“Ntawicwa n’ikimujyamo, yicwa n’ikimuvamo”.
Iyi ni imvugo abahanga mu iyigamuntu bakunze gukoresha, bashaka kugaragaza ko kenshi umuntu ari nyirabayazana w’akaga kamubaho.
Iyi mvugo rero yaba nziza ku bantu nka Ingabire Victoire birirwa bahumanya umwuka nabo ubwabo bahumeka, batazi ko ubwo buvunderi baroha muri rubanda nabo ubwabo buzabagiraho ingaruka.
Ese ubugambanyi bwabo butegura impagarara mu Rwanda, Ingabire na bagenzi be bizeye bate ko bo zabasiga, ko mu ntambara bifuza isasu ridatoranya?
Ntawe utazi ko Ingabire Victoire yahamwe n’ibyaha byinshi, birimo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, no gukorana n’imitwe igambiriye guhungabanya umutekano w’Abanyarwanda.
Ubutabera bwarabimuhaniye, bushingiye ku bimenyetso simusiga, birimo n’ibyatanzwe n’abo bamugize igitangaza, ” impirimbanyi ya demokarasi”.
Mu budasa u Rwanda rwihariye, bwo kwirengagiza rimwe ba rimwe ibyaha ndetse biremereye, kugirango buri wese abone amahirwe yo kwikosora no kugira uruhare mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge, Perezida wa Repubulika yababariye Ingabire Victoire, asohoka muri gereza atarangije igihano.
Umunyarwanda yagize ati:” Umutindi umuvura ijisho akarigukanurira”. Nguko uko umunyabyaha Ingabire Victoire yahawe imbabazi, aho kuzirikana iyo neza, agahitamo kwirirwa atuka uwamuvanye ku ngoyi, ndetse akarushaho gukorana n’imitwe y’abagizi ba nabi nka FDLR, no kwijandika mu bikorwa byose bigamije kwangiza isura y’u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo. Ngiyo inyiturano y’umutima mutindi.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatandatu, umukandida wa FPR-INKOTANYI ku mwanya wa Perezida wa Repubulika yagarutse ku myitwarire y’abarimo Ingabire Victoire, asaba Abanyarwanda kutarangazwa n’amateshwa y’abo bagizi ba nabi. Yagize ati:” Amaherezo ya Ingabire ntazaba meza. Abantu nka Ingabire, ba Onana baba mu Bufaransa n’ahandi, urabihorera ikibi kibarimo kikaba aricyo kibagiraho ingaruka.. urabareka bagapfa urwo bapfuye, naho imigambi yabo n’ababashyigikiye nta na kimwe izatwara u Rwanda”.
Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona!