Mugihe hategerejwe imyanzuro yanyuma iva munana iterana none kuri uyu wa gatanu, hagati y’abagize umuryango w’Umwami Kigeli bari hanze y’Igihugu n’ Itsinda rigizwe n’abantu icyenda bavuye I Kigali bayobowe na Pasiteri Mpyisi Ezra wahoze ari umugaragu w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa, bakaba bari mu biganiro aho muri Amerika bigamije kureba uburyo Umwami yatabarizwa mu Rwanda.
Amakuru ava muri Amerika aravuga ko impano zose z’ Umwami Kigeli zibwe n’abantu bataramenyekana. Umukarani w’ Umwami Kegeli w’umuzungu yabwiye umwe mubo mu muryango w’umwami kigeli waduhaye aya makuru ko ntakintu gisigaye mu nzu, Umwami bamwibye ibintu bye birimo n’Impano zose yari afite harimo nizo yaherukaga gukura mu Bwongereza ku isabukuru ye y’amavuko.
Umwami Kigeli ahabwa Impano
Kuwa 29 Kamena 2016; Umwami agana mu cyumba cyabereyemo ibirori
Amakuru Rushyashya yabashije kumenya avuga ko Umwami yahawe impano zitandukanye akajya agenda azirunda ahantu hamwe ngo azazitahane I Rwanda.
Twanamenyeko hashyizweho Avoka ngo akurikirane ibintu bye byibwe. Iki kibazo ngo kikaba cyamenyeshejwe Police.
Mpyisi yatangaje ko ari abo mu muryango w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa ndetse n’abo hafi yawo, nibamara kubona igikwiye gukorwa bazitabaza leta.
Pasiteri Mpyisi Ezra mu kiganiro n’abanyamakuru
Mu kiganiro baherutse kugirana n’itangazamakuru kuwa 21 Ukwakira 2016, abagize Umuryango w’Umwami Kigeli V bari mu Rwanda bahurije ku cyifuzo ko Umugogo we watabarizwa mu Rwanda, ariko bavuga ko hari byinshi bikirebwa ndetse bikeneye kuganirwaho kugira ngo umwanzuro wemezwe.
Cyiza Davidson