• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Abo muri Jambo asbl barashaka kwimurira ingengabitekerezo ya Jenoside mu Bubiligi ku ngufu, bihishe inyuma y’amategeko y’uburenganzira bwa muntu n’inshuti zabo

Abo muri Jambo asbl barashaka kwimurira ingengabitekerezo ya Jenoside mu Bubiligi ku ngufu, bihishe inyuma y’amategeko y’uburenganzira bwa muntu n’inshuti zabo

Editorial 14 Aug 2020 INKURU NYAMUKURU

Nyuma y’aho Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda n’ amashyirahamwe nka IBUKA-Mémoire na Justice-Belgique bamaganiye icyemezo cyo gushyira Umunyarwandakazi Laure UWASE muri Komisiyo yo gucukumbura ingaruka z’ubukoloni bw’ Ababiligi; rya shyirahamwe ry’abana b’abajenosideri, Jambo Asbl , Laure Uwase abarizwamo, ryasimbukiye ku isunzu ry’inzu, ngo risaba kuvuguruza ibyarivuzweho. Mu itangazo rigaragaramo ikimwaro n’ipfunwe, utwo duterahamwe twanditse dutanga iminsi 3 ngo ukuri kwatangajwe kuri Jambo ASBL gusibanganywe. Gutanga ultimatum ku bantu udafiteho ububasha si ubusazi gusa, ahubwo ni no kwisumbukuruza, kuko bibwira ko bazavuga rikijyana nk’uko ba se na basekuru babikoraga mu Rwanda rwo hambere.

Ubu ikivugwa muri za kaminuza hirya no hino ku isi, muri diaspora nyarwanda mu Burayi, Amerika, Aziya n’ahandi henshi ku isi, abasesenguzi ntibitaye kuri ayo matangazo ya Jambo Asbl, ahubwo baribaza ukuntu Igihugu nk’Ububiligi, kivuga ko cyifuza gushyira ukuri ahagaragara, gitinyuka gushyira mu bacukumbura uko kuri umuntu nka Laure UWASE uzwiho ikinyoma n’ingengabitekerezo ya Jenoside yatojwe na se Anastase NKUNDAKOZERA, wanakatiwe n’inkiko gacaca, agatoroka ubutabera amaze guhamwa n’uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni “uwase” koko.

Ubugome bwa Laure UWASE kandi ntibutangaje, kuko yabwonse mu mashereka ya nyina Agnès MUKARUGOMWA, uzwiho cyane gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, abinyujije cyane cyane ku iradiyo Rutwitsi, IKONDERA.

Mu bagaye iki cyemezo cya Leta y’Ububiligi, harimo n’impuguke mu by’amateka, bazi neza politiki yo muri aka karere k’ibiyaga bigari, bakaba basanga Jenoside yakorewe Abatutsi ari imwe mu ngaruka z’ubukoloni bw’Ababiligi, kuko aribo bazanye ivangura n’urwango mu Banyarwanda. Bibaza rero uko waba ushaka ukuri ku mateka n’ingaruka zayo, ukabishinga umuntu nka Laure UWASE, inzobere mu kuyagoreka. Uretse ko ari n’agasuzuguro ku Banyarwanda, batakwemera guhagararirwa n’inkozi y’ibibi, ni no gutesha agaciro iyo Komisiyo niba mu bayigize harimo abanyabusembwa bukomeye.

N’ubwo Laure UWASE atari mukuru cyane mu myaka, ingengabitekerezo ya jenoside yo ntijya iba nto. Ubuterahamwe bwe si ubwa none, kuko ntawe utazi ko tariki ya 11 Nyakanga 2014, bagenzi be bo muri Jambo ASBL, bakiranywe ubwuzu na FDLR mu mashyamba ya Kongo, bigaragaza indi sano bafitanye n’abahekuye uRwanda.. Nyuma yaho Uwase yagiranye ibiganiro(interviews) n’ibigarasha birimo Kayumba Nyamwasa, na Victoire Ingabire ukorana bya hafi na FDLR. Ibyo bitabapfu byatambutse ku maradiyo y’ibigarasha n’interahamwe, ITAHUKA n’IKONDERA ya nyina wa Laure UWASE , inkotsa Agnès Mukarugomwa. Laure Uwase kandi we ubwe yagiye kubonana na FDLR yari i Burundi nyuma yo kwakirwa n’uwahoze ari Minisitiri w’Umutekano Alain Guillaume Bunyoni wabaye Minisitiri w’Intebe ubungubu.

Abakurikiranira hafi iby’umubano hagati y’uRwanda n’ Ububiligi, bavuga ko wari watangiye kuvamo agatotsi, cyane cyane nyuma y’aho Ministri w’Intebe w’icyo gihugu, asabiye imbabazi ku mugaragaro, kubera amateka mabi uRwanda rwarazwe n’abakoloni b’Ababiligi, ndetse na nyuma y’ubwigenge icyo gihugu kikaba cyarakomeje gushyigikira Leta zayoboye u Rwanda, zitegura zinashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Icyakora abo basesenguzi baragaragaza impungenge ko uwo mubano ushobora gusubira inyuma, niba Leta y’ Ububiligi ntacyo ikoze ku cyifuzo cya benshi cyo kuvana abana b’abajenosideri mu nzego zayo. Mu Bubiligi kandi hari itegeko rihana abapfobya n’abahakana Jenoside, hakibazwa impamvu iyi Jambo ASBL ikomeza guhabwa rugari ngo ikomeretse imitima y’Abanyarwanda.

Bayoboke ba Jambo Asbl rero, mwavuza iya bahanda mwagira, mbagiriye inama mwakwitandukanya n’amateka mabi yaranze ababyeyi banyu. Si ikosa kuvuka ku mubyeyi mubi, kuko nta ruhare uba wabigizemo, ariko ni icyaha kwihambira ku murage mubi bagusigiye. Nabagira inama yo kuva ibuzimu mukajya ibuntu, kuko u Rwanda ruhora ku ntebe y’imbabazi.

2020-08-14
Editorial

IZINDI NKURU

Mu Burundi, muri ba basirikari 500 bavanywe muri Kongo mu mpera z’umwaka ushize hasigaye ngerere

Mu Burundi, muri ba basirikari 500 bavanywe muri Kongo mu mpera z’umwaka ushize hasigaye ngerere

Editorial 22 Jan 2024
Menya bamwe mu bagize Jambo asbl ihakana Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994

Menya bamwe mu bagize Jambo asbl ihakana Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994

Editorial 14 Feb 2018
Ese noneho Museveni arava kw’izima ko ibibazo atera u Rwanda byashyizwe mu maboko y’abagabo!

Ese noneho Museveni arava kw’izima ko ibibazo atera u Rwanda byashyizwe mu maboko y’abagabo!

Editorial 12 Jul 2019
Intwaro zafashwe n’inzego zo muri Kenya zari zigiye muri Uganda mu kurwanya abatavuga rumwe na Museveni no gufasha RNC

Intwaro zafashwe n’inzego zo muri Kenya zari zigiye muri Uganda mu kurwanya abatavuga rumwe na Museveni no gufasha RNC

Editorial 25 Nov 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rayon Sports  izahura na  Enyimba Fc muri 1/4 cya CAF Confederation Cup
IMIKINO

Rayon Sports izahura na Enyimba Fc muri 1/4 cya CAF Confederation Cup

Editorial 04 Sep 2018
Uganda: Abakozi ba ISO  bashimuta impunzi bazikangisha  kuzisubiza mu Rwanda bazishakamo amafaranga
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Abakozi ba ISO bashimuta impunzi bazikangisha kuzisubiza mu Rwanda bazishakamo amafaranga

Editorial 22 Nov 2017
Uruhare rwa Radio Muhabura mu Kwihutisha Intambara yo Kubohoza Igihugu
Amakuru

Uruhare rwa Radio Muhabura mu Kwihutisha Intambara yo Kubohoza Igihugu

Editorial 25 May 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru