Abashinzwe umutekano muri Uganda batangaje ko bishe abantu babiri, basanze mu kigo cyatangirwagamo inyigisho z’abajyanwa mu mitwe ikora iterabwoba, mu habwaga izo nyigisho harimo n’Abanyarwanda bivugwa ko ari abayoboke ba RNC, ishyaka rya Kayumba Nyamwasa.
Polisi ya Uganda yemeza ko muri icyo kigo kiri ahari umusigiti mu mujyi wa Kampala, yahasanze abantu basaga 100 bagizwe n’abana 94 n’abakobwa 18 bari baragizwe imbohe bahabwa izo nyigisho.
Minisitiri w’umutekano muri Uganda, Jeje Odong, yabwiye Ijwi rya Amerika ko iperereza ry’ibanze ryerekana ko muri abo bafashwe harimo abaturuka mu Burundi, mu Rwanda, Kenya na Uganda bari bafite ubwoba bwinshi n’ibimenyetso by’ihahamuka.
Umuvugizi wa polisi y’iki gihugu, Emilian Kayima, yavuze ko amakuru y’ibikorerwa muri icyo kigo bayamenye ku wa gatanu w’iki cyumweru, ubwo bakurikiranaga umugabo ushakishwa n’ubutabera ushinjwa kwica umugore w’umunya-Uganda.
Abagera kuri 36 bafashwe kubera impamvu z’umutekano. Polisi ikaba yabasanganye ibisasu ndetse n’ibikoresho gakondo.
Mu minsi yashize mu Rwanda havuzwe abantu 17 bafashwe na polisi ibashyikiriza ubutabera bubakurikiranyweho icyaha cy’iterabwoba. Iki kibazo cyagaragaye ko cyugarije cyane urubyiruko rushukwa.