• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Abanya-Uganda 54% ntibashaka ko Museveni yongera kwiyamamaza kubera ibokorwa bye by’ubugizi bwanabi

Abanya-Uganda 54% ntibashaka ko Museveni yongera kwiyamamaza kubera ibokorwa bye by’ubugizi bwanabi

Editorial 08 May 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ubushakashatsi bw’Ikigo Research World International (RWI), bwagaragaje ko abasaga kimwe cya kabiri cy’ababajijwe muri Uganda, batifuza ko Perezida Yoweri Museveni yongera kwiyamamaza.

Amatora ya Perezida muri Uganda ateganyijwe mu 2021. Biro Politiki y’ishyaka NRM riri ku butegetsi iherutse kwemeza Museveni nk’uzarihagararira mu matora.

Ubushakashatsi bwa RWI bwakorewe mu turere 60 guhera tariki 12 kugeza tariki 25 Mata, bwerekanye ko ishyaka NRM rikibona Museveni nk’umwe mu bantu b’ingenzi rifite.

Icyakora mu baturage 2042 babajijwe, 54 % bavuze ko batifuza ko Museveni yongera kwiyamamaza nk’uko Daily Monitor yabitangaje.

Nubwo Perezida Museveni ataratangaza niba aziyamamaza, aherutse gushima umwanzuro wa biro politiki ndetse n’uw’abadepite b’ishyaka rye mu Nteko Ishinga Amategeko, wo kumugena nk’umukandida uzabahagararira mu matora ataha.

Mu bayoboke nibura icumi ba NRM bagiye babazwa mu bushakashatsi, barindwi bagaragaje ko Museveni akwiriye kongera kwiyamamaza mu gihe 88 % by’abatavuga rumwe na Leta babajijwe bavuze ko batabishyigikiye.

Abakoreweho ubushakashatsi kandi babajijwe uko babona ubukungu bwabo buhagaze, maze bane mu icumi bagiye babazwa bagaragaza ko ubukungu bwabo buri habi cyane, 25 % bavuga ko bahagaze nabi mu bukungu ariko ntacyo bitwaye mu gihe 10 % bavuze ko buri hagati.

Abenshi bagaragaje ko ubukungu bwifashe nabi baturuka mu bice byo hagati no mu Majyaruguru ya Uganda, mu gihe bake bo mu Burengerazuba aho Museveni akomoka ari bo bagaragaje ko ubukungu bwifashe nabi.

Ababajijwe kandi bagaragaje abantu icumi bumva bashobora gusimbura Museveni, Perezida w’umutwe w’abadepite Rebecca Kadaga aza ayoboye urutonde.

Rebecca Kadaga

Museveni w’imyaka 74 amaze imyaka 33 ayoboye Uganda. Mu Ukuboza 2017, Inteko Ishinga Amategeko yemeje ivanwaho ry’ingingo y’Itegeko Nshinga yagenaga imyaka 75 ushaka kuyobora Uganda atagomba kuba arengeje.

Abakoreweho ubushakashatsi abenshi bamaganye ko Museveni yongera kwiyamamaza.

2019-05-08
Editorial

IZINDI NKURU

Amafoto – Umunya-Serbia Darko Nović yemejwe nk’umutoza mushya wa APR FC ku masezerano y’imyaka itatu

Amafoto – Umunya-Serbia Darko Nović yemejwe nk’umutoza mushya wa APR FC ku masezerano y’imyaka itatu

Editorial 21 Jun 2024
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa LONI muri Sudan y’Amajyepfo zatabaye abakozi 20 ba LONI bari bari batewe n’inyeshyamba zikabacucura ibyo bafite byose

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa LONI muri Sudan y’Amajyepfo zatabaye abakozi 20 ba LONI bari bari batewe n’inyeshyamba zikabacucura ibyo bafite byose

Editorial 21 Apr 2021
Uko Uganda n’UBurundi bacuze  umugambi wo gutera URwanda mu mpera za 2019 .

Uko Uganda n’UBurundi bacuze  umugambi wo gutera URwanda mu mpera za 2019 .

Editorial 23 Dec 2019
IBYO KAYUMBA NYAMWASA YARI KUBA YARABAJIJWE MURI TWITTER SPACE IYO UMURONGO UBA UFUNGUYE KU BANTU BOSE

IBYO KAYUMBA NYAMWASA YARI KUBA YARABAJIJWE MURI TWITTER SPACE IYO UMURONGO UBA UFUNGUYE KU BANTU BOSE

Administrator 17 Nov 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rutegereje kwitaba i Arusha mu rubanza rwa Ingabire
Mu Rwanda

U Rwanda rutegereje kwitaba i Arusha mu rubanza rwa Ingabire

Editorial 14 Jun 2016
Ubugambanyi bwa Muhoracyeye Joselyne ku karubanda.
INKURU NYAMUKURU

Ubugambanyi bwa Muhoracyeye Joselyne ku karubanda.

Editorial 05 Apr 2020
Kiyovu SC yafashe umwanya wa mbere w’agateganyo nyuma yo gutsinda Rayon Sports 2-0, Marines FC yanyagiwe na Bugesera FC 6-2
Amakuru

Kiyovu SC yafashe umwanya wa mbere w’agateganyo nyuma yo gutsinda Rayon Sports 2-0, Marines FC yanyagiwe na Bugesera FC 6-2

Editorial 06 Dec 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru