Kuva Paul Rusesabagina yafatwa kugeza anahanishijwe gufungwa imyaka 25 kubera ibyaha by’iterabwoba byamuhamye, havuzwe byinshi bikigaragaza agasuzuguro bamwe mu bazungu bagifitiye abirabura.
Nyuma y’ibitero byibasiye Amerika tariki 11 Nzeri 2001, amahanga yarahungabanye, ndetse ingabo z’ Abanyaburayi n’Amerika zikwira isi yose ngo zirarwanya imitwe y’iterabwoba nka Al Qaeda, nubwo kenshi ziba zigenzwa na twinshi.
Igitangaje ariko, ni uko ibikorwa by’iterabwoba byitwa bityo ari uko bibaye ku bazungu gusa. Urugero ni ibyo Paul Rusesabagina yakoze mu Rwanda abinyujije mu mutwe we w’iterabwoba wa FLN, ariko bamwe mu bategetsi bo mu Burayi n’ Amerika bagakomeza kumufata nk’umutagatifu. Ese iyo ibyabereye i Nyamagabe na Nyaruguru bibera mu Bubiligi cyangwa muri Amerika, Paul Rusesabagina yari kuba akitwa impirimbanyi ya Demokarasi n’uburenganzira bwa muntu? Igisubizo ni “oya”, nyuma ya tariki 11 Nzeri 2001, muri Amerika uwitwa umwarabu wese n’uwo bafitanye isano yahizwe bukware, abenshi baricwa, abandi bajyanwa Guantanamo Bay gukorerwa iyicarubozo ridakwiye ikiremwamuntu. N’uyu munsi mu bihugu byinshi byo mu burengerazuba bw’isi, umwarabu agenda yikandagira, kuko bamusanisha n’ibikorwa by’iterabwoba, kandi yenda nta n’aho ahuriye nabyo.
Abasakuza ko Paul Rusesabagina atabonye ubutabera buboneye, batubwira impamvu Oussama Bin Laden wa Al Qaeda atafashwe ngo aburanishwe, ahubwo bagahitamo kumwicana n’umuryango we? Icyakora koko iyo Rusesabagina aza kuba yarahekuye ibihugu bivuga rikijyana, ntiyari kurushya abacamanza, ibye biba byararangiye agifatwa.
Bamwe mu Banyaburayi n’Abanyamerika baracyarangwa n’irondaruhu riteye ishozi. Ni gute baha agaciro umwicanyi nka Rusesabagina, bakakima abo FLN ye yishe, abo yamugaje, igasahura ibyayo ibindi ikabyangiza? Kubera gusa ko atari Abanyaburayi cyangwa Abanyamerika, ubugizi bwa nabi bwabakorewe ntibwagombaga gukurikiranwa ngo ababugizemo uruhare bahanwe.
Ese ba mpatsibihugu bazunamura icumu ryari, ngo bumve ko amaraso y’abirabura afite agaciro nk’ay’abazungu? Bazasobanukirwa bate ko uRwanda ari igihugu kigenga, kitagitegekwa ibyo gikora ? Harya ubutabera nyabwo buba gusa iyo bukozwe n’Abanyaburayi cyangwa Abanyamerika?Iyi myumvire ntikijyanye n’igihe, aho dusabwa kubahana, tutitaye ku gice cy’isi dukomokamo.
Bimwe mu bimenyetso bihamya ibyaha Paul Rusesabagina byatanzwe n’inzego z’ubucamanza mu Bubiligi no muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ni gute rero bamwe mu bategetsi b’ibyo bihugu bahindukira bakagira Rusesabagina umwere?Ni uko gusa yakoreye ibyaha igihugu cyo muri Afrika.
Abasakuza ngo Rusesabagina yarakatiwe bari bakwiye ahubwo kwishimira ko yadohorewe ntahanishwe gufungwa burundu nk’uko itegeko rihana ibyaha byamuhamye ribiteganya. Ubushishozi bw’Urukiko rwamuhanishije imyaka 25 y’igifungo nk’ikimenyetso cyo kumuha amahirwe yo kwikosora, akaba yakongera kuba umuturage muzima. Oussama Bin Laden kuki atahawe aya mahirwe?
Uretse induru z’abifitiye urwango ku Rwanda n’ Ubuyobozi bwarwo gusa, abashyira mu gaciro biboneye ko urubanza rwa Rusesabagina n’abo baregwana rwabaye mu mucyo no mu bwisanzure. Abamuririra ahubwo bagombye kuba baramugiriye inama ntiyishore mu bikorwa by’iterabwoba byatumye aba aho ari uyu munsi. Bagombye kwinenga kuba bataramaganye ko mu bihugu byabo ahakusanyiriza amafaranga yo gushyigikira ibikorwa byahitanye inzirakarengane i Nyaruguru, Nyamagabe na Rusizi. Keretse niba ibi ari byo bya bigwi birirwa barata ngo barakataje mu kurengera ikiremwa muntu.