• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abakozi bo mu by’ubuzima mu karere ka Ngororero bigishijwe kwirinda inkongi z’imiriro

Abakozi bo mu by’ubuzima mu karere ka Ngororero bigishijwe kwirinda inkongi z’imiriro

Editorial 29 Jan 2016 Mu Mahanga

​Abakozi bIbitaro bya Kabaya biherereye mu murenge wa Kabaya, mu karere Ngororero, bahawe ubumenyi ku gitera inkongi z’imiriro, uko bazirinda , ndetse n’uko bazizimya mu gihe zibaye.

Abahuguwe niabayobozi, abaganga bacyo n’abagikoramo isuku, bakaba bose barageraga kuri 58. Ubwo bumenyi babuhawe tariki ya 27 Mutarama 2016.
Bahuguwe na Inspector of Police (IP) Alexandre Minani, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere.

IP Minani yatangiye abasobanurira ko inkongi z’imiriro ari uruhurirane rw’ibintu bitatu by’ingenzi bigaragazwa nk’ikibatsi gifite ubushyuhe, ari byo: ikintu cyose gishobora gushya, cyaba igisukika cyangwa icyaka, ingufu, ndetse n’umwuka.

Yababwiye ko ziterwa ahanini no kwirara, kutita ku bintu bishobora kuzitera, impanuka, ndetse n’ ubumenyi buke kuri by’amashanyarazi, hari kandi no gukoresha ibikoresho byayo bitujuje ubuziranenge.

Yagize ati:” Uburangare runaka cyangwa ikosa rito mu mirimo ikoreshwa amashanyarazi birahagije kugira ngo byangize ibintu bitagira ingano cyangwa bihitane ndetse bikomeretse abantu. Ni yo mpamvu buri wese akwiye kwirinda no kurwanya ikintu cyose gishobora kuyitera.”

Yababwiye kandi ati:”Ntimugomba gukumira inkongi z’imiriro muri ibi bitaro gusa, ahubwo mukwiye no gushyiraho ingamba zo kuzirwanya no mu ngo zanyu ndetse n’ahandi.”

Yababwiye kandi ko utabona ubushobozi bwo kugura ibikoresho byabugenewe(fire extinguishers) yakoresha umucanga, amazi, n’ibitaka byumutse mu kuzimya inkongi y’umuriro nk’uko nyuma yo kwigisha ,akoresheje ibi bikoresho ,yerekanye uko bikoreshwa anababwira ko inkongi ikiba, bagomba guhita bakupa amashanyarazi, ndetse bagahungisha ibintu bitarafatwa na yo.

Na none IP Minani yabakanguriye kutabika ibikomoka kuri peterori mu nyubako, no kutajya kure y’ibikoresho biri kwaka nka buji , itara, itadowa n’ibindi, kuko na byo bishobora gutera inkongi y’imiriro.

Yashoje ikiganiro yagiranye n’abo bakozi b’ibi bitaro bya Kabaya ababwira kujya bahamagara nomero za terefone za Polisi y’u Rwanda zitabazwa iyo habaye inkongi y’umuriro, izo akaba ari: 111, iyi ikaba itishyurwa, n’izindi zishyurwa ari zo : 0788311120, 0788311224, 0788311657 na 0788311335 .

Umuyobozi w’ibitaro bya Kabaya, Dogiteri Nsinga Muhoza Patrick yashimye Polisi y’u Rwanda muri aka karere kuri ubwo bumenyi yahaye abakozi b’ibitaro abereye umuyobozi, aha akaba yaragize ati:”Ubu bumenyi buzatuma twirinda inkongi z’imiriro muri ibi bitaro nyobora ndetse no mu nyubako zacu, ndetse buzanatuma tuzizimya mu gihe zibaye.”

RNP

2016-01-29
Editorial

IZINDI NKURU

Afunze akurikiranyweho impapuro mpimbano yibishije amafaranga 950,000 muri banki

Afunze akurikiranyweho impapuro mpimbano yibishije amafaranga 950,000 muri banki

Editorial 21 Aug 2016
Perezida w’u Buhinde yifurije u Rwanda isabukuru nziza yo Kwibohora

Perezida w’u Buhinde yifurije u Rwanda isabukuru nziza yo Kwibohora

Editorial 04 Jul 2016
Abamotari, abanyonzi n’abanyeshuri bashyizeho amahuriro atandatu  yo kurwanya ibyaha

Abamotari, abanyonzi n’abanyeshuri bashyizeho amahuriro atandatu yo kurwanya ibyaha

Editorial 10 Jun 2016
Harimo na tike ya Miliyoni 2 ku mukino Rayon Sports izahuramo na Yanga SC kuri Rayon Day

Harimo na tike ya Miliyoni 2 ku mukino Rayon Sports izahuramo na Yanga SC kuri Rayon Day

Editorial 22 Jul 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abanyamahanga baba muri Afurika  y’Epfo barahigwa bukware
ITOHOZA

Abanyamahanga baba muri Afurika y’Epfo barahigwa bukware

Editorial 16 Mar 2017
Amafoto: Hasojwe umwiherero ugamije gutoranya abazajya mu makipe y’igihugu y’abakiri bato bakina umukino wa Handball
Amakuru

Amafoto: Hasojwe umwiherero ugamije gutoranya abazajya mu makipe y’igihugu y’abakiri bato bakina umukino wa Handball

Editorial 16 Apr 2022
Nyagatare: Umuntu yarakubiswe arapfa undi atemwa ugutwi gucikaho
Mu Mahanga

Nyagatare: Umuntu yarakubiswe arapfa undi atemwa ugutwi gucikaho

Editorial 04 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru