Polisi y’Igihugu ivuga ko muri uyu mwaka wa 2017 abantu bagera 369 baguye mu mpanuka zo mu muhanda.
Ibi byatangarijwe mu kiganiro polisi iri kugirana n’abanyamakuru, aho iri kugaragaza ishusho y’umutekano muri uyu mwaka uri kugana ku musozo ndetse n’ingamba zo gukumira ibyaha mu minsi mikuru.
Komiseri muri Polisi ushinzwe umutekano wo mu muhanda CP George Rumanzi avuga ko n’ubwo impanuka zagabanutse ugeranyije n’umwaka ushize impanuka zikomeje gutwara w’abantu.
Abanyamaguru ni bo baza ku isonga mu bahitanwa n’impanuka zo mu muhanda, aho bagera kuri 34%, abakoresha moto 22% na ho abanyamagare ni 14%.
Muri izo mpanuka abakomeretse ni 685.
Yavuze ko muri rusange zagabanutse ku kigero gisaga 30% muri za bisi zitwara abagenzi kubera utugabanyamuvuduko twashyizwemo.
Imodoka zifite utugabanyamuvuduko bukora neza ni 79%. CP Rumanzi akaba avuga ko hari aho budakora neza bazakomeza gushyiramo imbaraga.
Ibyaha ibihumbi bisaga 16 byarakozwe…
Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe ubugenzacyaha, ACP Jean Marie Vianney Twagirayezu avuga ko muri uyu mwana batahuye ibyaha bisaga ibihumbi 16.
Yavuze ko polisi yashyizemo ingufu mu gutahura ibyaha, aho ibyaha by’ubwicanyi n’ubujura byatahuwe cyane. Yatanze urugero rw’abateye ishami rya Banki ya Kigali rya Buhanda , aho abakekwa boss bazaza kubashyikiriza ubutabera.
Yavuze kandi ubundi bwicanyi bwavuzwe cyane uyu mwaka nk’urupfu rwa Iribagiza Christine wari utuye ku Kicukiro wishwe muri Mata ndetse na Pasteur Maggie Mutesi.
Yavuze ko abakekwa bose babashyikirije ubutabera ndetse akaba ashimira abaturage babigizemo uruhare.
ACP Jean Marie avuga kandi muri uyu mwaka ibyaha byagabanutseho ku kigereranyo cya 5% ugereranyije n’umwaka ushize.
Polisi kandi ivuga ko yanahagurukiye ibyaha byambukiranya imipaka, aho yabashije gutabara abantu 35 bari bagiye gucururizwa mu mahanga batarahagera. Ivuga kandi ko hari abandi 4 bagaruwe mu gihugu bavanywe aho bacurujwe.
Ibyaha bimunga ubukungu biri mu byo polisi yatahuye cyane, aho abakekwaho kunyereza umutungo wa rubanda ndetse na ruswa.
Polisi ivuga kandi ko mu guhangana n’ibyaha bikoresha ikoranabuhanga yagaruje Miliyoni 900 zari zigiye kwibwa muri Banki imwe mu gihugu.
Polisi yasabye abaturage kwitwararika muri iyi minsi mikuru, aho bakwiye kwishimisha ariko ntibihungabanye umutekano.