• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»GANZA TV: Abakunzi ba Filime Mpuzamahanga bashyizwe igorora kuri Startimes

GANZA TV: Abakunzi ba Filime Mpuzamahanga bashyizwe igorora kuri Startimes

Editorial 08 Nov 2023 Amakuru, IKORANABUHANGA, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Rwanda

Mu rwego rwo gukomeza gufata neza abakiriya bayo, sosiyete icuruza ibijyanye no gusakaza amashusho, Startimes ku nshuro ya mbere, kuri uyu wa 08/11/2023, yamuritse shene ya televiziyo igiye kujya yerekana ibiganiro n’amafilime mpuzamahanga mu rurimi rw’Ikinyarwanda.

Ni shene yitwa GANZA TV, itangijwe mu Rwanda nyuma y’ubushakashatsi bwemeje ko hari abakunda izi filime zo mu mahanga ariko ntizibagirire akamaro nyakuri kuko hari amasomo menshi aba azirimo batiga kuko bataba bumvise ururimi mu buryo bwuzuye.

Kureba film ubusanzwe bigira imimaro irimo guhembura ubwonko, kuruhura, kwigisha no Kunezeza amarangamutima y’abazireba cg kwibutsa ahashize habo, bigatera abantu kugira inyifato nshya mu hazaza habo.

Kuva tariki ya 01/11/2023, Ganza TV igaragara kuri shene y’103 ku bakoresha anteni y’udushami naho ku bakoresha igisahani bayirebera kuri shene ya 460, ikerekana izo filime zose mu Kinyarwanda.

Ganza ni ubundi buryo startimes izanye bwo kwereka abanyarwanda ibiganiro mu buryo bwihariye nyuma yo gutangiza Magic sport yerekana imikino y’umupira w’amaguru w’amakipe yo mu Rwanda, bafatanyije n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA).

GANZA TV, igaragara amasaha makumyabiri n’ane iminsi yose. (24/7) ikerekana ibiganiro mpuzamahanga by’imyidagaduro, n’amafilime arimo ayo muri Amerika y’amajyepfo,Filipine, Turikiya, Nigeria, Uganda, Kenya, Tanzania ndetse n’ahandi, Mu gihe kitarambiranye Ganza TV ifite gahunda yo kuzamura impano z’abakinnyi ba filime-Nyarwanda by’umwihariko bazitambutsa ari nako ziterwa inkunga mu gihe imishinga n’inyigo byaba bikozwe neza

Frankly wang; Umuyobozi mukuru wa Startimes mu Rwanda yagize ati:“Twebwe nka Startimes biratunezeza iyo twatanze serivisi nziza ku bakiliya. Twabanje gukusanya ibitekerezo mu bafatabuguzi bacu, bidutera kumenya ko ari ingenzi gutangira kubagezaho ibi biganiro mpuzamahanga. Ubu tuzanye Ganza TV, umuyoboro udasanzwe kandi ushimishije uzafasha abantu kwishima nta mbogamizi y’ururimi. Turabizeza kandi ko ababana na startimes batazahwema kwishimira ibyiza dukomeje kubagezaho”.

Startimes ni yo kompanyi ya mbere muri Afurika itanga serivisi z’amajwi n’amashusho agezweho (Digital television).
Iha serivisi abakoresha televiziyo basaga miliyoni 45 mu bihugu bisaga 30+ mu myaka irenga 35 ivutse. Ifite amashene asaga 700 icishaho ibiganiro birimo ibyo muri Afrika no ku yindi migabane. Intego yayo ni uko buri munyafurika yegerezwa serivisi, zimuhendukire kandi asangire n’abandi ubwiza bw’itumanaho rigezweho.

Umuyobozi wungirije wa Startimes Bwana Chen Dachuan ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru
Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Startimes, Bwana Modeste Ntakiyimana asobanurira abanyamakuru ikinyuranyo Ganza TV ije gukora ihiga izindi

2023-11-08
Editorial

IZINDI NKURU

Amaherezo y’inzira ni mu nzu: Umujenosideri Ernest Rwamucyo arashyize agejejwe mu butabera

Amaherezo y’inzira ni mu nzu: Umujenosideri Ernest Rwamucyo arashyize agejejwe mu butabera

Editorial 01 Oct 2024
Real Madrid izahura na Manchester City, Arsenal izahure na Bayern Munichen – Uko Tombola ya 1/4 cya UEFA Champions League yagenze

Real Madrid izahura na Manchester City, Arsenal izahure na Bayern Munichen – Uko Tombola ya 1/4 cya UEFA Champions League yagenze

Editorial 15 Mar 2024
Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, AU, wahaye igihembo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame

Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, AU, wahaye igihembo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame

Editorial 19 Jul 2016
Umuryango wa Mageza wishwe n’iyicarubozo rya Uganda wasabye u Rwanda kuwufasha kugarura umurambo we

Umuryango wa Mageza wishwe n’iyicarubozo rya Uganda wasabye u Rwanda kuwufasha kugarura umurambo we

Editorial 11 Feb 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abayobozi b’inzego z’ibanze bakwiye guhembwa mu rwego rwo guca ruswa- Transparency
Mu Mahanga

Abayobozi b’inzego z’ibanze bakwiye guhembwa mu rwego rwo guca ruswa- Transparency

Editorial 23 Mar 2016
Abagacishijeho muri Arsenal nka Robert Pires, bamuritse umwambaro mushya uriho ‘Visit Rwanda’
IMIKINO

Abagacishijeho muri Arsenal nka Robert Pires, bamuritse umwambaro mushya uriho ‘Visit Rwanda’

Editorial 08 Jun 2018
Toronto Raptors yakoreye amateka kuri Golden State Warriors yegukana NBA ku nshuro ya mbere
IMIKINO

Toronto Raptors yakoreye amateka kuri Golden State Warriors yegukana NBA ku nshuro ya mbere

Editorial 14 Jun 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru