabitekerexo koko izabashiramo ryari?
Joe
Lille wowe warasaze uvuga ubusa gusa barakubwira ko abamwishe bafashwe ukazana amarangamutima yawe arimo ubugoryi . ngo Imana izabibabaza? nibibabaza bazayisubiza
Rebero Jeremy
Ngo abantu barareshya halya? Bigenze bite ngo abishe uyu mupolisi bafatwe nyuma y’iminsi ibili gusa mbere yuko abishe abandi benshi bashyirwa ku Karubanda? Ikibazo kandi si abicanyi. Ikibazo ni: Ese bazashyirwa imbere y’ubucamanza? Rwigara yarapfuye ariko uwamwishe ngo aracyafite igihunga nyuma y’imyaka hafi 4 ntanuzi izina lye! Birababaje kubona kwica ndetse no gufunga bisigaye ari igikangisho yuko bitagifite agaciro gakwiye. Yenda n’abo bafashwe ni ibitambo (casualities) bidafite aho bihuriye n’icyaha cyakozwe!
niyogihozo
Imana imwakire kandi ikomeze umutegarugori ibibondo bye na gashiki ke kandi ibe mu ruhande rwabo izube icyuho.
Ku by’abamwishe mureke dutegereze iperereza. Uriya muntu usa n’aho amushinja Leta se buriya abishingiye kuki koko?
katsibwenene
Wenda bo ntagihunga bafite bazagezwa imbere y’ubutabera baburane.Genda Rwanda uratengamaye