Abakuriye amashyirahamwe atwara abagenzi mu modoka mu Ntara y’Iburasirazuba, ndetse n’abatwara abagenzi kuri moto no ku magare mu karere ka Rwamagana basabwe kugira imyitwarire myiza ijyana no kubahiriza amategeko abagenga ubwabo ndetse n’amategeko y’umuhanda hagamijwe kwirinda impanuka n’ingaruka zazo.
Ubu butumwa babugejejweho n’Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Assistant Commissioner of Police (ACP) Emmanuel Karasi, ari kumwe n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rwamagana, n’abandi bayobozi ba Polisi ku rwego rw’ako karere, ku italiki ya 5 Ukwakira, mu nama yabereye ku kibuga cya Polisi giherereye mu Mujyi wa Rwamagana.
Abakora umwuga wo gutwara abagenzi bagera kuri 400 mu Ntara y’Iburasirazuba bakoreshejwe inama nyuma y’aho bigaragariye ko, kubera imiterere y’imihanda yo muri iyi ntara yose igizwe n’umurambi, hakunze kurangwa impanuka ziterwa no kwirara kw’abakoresha umuhanda ndetse n’uburangare , baba abanyamagare, moto cyangwa imodoka; aho yaboneyeho kubibutsa ingamba zisanzweho zo kwirinda impanuka no kubasaba ubufatanye na Polisi ngo imyitwarire nk’iyo ihinduke.
Umuyobozi wa Polisi muri iyi Ntara yakomeje ababwira ko ubuzima bw’abantu bugomba guhabwa agaciro bwaba ubw’abagenzi bari mu modoka, kuri moto cyangwa ku igare ndetse n’abaturiye imihanda, buri wese agira uruhare mu kwirinda impanuka.
ACP Karasi yagize ati:” impanuka ntizica gusa abari mu modoka, kuri moto no ku igare gusa, zihitana n’abaturiye imihanda. Tuzirikane agaciro k’abagenzi, agaciro k’abaturiye imihanda, twirinda impanuka, ibi birasaba bamwe muri mwe guhindura imyitwarire ”.
Yasabye by’umwihariko abari bahagarariye kompanyi zitwara abagenzi mu modoka bari bateraniye muri iyo nama kujya bagenzura cyane ingendo abashoferi bakora kuko hari abakoresha umuvuduko ukabije bagira ngo bakore ingendo nyinshi , ibi bikaba ari bimwe mu bitera impanuka.
Aha yagize ati:” mwese muzi urugendo n’igihe imodoka ikoresha iva mu Mujyi wa Kigali ijya Rwamagana , Kayonza, Nyagatare cyangwa Rusumo n’ahandi……hari igihe abashoferi bihuta cyane , ibi bikaba byatera impanuka”. Turengere ubuzima bw’abaturarwanda, tugomba gutera imbere tubungabunga n’umutekano wo mu muhanda”.
Abatwara moto n’amagare nabo bibukijwe kubahiriza amategeko y’umuhanda, kurangwa n’isuku mu kazi, kujya bahagarara igihe bahagaritswe n’abapolisi kandi bakihutira kumenyesha inzego zishinzwe umutekano igihe cyose batwaye umugenzi bafiteho amakenga kuko abenshi mu banyabyaha bifashisha moto, bajya cyangwa bava aho bakoreye icyaha.
ACP Karasi
ACP Karasi yababwiye ko inyinshi mu mpanuka ziterwa n’ubusinzi bw’abatwara ibinyabiziga ndetse n’umuvuduko ukabije aho yasabye by’umwihariko abahagrariye kompanyi z’imodoka, kujya bitonda bakamenya birambuye imyirondoro n’imyitwarire y’abashoferi baha akazi kuko nk’uko yabivuze hari bamwe bitwara nabi mu kazi kubera ubusinzi n’ibindi.
Yakanguriye kandi abo bireba muri bo, kugendana ibyangombwa bisabwa mu mwuga wabo ndetse n’ibitangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) bibemerera gukora umwuga wo gutwara abagenzi.
RNP