• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Abanyamakuru muzirinde gupfa nk’imbwa –Minisitiri Kaboneka

Abanyamakuru muzirinde gupfa nk’imbwa –Minisitiri Kaboneka

Editorial 27 Apr 2017 Mu Rwanda

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yasabye abanyamakuru kurangwa n’umuco w’ubutwari baharanira guteza imbere igihugu cyabo mu byo bakora byose n’aho bakorera hose.

Ibi yabibabwiriye mu muhango wo gusoza icyiciro cya kabiri cy’itorero ry’abanyamakuru (Impamyabigwi II) kuri uyu wa 25 Mata 2017.

Kaboneka yabasabye kwirinda gupfa nk’imbwa, abihereye ku mugani ugira uti: “Wanga guha igihugu cyawe amaraso, imbwa zikayanywera ubusa”. Uyu mugani ubusanzwe bawuca iyo bashishikariza abantu kwitangira igihugu kubw’umuco wo kugikunda bifitemo.

Yagize ati: “Iyo witangiye igihugu cyawe n’iyo wapfa upfa nk’intwari, ariko iyo wanze kwitangira igihugu cyawe ntibikubuza gupfa kandi icyo gihe upfa nk’imbwa, abanyamakuru muzirinde gupfa nk’imbwa!”

-6393.jpg

Minisitiri Kaboneka mu muhango wo gusoza Itorero ry’Abanyamakuru Imamyabigwi icyiciro cya Kabiri

-6394.jpg

-197.png

-6395.jpg

Yakomeje agira ati: “hari abavuga ngo aho gupfa uyu munsi napfa ejo, ariko umuntu yari anakwiye kwibaza icyo azibukirwaho namara gupfa, akibaza ati nzapfa nk’intwari cyangwa nzapfa nk’ikigwari?”

Minisitiri Kaboneka yahereye ku mateka y’ubutwari yaranze abakurambere b’abanyarwanda bwatumye bagura imbibi z’igihugu cy’u Rwanda, maze avuga ko ubu urugamba rwo kucyagura rwarangiye igisigaye ari ukurwana urwo kugiteza imbere no gusigasira ubusugire bwacyo abanyamakuru basabwa kubigiramo uruhare.

Yabasabye kwirinda kurangazwa n’ababashukisha amafaranga akenshi aba ari n’intica ntikize bagamije koreka igihugu cyangwa abanyagihugu mu nyungu zabo bwite.

-6389.jpg

Impamyabigwi mu nkomeza mihigo

-6390.jpg

Akarasisi cy’Impamyabigwi za 2, kashimwe cyane na Minisitiri Kaboneka

Abanyamakuru bashishikarijwe kugira umuco wo kunenga ibitagenda neza n’abayobozi badakora inshingano zabo neza hagamijwe kubaka igihugu.

Mu bindi Impamyabigwi II zahuguwe mu cyumweru zamaze mu itorero harimo gusigasira umuco w’indangagaciro na Kirazira by’umuco nyarwanda. Bashishikarijwe kuba umusemburo w’impinduka mu muryango nyarwanda mu bijyanye no gusigasira umuco ndetse banabishyira mu mihigo yabo biyemeza kuba “Abatoza b’umurage wa Gihanga”.

Barahiriye kuba abarinzi b’ibyo u Rwanda rumaze kugeraho no gushishikariza abanyarwanda gukomeza kugendera mu mujyo umwe wo kubaka u Rwanda rushya ruzira amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside yagejeje u Rwanda aharindimuka.

Basabwe kandi kurangwa n’indangagaciro ikomeye y’Ubunyarwanda ari na yo izabafasha kwibonanamo bakarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Minisitiri Kaboneka yijeje abanyamakuru ubufatanye mu gushaka ibisubizo by’ibibazo itangazamakuru ry’u Rwanda rifite mu rwego rwo gukomeza kwibohora ku ngoyi y’abarikoresha bagamije inyungu zabo.

Basabwe kurangwa n’umuco wo kwihangana, kwanga umugayo, ubudahemuka, umutima nama, ubushishozi no kwakira uko babayeho mu byo bakora byose kugirango bazakomeze kwihanganira ibibazo bahura na byo mu gihe hagishakishwa ibisubizo birambye.

Iri torero ryatangiye kuwa 19 Mata risozwa kuwa 26 Mata 2017. Ryari ryitabiriwe n’abanyamakuru basaga 150 baturutse mu bitangazamakuru bitandukanye bikorera mu Rwanda ribera mu kigo gitorezwamo umuco w’ubutore cya Nkumba mu karere ka Burera.

2017-04-27
Editorial

IZINDI NKURU

Bwa mbere mu mateka Kenya yatsinze Misiri mu mikino Nyafurika ya Volleyball, Tunisia na Cameroon zageze muri kimwe cya kane

Bwa mbere mu mateka Kenya yatsinze Misiri mu mikino Nyafurika ya Volleyball, Tunisia na Cameroon zageze muri kimwe cya kane

Editorial 09 Sep 2021
Perezida Magufuli  ngo azahindura inote  ateze igihombo abajura

Perezida Magufuli ngo azahindura inote ateze igihombo abajura

Editorial 06 Sep 2016
Perezida Buhari gusubira mu Bwongereza bitumye abaturage bongera gutekereza yuko atagikize

Perezida Buhari gusubira mu Bwongereza bitumye abaturage bongera gutekereza yuko atagikize

Editorial 09 May 2017
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA  GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 05 Jan 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Smaragde Mbonyintege aritana bamwana na IBUKA na Tom Ndahiro
Mu Mahanga

Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Smaragde Mbonyintege aritana bamwana na IBUKA na Tom Ndahiro

Editorial 30 Jun 2016
Paul Kagame yatorewe kuyobora u Rwanda indi myaka irindwi, ashimira  abo bahatanaga ko ‘bagerageje’
Mu Rwanda

Paul Kagame yatorewe kuyobora u Rwanda indi myaka irindwi, ashimira abo bahatanaga ko ‘bagerageje’

Editorial 05 Aug 2017
U Rwanda rugiye kuyobora impinduka ku rujya n’uruza rw’abantu muri Afurika
POLITIKI

U Rwanda rugiye kuyobora impinduka ku rujya n’uruza rw’abantu muri Afurika

Editorial 20 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru