• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abamotari, abanyonzi n’abanyeshuri bashyizeho amahuriro atandatu yo kurwanya ibyaha

Abamotari, abanyonzi n’abanyeshuri bashyizeho amahuriro atandatu yo kurwanya ibyaha

Editorial 10 Jun 2016 Mu Mahanga

Abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto no ku magare bo mu karere ka Nyamagabe n’abanyeshuri biga mu ishuri ryisumbuye ryo mu karere ka Nyanza ryitwa muri College Christ Roi bashyizeho amahuriro atandatu yo kurwanya no gukumira ibyaha (Anti-Crime Clubs).

Aba bagize ibi byiciro bashyizeho ayo mahuriro mu nama bagiranye na Polisi y’u Rwanda muri utu turere twombi.

Abamotari bakoze iki gikorwa bibumbiye mu mashyirahamwe atatu ari yo: COTRANYA, COTAMONYA na COMONYA, naho abanyonzi bibumbiye mu mashyirahamwe abiri ari yo: COTAVENYA na COTAMU.

Ayo mahuriro atanu y’abamotari n’abanyonzi bo muri Nyanmagabe yashyizeho ku itariki 7 Kamena; naho rimwe ry’abanyeshuri ryashyizeho ku itariki 8 Kamena.

Aba bagize ibi byiciro bafashe uyu mwanzuro wo gushyiraho amahuriro atandatu yo kurwanya ibyaha nyuma yo kunyurwa n’inyigisho za Polisi y’u Rwanda muri utu turere aho basobanuriwe uruhare rwabo mu kwicungira umutekano.

Aganira n’abo bamotari n’abanyonzi,Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyamagabe, Superintendent of Police (SP) François Segakware yagize ati:”Mwakoze igikorwa cyiza. Muzarwanye ibyaha muri gukora umwuga wanyu, muzabirwanye mu midugudu yanyu, ndetse n’ahandi hose muzaba muri.”

Yakomeje ababwira ati,”Ubu mubaye abakangurambaga mu kurwanya ikintu cyose kinyuranije n’amategeko. N’ubundi mwari musanzwe muri bo; ariko ubu mugiye kubikora neza biruseho kubera ko mubyumva kimwe kandi mushyize hamwe.”

SP Segakware yabasabye kubahiriza amategeko y’umwuga wabo kugira ngo birinde gukora cyangwa guteza impanuka mu muhanda.

Ibyo abo bamotari, abanyonzi, n’abanyeshuri basabwe harimo kurwanya ikoreshwa n’itundwa ry’ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’abamotari mu karere ka Nyamagabe, Nsabimana Jerome yagize ati,” Urubyiruko nkatwe tugomba kugira uruhare mu kwicungira umutekano, kandi tuzabigeraho biciye mu mahuriro nk’aya.”

Yashimye bagenzi be k’ubw’icyo gikorwa , kandi asaba abandi bakora uyu mwuga wo gutwara abagenzi ndetse n’abandi bantu muri rusange gutera ikirenge mu cyabo.

Kugeza ubu, mu karere ka Nyamagabe hamaze gushyirwaho amahuriro yo kurwanya ibyaha agera kuri 84 arimo 51 y’abanyeshuri, naho mu karere ka Nyanza hamaze gushyirwaho 26 arimo 25 y’abanyeshuri.

Mu gihugu hose hamaze gushyirwaho amahuriro yo kurwanya ibyaha arenga igihumbi, kandi 90% yayo ari mu bigo by’amashuri.

RNP

2016-06-10
Editorial

IZINDI NKURU

Trump ashinja abamubanjirije kujenjekera Koreya ya Ruguru

Trump ashinja abamubanjirije kujenjekera Koreya ya Ruguru

Editorial 02 Nov 2017
ADEPR yemeje ururembo rwa gatandatu rwa ADEPR/Uganda

ADEPR yemeje ururembo rwa gatandatu rwa ADEPR/Uganda

Editorial 18 Jan 2016
Jambo asbl ni agatsiko k’abana b’interahamwe bagamije guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Jambo asbl ni agatsiko k’abana b’interahamwe bagamije guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 24 Mar 2025
Burundi: Komanda wa Polisi ku musozi wa Kivumu yishwe arashwe n’abasirikare nyuma yo gukozanyaho

Burundi: Komanda wa Polisi ku musozi wa Kivumu yishwe arashwe n’abasirikare nyuma yo gukozanyaho

Editorial 07 Sep 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Imishinga 7000 imaze guhabwa inguzanyo ya VUP kuva yashyirwa ku nyungu ya 2%
UBUKUNGU

Imishinga 7000 imaze guhabwa inguzanyo ya VUP kuva yashyirwa ku nyungu ya 2%

Editorial 20 Dec 2019
Biramahire Abeddy wari uherutse kongera amaseserano muri Rayon Sports agiye kwerekeza muri Entente Sportive Sétifienne yo muri Algeria
Amakuru

Biramahire Abeddy wari uherutse kongera amaseserano muri Rayon Sports agiye kwerekeza muri Entente Sportive Sétifienne yo muri Algeria

Editorial 25 Jul 2025
Imiyoborere ya Perezida Kagame mu byatumye Neil Turok abenguka u Rwanda akahashinga AIMS
POLITIKI

Imiyoborere ya Perezida Kagame mu byatumye Neil Turok abenguka u Rwanda akahashinga AIMS

Editorial 11 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru