Abagizi ba nabi baraye bateye inzu icumbitsemo abakobwa babiri biga muri kaminuza ya Ines-Ruhengeri barabakomeretsa nyuma barabiba. Byabereye ahitwa Susa mu gace kegereye ishuli rya Ines Ruhengeri mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 5 Gicirasi 2018.
Abo bagizi ba nabi ngo bamennye ikirahuri maze bafata urufunguzo barafungura binjira mu nzu bafata amabuye bahondagura mu mitwe y’abo bakobwa barabakomeretsa.
Bagiye ubwo bumvaga hari abaje gutabara abo bakobwa. Gusa ngo ntibagendeye aho kuko babibye telefoni zabo na mudasobwa igendanwa.
Amakuru avuga ko bajyanywe kwa muganga [ku bitaro bya Ruhengeri] bari kwitabwaho. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru CIP Hamdun Twizeyimana yatangaje ko hari umwe mu bakekwa bamaze gufata.
Ku bijyanye n’ubufasha bwahawe abo bakobwa, kugeza ubu ngo bameze neza nyuma yo kuvurwa. Ati” Hari umwe twafashe mu bakekwa, abana bavuwe ubu bameze neza.” Inkuru dukesha rwandatoday