Abakuru b’ibihugu 5 by’Afrika bayobowe na perezida w’Afurika y’epfo Jacob Zuma nk’umuhuza mushya mu kibazo cy’abarundi yageze i Burundi kuri uyu wa kane. Abandi ni perezida wa Mauritaia Ould Abdel Aziz, uwa sénégal Macky Sall perezida wa Gabon Ali Bongo Ondimba na Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Hailemariam Desalegn. Biteganyijwe ko aba bakuru b’ibihugu bose baba bari mu Burundi kuri uyu wa 25 Gashyantare 2016.
Amakuru ducyekesha ikinyamakuru Jeune Afrique aravuga ko aba bakuru b’ibihugu bazamara iminsi ibiri mu Burundi, baje gushyira igitutu kuri Perezida Nkurunziza agashyira mu bikorwa ibyo avuga, agategura ibiganiro bihuriweho n’abatavuga rumwe nawe.
Uru ruzinduko rukaba rwari rwaremejwe tariki 31 Mutarama 2016 mu nama yahuzaga abakuru b’umurayango w’ubumwe bw’afurika ariko ntibemeranya itariki.
Muri iyi nama perezida wa Chad Idris Deby Itno yari yavuze ko uburundi bwari barahawe igihe kugira ngo bukemure ibibazo byabo binyuze mu nzira z’ibiganiro , ibintu byagumye mu magambo bigera aho umunyamabanga wa ONU yihagurukira akajya mu Burundi kuganira na leta n’abatavugarumwe nayo.
Icyakoze muri urwo ruzinduko perezida Nkurunziza akaba yaremeye ibiganiro ariko ikibazo hasigara kumenya ngo nibande azatumira muri ibyo biganiro, mugihe yavuze ko mu bo bazagirana ibiganiro hatarimo abantu bakitwaje ibirwanisho.
Gusa ubumwe bw’afurika burashima intambwe amaze gutera kuba yavuze ko akuyeho inyandiko zakurikiranaga bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi anafunguza amaradio atanu yigenga yari yarafunzwe.
Perezida w’Afurika y’epfo Jacob Zuma yajyanye mu Burundi Ingabo kabuhariwe zimurinda
Kuri uyu wa 23 Gashyantare 2016 ubwo Ban Ki-Moon yari asoje uruzinduko mu Burundi, Melchiade Biremba umukuru w’ingabo zirwanya leta y’u Burundi umutwe uzwi nka Red-Tabara yabwiye Jeune Afrique ko utakubakira demokarasi ku magambo asize umunyu , aha ngo yashakaga kuvuga ko Perezida Nkurunziza adafite ubushake bwo gutegura ibiganiro.
Umwanditsi wacu