Isiganwa mpuzamahanga ry’amagare yo mu misozi, Rwandan Epic 2025 riratangira kuri uyu wa Mbere, tariki ya 1 Ukuboza 2025, rikazamara iminsi itanu risozwa ku wa 5 Ukuboza.
Muri iri siganwa hitezwe abakinnyi 85 baturutse mu bihugu 16, barimo Abanyarwanda 18, bazahanganira ku duce dutanu (stages) twateguriwe mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Amajyaruguru.
Rwandan Epic 2025 igiye gukinwa ku nshuro ya gatanu, nyuma yo mu gutangira 2020 ryari isiganwa ry’umunsi umwe ryaberaga mu rwego rwo kugerageza.
Uyu mwaka, nk’uko bisanzwe, ritegurwa na Rwanda Alternative Riding Events (RaR Events) ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) abasiganwa baratangira bazenguruka mu mujyi wa Kigali.
Nk’uko byatangarijwe mu kiganiro n’itangazamakuru kuri iki cyumweru, iri siganwa ririmo amazina azwi ku rwego mpuzamahanga mu mukino w’amagare yo mu misozi.
Muri bo harimo Umudage Lukas Baum wegukanye Cape Epic mu 2022, Daniel Kiptala watwa ye shampiyona ya Kenya, Rein Taaramäe, Wegukanye Shampiyona ya Estonia na Daniel Gathof ukomoka mu Budage akaba yaratwaye Rwandan Epic 2023.
Mu bandi bazitabira iri rushanwa rizamara iminsi 5, harimo abakinnyi 18 bazaba bahagarariye u Rwanda bavuye mu makipe atandukanye ya hano imbere mu gihugu.
Rwandan Epic ni isiganwa rigamije guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku mukino (sports tourism), binyuze mu kugaragaza ubwiza bw’ahantu hatoranyijwe Rwandan Epic izanyuramo.
Uduce tugize Rwandan Epic 2025:
Agace ka mbere ka Rwandan Epic kazakinirwa Fazenda, kazenguruke ku ntera ya 8.8 km
Agace ka kabiri kazahagurukira Nyirangarama gasorezwe i Musanze mu Kinigi ahazwi nka Africa Rising Cycling Center, hakozwe intera ingana na Kilometero 79 na metero 100.
Agace ka Gatatu kazava Africa Rising Cycling Center gasorezwe mu mujyi wa Musanze ku ntera ya 52.9 km.
Agace ka kane k’iri siganwa kazazenguruka mu Kinigi ahabera umuhango wo Kwita Izina, ku ntera ya 29.8 km.
Agace ka Gatanu ari nako ka nyuma, kazava Nemba gasorezwe i Shyorongi ku ntera ya 77.3 km.




