• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Abanyamakuru bahuguwe ku ndwara ya Ebola bahamya ko basobanukiwe ukuri ku rukingo rwayo

Abanyamakuru bahuguwe ku ndwara ya Ebola bahamya ko basobanukiwe ukuri ku rukingo rwayo

Editorial 20 Jan 2020 Mu Rwanda

Kuva aho indwara ya Ebola yongeye kugaragara ica icyuho mu batuye muri Repubulika Iharanira Demokarasiya Kongo, (RDC) aho abagera ku 2,236 bahitanwe na yo muri 3,288 bagaragaweho n’iyindwara, uRwanda rwafashe iyambere mu kuyikumira bidasubirwaho.

Zimwe mu ngufu zikurikira ingamba uRwanda rwafashe mu kurwanya no gukumira iyi ndwara yahitanye imbaga y’abantu muri DRC, harimo no guhugura abanyamakuru, aho ku ikubitiro abagera kuri 60 bahawe amahugurwa ku kwandika no kuvuga inkuru zijyanye no kurwanya no gukumira indwara ya Ebola bikozwe kinyamwuga kandi birinda gukwirakwiza impuha.

Ubumenyi bahawe kandi bugendanye no kuvuga inkuru uko iri mu gihe hagaragaye indwara runaka y’icyorezo nka Ebola, bityo basabwa kugira ubushishozi bwimbitse no kugira ukuri ku nkuru batangariza Abanyarwanda.

KAYITARE Jean Bosco, ni umwe mu banyamakuru bahawe aya mahugurwa, avuga ko hari byinshi bashoboye gusobanukirwa nko kuba barakuriweho urujijo kuri zimwe mu mpuha zivugwa n’abaturage ku rukingo rwa Ebola.

Yagize ati “Twasobanukiwe neza imikorere y’urukingo rwa Ebola. Ubwo twaganiraga n’abaturage, hari aho twageze abagabo bavuga ngo umugabo utewe urukingo rwa Ebola aba ikiremba, abagore ngo ntibongerra kubyara, ariko ibyo byose ni ibihuha nk’uko twabisobanuriwe n’impuguke. Batwigishije gutangaza amakuru y’ukuri tutagendeye ku bivugwa n’abaturage,”

Aya mahugurwa y’iminsi 3 yatangiye tariki ya 16 Mutarama 2020 yateguwe n’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda ARJ ngo yitezweho kuzamura ireme ry’inkuru zitangazwa ku ndwara z’ibyorezo cyane cyane Ebola.

Umuyobozi w’ishyirahamwe rya ARJ, Havugimana Aldo yavuze ko aya mahugurwa agamije gutsura ubumenyi ku mitarire n’imitangarize y’inkuru ku byoreo nka Ebola, bityo ngo abanyamakuru bahuguwe ku ikubitiro bakaba bitezweho umusaruro.

Kugeza ubu nta muti wemewe wa Ebola uraboneka. Abaganga bita ku muntu uyirwaye bamusubizamo imyunyungugu n’ibindi umurwayi aba yatakaje kugeza igihe umubiri ubashije guhangana na Virusi itera Ebola.

Nubwo kugeza ubu urukingo rwa Ebola ruhabwa abaganga bita ku barwayi ba Ebola n’abantu bashobora kugira ibyago byo guhura n’uwanduye Ebola, abanyamakuru na bo bifuje kuba mu mubare w’abagomba gukingirwa iyi ndwara kuko na bo bagize igice kinini cy’abahura n’imbaga mu gihe bashakashaka amakuru hirya no hino mu gihugu ndetse rimwe na rimwe bakanarenga imbibi zacyo.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima Malick Kayumba, yijeje itangazamakuru kujya bahabwa amakuru y’ukuri ku ndwara z’ibyorezo nka Ebola mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage.

Yavuze ko biramutse bibayeho ko abanyamakuru bimwa amakuru byatuma ubuzima bwa benshi bujya mu kaga batazi uko bari bwifate mu bihuha byaba bihari ku cyorezo nka Ebola.

Kugeza ubu u Rwanda rumaze gukingira abafite aho bahurira n’abashobora kugira ikibazo cya Ebola. Abagera ku bihumbi bitatu (3000) nibo bamaze gukingirwa, hakaba hatahiwe gukingirwa abandi 6793 mu masite 4, mu giuhe hateganywa gukingira abantu ibihumbi maganabiri (200,000.)

Mu bindi bikorwa byagezweho, hubatswe ahantu 18 mu gihugu umuntu yashyirwa hihariye mu gihe yagaragaje ibimenyetso bya Ebola bategereje ko ibizamini bigaragaza niba koko arwaye.

2020-01-20
Editorial

IZINDI NKURU

Rutsiro : Umuryango wa Nyirashuri ubabajwe n’amasambu wahugujwe hirengagijwe amategeko

Rutsiro : Umuryango wa Nyirashuri ubabajwe n’amasambu wahugujwe hirengagijwe amategeko

Editorial 14 Oct 2018
Guha Ijambo mu bitangazamakuru Barafinda Sekikubo ni ugushinyagura,RIB yasabye abanyamakuru kugira ubumuntu

Guha Ijambo mu bitangazamakuru Barafinda Sekikubo ni ugushinyagura,RIB yasabye abanyamakuru kugira ubumuntu

Editorial 29 Jul 2020
Umuryango Twubake Ubumwe wongeye Guha Umuganda uwacitse ku icumu rya Jenoside mu Ruhango

Umuryango Twubake Ubumwe wongeye Guha Umuganda uwacitse ku icumu rya Jenoside mu Ruhango

Editorial 23 Nov 2022
Ban ki-Moon yageze Bujumbura yerekwa ishusho itariyo

Ban ki-Moon yageze Bujumbura yerekwa ishusho itariyo

Editorial 23 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hatangiye isimburanya ry’abapolisi mu butumwa bw’amahoro muri Centrafurika (MINUSCA)
Mu Rwanda

Hatangiye isimburanya ry’abapolisi mu butumwa bw’amahoro muri Centrafurika (MINUSCA)

Editorial 01 Dec 2017
Jose Chameleone, Weasel na Radio baraye bageze mu Rwanda bucece
Mu Mahanga

Jose Chameleone, Weasel na Radio baraye bageze mu Rwanda bucece

Editorial 01 Apr 2016
Tanzania: Perezida Magufuli Yirukanye Minisitiri Ushinzwe Ibikorwa By’imbere Mu Gihugu
POLITIKI

Tanzania: Perezida Magufuli Yirukanye Minisitiri Ushinzwe Ibikorwa By’imbere Mu Gihugu

Editorial 03 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru