Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yasabye abanyamakuru kurangwa n’umuco w’ubutwari baharanira guteza imbere igihugu cyabo mu byo bakora byose n’aho bakorera hose.
Ibi yabibabwiriye mu muhango wo gusoza icyiciro cya kabiri cy’itorero ry’abanyamakuru (Impamyabigwi II) kuri uyu wa 25 Mata 2017.
Kaboneka yabasabye kwirinda gupfa nk’imbwa, abihereye ku mugani ugira uti: “Wanga guha igihugu cyawe amaraso, imbwa zikayanywera ubusa”. Uyu mugani ubusanzwe bawuca iyo bashishikariza abantu kwitangira igihugu kubw’umuco wo kugikunda bifitemo.
Yagize ati: “Iyo witangiye igihugu cyawe n’iyo wapfa upfa nk’intwari, ariko iyo wanze kwitangira igihugu cyawe ntibikubuza gupfa kandi icyo gihe upfa nk’imbwa, abanyamakuru muzirinde gupfa nk’imbwa!”
Minisitiri Kaboneka mu muhango wo gusoza Itorero ry’Abanyamakuru Imamyabigwi icyiciro cya Kabiri
Yakomeje agira ati: “hari abavuga ngo aho gupfa uyu munsi napfa ejo, ariko umuntu yari anakwiye kwibaza icyo azibukirwaho namara gupfa, akibaza ati nzapfa nk’intwari cyangwa nzapfa nk’ikigwari?”
Minisitiri Kaboneka yahereye ku mateka y’ubutwari yaranze abakurambere b’abanyarwanda bwatumye bagura imbibi z’igihugu cy’u Rwanda, maze avuga ko ubu urugamba rwo kucyagura rwarangiye igisigaye ari ukurwana urwo kugiteza imbere no gusigasira ubusugire bwacyo abanyamakuru basabwa kubigiramo uruhare.
Yabasabye kwirinda kurangazwa n’ababashukisha amafaranga akenshi aba ari n’intica ntikize bagamije koreka igihugu cyangwa abanyagihugu mu nyungu zabo bwite.
Impamyabigwi mu nkomeza mihigo
Akarasisi cy’Impamyabigwi za 2, kashimwe cyane na Minisitiri Kaboneka
Abanyamakuru bashishikarijwe kugira umuco wo kunenga ibitagenda neza n’abayobozi badakora inshingano zabo neza hagamijwe kubaka igihugu.
Mu bindi Impamyabigwi II zahuguwe mu cyumweru zamaze mu itorero harimo gusigasira umuco w’indangagaciro na Kirazira by’umuco nyarwanda. Bashishikarijwe kuba umusemburo w’impinduka mu muryango nyarwanda mu bijyanye no gusigasira umuco ndetse banabishyira mu mihigo yabo biyemeza kuba “Abatoza b’umurage wa Gihanga”.
Barahiriye kuba abarinzi b’ibyo u Rwanda rumaze kugeraho no gushishikariza abanyarwanda gukomeza kugendera mu mujyo umwe wo kubaka u Rwanda rushya ruzira amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside yagejeje u Rwanda aharindimuka.
Basabwe kandi kurangwa n’indangagaciro ikomeye y’Ubunyarwanda ari na yo izabafasha kwibonanamo bakarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Minisitiri Kaboneka yijeje abanyamakuru ubufatanye mu gushaka ibisubizo by’ibibazo itangazamakuru ry’u Rwanda rifite mu rwego rwo gukomeza kwibohora ku ngoyi y’abarikoresha bagamije inyungu zabo.
Basabwe kurangwa n’umuco wo kwihangana, kwanga umugayo, ubudahemuka, umutima nama, ubushishozi no kwakira uko babayeho mu byo bakora byose kugirango bazakomeze kwihanganira ibibazo bahura na byo mu gihe hagishakishwa ibisubizo birambye.
Iri torero ryatangiye kuwa 19 Mata risozwa kuwa 26 Mata 2017. Ryari ryitabiriwe n’abanyamakuru basaga 150 baturutse mu bitangazamakuru bitandukanye bikorera mu Rwanda ribera mu kigo gitorezwamo umuco w’ubutore cya Nkumba mu karere ka Burera.