Uwigeze kuba Minisitiri w’Umuco na Siporo, Ambasaderi Joseph Habineza, yunze mu ry’abakomeje kugaragaza ko nta mpamvu zo kunenga ubufatanye u Rwanda rwagiranye na Arsenal FC, bugamije kumenyekanisha iki gihugu nk’icyerekezo gikomeye cy’ubukerarugendo n’ishoramari.
Mu cyumweru gishize nibwo Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere mu Rwanda, RDB, binyuze mu kigo gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama, Rwanda Convention Bureau, cyinjiye mu bufatanye bw’imyaka itatu n’ikipe ya Arsenal FC, ikazajya yambara imyenda yanditseho ‘Visit Rwanda’ ndetse ikarumenyekanisha mu bundi buryo butandukanye.
RDB ntiyatangaje amafaranga yishyuye iyo kipe iri mu zikunzwe ku Isi, gusa ivuga ko ari ayari ateganyirijwe kumenyekanisha u Rwanda no kureshya abashoramari na ba mukerarugendo, akanaba ishoramari ritegerejweho “inyungu nyinshi kandi mu gihe kirekire.”
Ambasaderi Habineza yavuze ko yibaza niba muri iyi si hari ibintu bikwiye gufatwa ko bigenewe ibihugu byateye imbere (by’abakoloni) n’ibigenewe ibihugu bikennye, ashimangira ko mu bijyanye n’ubucuruzi hagomba kubamo guhanga udushya no kureba kure.
Yakomeje agira ati “Niba ibigo bikomeye nka Heineken, Pepsi, Emirates, Etihad n’ibindi bitera inkunga UEFA Champions League n’amakipe y’Umupira w’amaguru, ni gute wagira impungenge igihe igihugu kiri gutera imbere nk’u Rwanda gisinye amasezerano na Arsenal FC?”
“Byaba ari ukubera ko ruri mu byo mwita ibihugu bikennye? Mutekereza se ko ibyo bigo bifite ubucuruzi bufite agaciro kurusha igihugu icyo ariyo cyose muri Afurika? Ahubwo ntekereza ko ibyo bigo byose bishakira urwunguko n’izindi nyungu ku mugabane wacu.”
Yakomeje avuga ko mu busanzwe nta kibazo gikwiye kuba kivuka mu gihe nk’ikigo gifashe munsi 10% by’inyungu akajya mu kumenyekanisha ibikorwa.
Yakomeje agira ati “Ndahamya ko abantu banenze aya masezerano atari inzobere mu imenyekanishabikorwa, ariko mbere yo kuvuga ku ntambwe nziza undi yateye, mukwiye kubanza kwireba, inyungu zanyu n’ibigo byanyu.”
Yashimangiye ko nubwo igihugu cyaba gikennye nk’uko babivuga, ubwabyo bitaba umupaka wo kudatekereza kure mu kureba igikwiye.
Abanenze aya masezerano barimo abadepite b’u Buholandi, bikajya gusa n’ibyatangajwe n’Ikinyamakuru Daily Mail cyavuze ko u Rwanda rwahawe miliyoni “62£ yavuye mu misoro y’Abongereza, rugahamo Arsenal FC miliyoni 30£ kandi ari igihugu gikennye”.
Ni ibintu byatumye Ikigega cy’Abongereza gishinzwe iterambere mpuzamahanga, DFID, kibyamaganira kure, kivuga ko nta mafaranga cyatanze mu gutera inkunga Arsenal FC, Visit Rwanda cyangwa RDB.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara rivuga ko inkunga u Bwongereza buha u Rwanda itangwa yitondewe kandi mu buryo bw’umwihariko muri gahunda zizafasha abakennye cyane no guteza imbere igihugu.
Rikomeza rigira riti “Inkunga iva mu misoro y’Abongereza iri gufasha Abanyarwanda kugira imibereho myiza, iri gufasha mu kwigisha abana barenga 350000 ndetse iri gufasha u Rwanda kongera imisoro hagamijwe kurekera aho kugendera ku nkunga.”
Mu gihe u Rwanda rwihaye intego yo gukuba kabiri umusaruro w’ubukerarugendo ukava kuri miliyoni 404 z’amadolari uriho ubu ukagera kuri miliyoni 800 z’amadolari mu 2024, umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi avuga ko hari n’imbaraga ziba zigomba kujyana nabyo.
Yagize ati “Ibi ntabwo bizakorwa no kwicara tugategereza, bizakorwa no gufata iya mbere tukamenyekanisha u Rwanda nk’ahantu habereye ubukerarugendo kandi bigakorwa mu buryo budasanzwe. Nimutuze mureke abantu bo ku Isi yose basure u Rwanda.
Imibare y’abasura u Rwanda irakomeza kuzamuka kuko mu 2017 rwakiriye abashyitsi miliyoni 1.2, ibihumbi 94 basura pariki eshatu z’igihugu zirimo Akagera, Ibirunga na Nyungwe. Ubukerarugendo bwanatanze imirimo ibihumbi 90, bwinjiza n’amadevise menshi kurusha ibindi byiciro by’ubukungu.
Keter
Inzara se wafunguriye bangahe?