Mu minsi ishize, abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bagera kuri 250 bo mu karere ka Kamonyi babaye abanyamuryango b’ihuriro ry’urubyiruko Nyarwanda rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano (Rwanda Youth Volunteers in Community Policing RYVCP).
Iri huriro ry’urubyiruko riri mu matsinda agira uruhare runini mu bukangurambaga bwo gukumira ibyaha binyuze mu bikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza ya rubanda no gusobanurira buri wese uruhare rwe mu kwicungira umutekano .
Aba banyamuryango bashya bibumbiye muri COMATRACO na COSTAMOKA , aya akaba ari amwe mu mashyirahamwe y’abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto muri aka karere.
Umuhuzabikorwa w’iri huriro muri aka karere, Kirezi Thacien, yavuze ko ubuyobozi bwaryo kuri uru rwego bugira uruhare rukomeye mu bikorwa byo gukangurira abanyeshuri n’ibindi byiciro kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya ibyaha nk’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, icuruzwa ry’abantu, n’ihohoterwa rikorerwa abana.
Kirezi yagize kandi ati,”Mu biganiro n’izo ngeri z’abantu batandukanye tuboneraho gusaba urundi rubyiruko gufatanya natwe gushyira mu bikorwa intego y’ihuriro ryacu. Kugeza ubu mu karere kacu dufite abanyamuryango 1214; ariko intego yacu ni ugukora iyo bwabaga urubyiruko rwose rwo mu karere kacu rukaba abanyamuryango b’ihuriro ryacu.”
Mu minsi ishize, Umuhuzabikorwa w’iri huriro ry’uribyiruko ku rwego rw’igihugu, Justus Kangwagye, yavuze ko intego y’iri huriro ari ukuzamura umubare w’abanyamuryango bayo bakagera nibura kuri miriyoni mu mwaka utaha.
Ibikorwa by’iri huriro bishimwa n’inzego zitandukanye zirimo iza Leta ndetse n’izikorera ku buryo zimwe muri zo zateye ikirenge mu cyaryo.
Mu minsi ishize Polisi y’u Rwanda, Umuryango udahararira inyungu wita ku buzima bwiza bw’abagize umuryango (Society for Family Health -SFH) n’Ihuriro ry’urubyiruko nyarwanda rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano basinye amasezerano y’ubufatanye mu bukangurambaga bwo kwimakaza isuku no kugira uruhare mu kwicungira umutekano.
Mu byo izi mpande eshatu zasezeranye harimo gushyigikira ibikorwa by’iri huriro rigamije gukangurira ingeri z’abantu banyuranye kurangwa n’umuco w’isuku no kugira uruhare mu kwicungira umutekano.
Mu bufasha uyu muryango udaharanira inyungu wemeye iri huriro ry’urubyiruko harimo kuriha bimwe mu bikoresho byaryo risanzwe rikoreshwa mu bikorwa byawo by’ubuvuzi no guhugura abanyamuryango b’iri huriro mu bijyanye n’uburyo bw’ihererekanyamakuru hagati yabo kugira ngo ubutumwa batanga bwo kurwanya ibyaha no kwimakaza isuku burusheho kunvikana ndetse bukurikizwe.
RNP