Kuva aho indwara ya Ebola yongeye kugaragara ica icyuho mu batuye muri Repubulika Iharanira Demokarasiya Kongo, (RDC) aho abagera ku 2,236 bahitanwe na yo muri 3,288 bagaragaweho n’iyindwara, uRwanda rwafashe iyambere mu kuyikumira bidasubirwaho.
Zimwe mu ngufu zikurikira ingamba uRwanda rwafashe mu kurwanya no gukumira iyi ndwara yahitanye imbaga y’abantu muri DRC, harimo no guhugura abanyamakuru, aho ku ikubitiro abagera kuri 60 bahawe amahugurwa ku kwandika no kuvuga inkuru zijyanye no kurwanya no gukumira indwara ya Ebola bikozwe kinyamwuga kandi birinda gukwirakwiza impuha.
Ubumenyi bahawe kandi bugendanye no kuvuga inkuru uko iri mu gihe hagaragaye indwara runaka y’icyorezo nka Ebola, bityo basabwa kugira ubushishozi bwimbitse no kugira ukuri ku nkuru batangariza Abanyarwanda.
KAYITARE Jean Bosco, ni umwe mu banyamakuru bahawe aya mahugurwa, avuga ko hari byinshi bashoboye gusobanukirwa nko kuba barakuriweho urujijo kuri zimwe mu mpuha zivugwa n’abaturage ku rukingo rwa Ebola.
Yagize ati “Twasobanukiwe neza imikorere y’urukingo rwa Ebola. Ubwo twaganiraga n’abaturage, hari aho twageze abagabo bavuga ngo umugabo utewe urukingo rwa Ebola aba ikiremba, abagore ngo ntibongerra kubyara, ariko ibyo byose ni ibihuha nk’uko twabisobanuriwe n’impuguke. Batwigishije gutangaza amakuru y’ukuri tutagendeye ku bivugwa n’abaturage,”
Aya mahugurwa y’iminsi 3 yatangiye tariki ya 16 Mutarama 2020 yateguwe n’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda ARJ ngo yitezweho kuzamura ireme ry’inkuru zitangazwa ku ndwara z’ibyorezo cyane cyane Ebola.
Umuyobozi w’ishyirahamwe rya ARJ, Havugimana Aldo yavuze ko aya mahugurwa agamije gutsura ubumenyi ku mitarire n’imitangarize y’inkuru ku byoreo nka Ebola, bityo ngo abanyamakuru bahuguwe ku ikubitiro bakaba bitezweho umusaruro.
Kugeza ubu nta muti wemewe wa Ebola uraboneka. Abaganga bita ku muntu uyirwaye bamusubizamo imyunyungugu n’ibindi umurwayi aba yatakaje kugeza igihe umubiri ubashije guhangana na Virusi itera Ebola.
Nubwo kugeza ubu urukingo rwa Ebola ruhabwa abaganga bita ku barwayi ba Ebola n’abantu bashobora kugira ibyago byo guhura n’uwanduye Ebola, abanyamakuru na bo bifuje kuba mu mubare w’abagomba gukingirwa iyi ndwara kuko na bo bagize igice kinini cy’abahura n’imbaga mu gihe bashakashaka amakuru hirya no hino mu gihugu ndetse rimwe na rimwe bakanarenga imbibi zacyo.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima Malick Kayumba, yijeje itangazamakuru kujya bahabwa amakuru y’ukuri ku ndwara z’ibyorezo nka Ebola mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage.
Yavuze ko biramutse bibayeho ko abanyamakuru bimwa amakuru byatuma ubuzima bwa benshi bujya mu kaga batazi uko bari bwifate mu bihuha byaba bihari ku cyorezo nka Ebola.
Kugeza ubu u Rwanda rumaze gukingira abafite aho bahurira n’abashobora kugira ikibazo cya Ebola. Abagera ku bihumbi bitatu (3000) nibo bamaze gukingirwa, hakaba hatahiwe gukingirwa abandi 6793 mu masite 4, mu giuhe hateganywa gukingira abantu ibihumbi maganabiri (200,000.)
Mu bindi bikorwa byagezweho, hubatswe ahantu 18 mu gihugu umuntu yashyirwa hihariye mu gihe yagaragaje ibimenyetso bya Ebola bategereje ko ibizamini bigaragaza niba koko arwaye.