Ubushakashatsi bw’Ikigo Research World International (RWI), bwagaragaje ko abasaga kimwe cya kabiri cy’ababajijwe muri Uganda, batifuza ko Perezida Yoweri Museveni yongera kwiyamamaza.
Amatora ya Perezida muri Uganda ateganyijwe mu 2021. Biro Politiki y’ishyaka NRM riri ku butegetsi iherutse kwemeza Museveni nk’uzarihagararira mu matora.
Ubushakashatsi bwa RWI bwakorewe mu turere 60 guhera tariki 12 kugeza tariki 25 Mata, bwerekanye ko ishyaka NRM rikibona Museveni nk’umwe mu bantu b’ingenzi rifite.
Icyakora mu baturage 2042 babajijwe, 54 % bavuze ko batifuza ko Museveni yongera kwiyamamaza nk’uko Daily Monitor yabitangaje.
Nubwo Perezida Museveni ataratangaza niba aziyamamaza, aherutse gushima umwanzuro wa biro politiki ndetse n’uw’abadepite b’ishyaka rye mu Nteko Ishinga Amategeko, wo kumugena nk’umukandida uzabahagararira mu matora ataha.
Mu bayoboke nibura icumi ba NRM bagiye babazwa mu bushakashatsi, barindwi bagaragaje ko Museveni akwiriye kongera kwiyamamaza mu gihe 88 % by’abatavuga rumwe na Leta babajijwe bavuze ko batabishyigikiye.
Abakoreweho ubushakashatsi kandi babajijwe uko babona ubukungu bwabo buhagaze, maze bane mu icumi bagiye babazwa bagaragaza ko ubukungu bwabo buri habi cyane, 25 % bavuga ko bahagaze nabi mu bukungu ariko ntacyo bitwaye mu gihe 10 % bavuze ko buri hagati.
Abenshi bagaragaje ko ubukungu bwifashe nabi baturuka mu bice byo hagati no mu Majyaruguru ya Uganda, mu gihe bake bo mu Burengerazuba aho Museveni akomoka ari bo bagaragaje ko ubukungu bwifashe nabi.
Ababajijwe kandi bagaragaje abantu icumi bumva bashobora gusimbura Museveni, Perezida w’umutwe w’abadepite Rebecca Kadaga aza ayoboye urutonde.
Museveni w’imyaka 74 amaze imyaka 33 ayoboye Uganda. Mu Ukuboza 2017, Inteko Ishinga Amategeko yemeje ivanwaho ry’ingingo y’Itegeko Nshinga yagenaga imyaka 75 ushaka kuyobora Uganda atagomba kuba arengeje.