• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Abakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Rtd. CSP Gashagaza, batawe muri yombi

Abakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Rtd. CSP Gashagaza, batawe muri yombi

Editorial 21 Sep 2018 INKURU NYAMUKURU

CSP Gashagaza yitabye Imana mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kabiri, kurubu urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwatangaje ko abantu babiri bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho urupfu rwa CSP Gashagaza Hubert wari uherutse gusezererwa muri Polisi y’Igihugu.

CSP Gashagaza wahoze ari Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yishwe, umurambo we wabonetse mu Karere ka Gasabo ahazwi nk’i Ndera.

Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste yabwiye itangazamakuru ko ‘Nyuma y’urupfu rwa CSP Gashagaza Hubert, ubugenzacyaha bumaze guta muri yombi babiri bakekwa kuba baragize uruhare mu rupfu rwe kandi iperereza rikomeje kugira ngo ukuri kugaragare’.

RIB yatangaje ko ko amakuru y’ibanze agaragaza ko bishoboka ko CSP Gashagaza yishwe n’abagizi ba nabi. CSP Gashagaza yari yarasezerewe muri Polisi y’Igihugu muri Kanama 2016, ubu yakoraga mu Nkeragutabara.

Yakoze mu ishami rya Polisi rishinzwe ubugenzacyaha ndetse yanakoze muri iri shami ubwo yari mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique.

2018-09-21
Editorial

IZINDI NKURU

Museveni yasubitse urugendo rwe mu Rwanda aho yari ategerejwe mu nama yo gushyiraho  isoko rusange muri Afurika

Museveni yasubitse urugendo rwe mu Rwanda aho yari ategerejwe mu nama yo gushyiraho isoko rusange muri Afurika

Editorial 19 Mar 2018
U Rwanda rwongeye kuza ku mwanya wa  mbere mu karere k’Afrika y’Iburasirazuba mu gukumira no kurwanya  ruswa n’akarengane, ruza ku mwanya wa 4 muri Afrika yose!

U Rwanda rwongeye kuza ku mwanya wa  mbere mu karere k’Afrika y’Iburasirazuba mu gukumira no kurwanya  ruswa n’akarengane, ruza ku mwanya wa 4 muri Afrika yose!

Editorial 28 Jan 2021
Amayobera: Perezida Museveni yizeye Gen. kale Kayihura ariko ntiyizera urwego yamushinze

Amayobera: Perezida Museveni yizeye Gen. kale Kayihura ariko ntiyizera urwego yamushinze

Editorial 17 Nov 2017
Uganda: Umunyarwandakazi n’uwari umuherekeje barasiwe Entebbe bahita bashiramo umwuka

Uganda: Umunyarwandakazi n’uwari umuherekeje barasiwe Entebbe bahita bashiramo umwuka

Editorial 06 Sep 2019

7 Ibitekerezo

  1. Lille
    September 21, 201810:29 am -

    Izo nzirakarekane 2 mwafashe muzirenganya, ziragoweeee. Ariko mucana umuriro ntimwabasha guhisha umwotsi. Ni mwe mwamwishe nk abandi bose.
    Murekere aho ibinyoma byarambiranye! Kandi ibyo azira birazwi ni byo bya rusange by abacikacumu bose.
    Imana izabibabaza vuba aha.
    Mugire amaho no gushishoza

    Subiza
  2. Ntareyekanwa
    September 21, 201812:30 pm -

    Reka da! Mbega wowe!

    Kagire inkuru !

    Subiza
  3. Zuma
    September 22, 20185:59 am -

    Egoko Lile; none se wowe ibyo uvuga ubikuyehe? Anacikacumu bagutumye? Iyo ngengabitekerexo koko izabashiramo ryari?

    Subiza
  4. Joe
    September 22, 20188:23 am -

    Lille wowe warasaze uvuga ubusa gusa barakubwira ko abamwishe bafashwe ukazana amarangamutima yawe arimo ubugoryi . ngo Imana izabibabaza? nibibabaza bazayisubiza

    Subiza
  5. Rebero Jeremy
    September 22, 20183:09 pm -

    Ngo abantu barareshya halya? Bigenze bite ngo abishe uyu mupolisi bafatwe nyuma y’iminsi ibili gusa mbere yuko abishe abandi benshi bashyirwa ku Karubanda? Ikibazo kandi si abicanyi. Ikibazo ni: Ese bazashyirwa imbere y’ubucamanza? Rwigara yarapfuye ariko uwamwishe ngo aracyafite igihunga nyuma y’imyaka hafi 4 ntanuzi izina lye! Birababaje kubona kwica ndetse no gufunga bisigaye ari igikangisho yuko bitagifite agaciro gakwiye. Yenda n’abo bafashwe ni ibitambo (casualities) bidafite aho bihuriye n’icyaha cyakozwe!

    Subiza
  6. niyogihozo
    September 24, 20185:39 am -

    Imana imwakire kandi ikomeze umutegarugori ibibondo bye na gashiki ke kandi ibe mu ruhande rwabo izube icyuho.
    Ku by’abamwishe mureke dutegereze iperereza. Uriya muntu usa n’aho amushinja Leta se buriya abishingiye kuki koko?

    Subiza
  7. katsibwenene
    September 24, 201811:57 am -

    Wenda bo ntagihunga bafite bazagezwa imbere y’ubutabera baburane.Genda Rwanda uratengamaye

    Subiza

Leave a Reply to Lille Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibinyamakuru bya CMI Bikomeje Gukwirakwiza Ibinyoma Bikubiye mu Birego ko Bamwe mu Basirikari ba Uganda Banekera u Rwanda nta Kimenyetso na akimwe Batanga
Amakuru

Ibinyamakuru bya CMI Bikomeje Gukwirakwiza Ibinyoma Bikubiye mu Birego ko Bamwe mu Basirikari ba Uganda Banekera u Rwanda nta Kimenyetso na akimwe Batanga

Editorial 28 Aug 2020
Mukansanga Salima Rhadia yahawe igihembo cya “FORBES Women Africa Sports Awards 2023” mu birori byabereye muri Afurika y’Epfo
Amakuru

Mukansanga Salima Rhadia yahawe igihembo cya “FORBES Women Africa Sports Awards 2023” mu birori byabereye muri Afurika y’Epfo

Editorial 09 Mar 2023
Perezida Zuma yanze kwegura
POLITIKI

Perezida Zuma yanze kwegura

Editorial 14 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru