Ku itariki 11 Nyakanga, abakozi 52 b’uruganda rw’icyayi rwa Rubaya ruherereye mu karere ka Nyabihu bahawe ubumenyi ku gitera inkongi z’imiriro, uko bazirinda, n’uko bazizimya ziramutse zibaye.
Ubu bumenyi babuhawe n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Senior Superintendent of Police (SSP) Marc Gasangwa, ibi bikaba biri muri gahunda ya Polisi y’u Rwanda yo kurwanya inkongi z’imiriro ikangurira abantu b’ingeri zose kwirinda ikintu cyose gishobora kuzitera.
SSP Gasangwa yasobanuriye abo bakozi ko inkongi y’umuriro ari uruhurirane rw’ibintu bitatu by’ingenzi bigaragazwa nk’ikibatsi gifite ubushyuhe, ari byo: ikintu cyose gishobora gushya, cyaba igisukika cyangwa icyaka, ingufu, ndetse n’umwuka.
Yababwiye ko ziterwa ahanini no kwirara, kutita ku bintu bishobora kuzitera, impanuka, n’ubumenyi buke kuri zo.
Ibindi yababwiye bishobora kuzitera harimo gukoresha ibikoresho by’amashanyarazi bitujuje ubuziranenge, intsinga z’amashanyarazi zishaje, no gukoresha abantu badafite ubumenyi buhagije mu bikorwa byo gushyira amashanyarazi mu nyubako.
SSP Gasangwa yakomeje ababwira ko inkongi z’imiriro zishobora guterwa kandi no kwinjiza ibikoresho byinshi bikoresha amashanyarazi mu kindi na cyo kiyakoresha ariko kidafite ubushobozi bwo kubyakira ku buryo bishobora gutera sirikuwi, ari na yo iba intandaro y’inkongi y’umuriro.
Yababwiye ati,”Murasabwa gufata ingamba zo gukumira inkongi z’imiriro haba muri uru ruganda ndetse n’aho mutuye, kandi ndahamya ndashidikanya ko ubumenyi muhawe buzatuma muzirinda ndetse mubashe kuzizimya igihe zibaye zitarangiza ibintu byinshi.”
Amaze kubaha ubwo bumenyi, SSP Gasangwa yagiriye inama abo bakozi b’uru ruganda yo kugura no gushyira ibikoresho by’ibanze byo kuzimya inkongi z’imiriro (Fire extinguishers) mu nzu batuyemo ndetse n’izo bakoreramo ibikorwa bitandukanye kugira ngo niziramuka zihabaye bazizimye vuba.
Yeretse abo bakozi uko ibyo bikoresho bikoreshwa, ndetse na bo bakora umwitozo wo kubikoresha.
Yagize ati, “Nubwo buri wese agirwa inama yo kugira ibyo bikoresho, utarabona ubushobozi bwo kubigura yakoresha umucanga, amazi, n’ibitaka byumutse kuzimya inkongi y’umuriro igihe ibaye, kandi agomba guhita akupa amashanyarazi, ndetse agahungisha ibitarafatwa na yo.”
Na none SSP Gasangwa yababwiye kujya bazimya ibikoresho byose bikoresha amashanyarazi nka tereviziyo, radiyo na mudasobwa, kandi bagatandukanya n’ibindi biyakoresha mu gihe batari kubikoresha.
Yanababwiye nomero za telefone za Polisi y’u Rwanda zitabazwa iyo habaye inkongi y’umuriro, izo akaba ari: 111, 112,0788311120, na 0788311224.
Mu ijambo rye, Umuyobozi w’uru ruganda Nkurikiyinka Jean Nepo yagize ati,”Ubumenyi duhawe buzatuma twirinda inkongi z’imiriro haba muri uru ruganda, mu nzu dutuyemo, ndetse no mu zo dukoreramo ibikorwa bitandukanye, kandi niziramuka zibaye tuzazizimya zitarangiza ibintu byinshi.”
Yashimye Polisi y’u Rwanda kuri ubwo bumenyi yahaye abakozi b’uru ruganda abereye umuyobozi, kandi asaba abahuguwe kuzabusangiza abandi.
RNP