Abanyapolitiki bo mu Rwanda bashimangiye ko amateka rwanyuzemo arwemerera kugira demokarasi yihariye kugira ngo ikumire ibishobora kurusubiza ahabi rwavuye.
Kuri uyu wa Gatanu hateranye inama nyunguranabitekerezo ku ‘Ntekerezo ya Politiki ya Demokarasi y’u Rwanda’ yateguwe n’Ihuriro ry’imitwe ya Politiki mu Rwanda.
Senateri Mugesera Antoine yavuze ko hari byinshi bigaragara muri politiki y’u Rwanda bitaba ahandi kandi byagiye bigira akamaro gakomeye.
Yagize ati “Nk’ibi byo gusangira ubutegetsi, ni umwihariko wacu; ibi byo kuvuga ngo muri ishyaka rikomeye ryatsinze ariko ntuzarenza 50% aha n’aha; ibi byo kuzamura urubyiruko, abagore bakajyamo ni umwihariko. Turashaka ko biba umwihariko wacu.”
Itegeko Nshinga ryagennye uburyo ubutegetsi busaranganywa, aho ingingo yaryo ya 62 ivuga ko mu gusaranganya ubutegetsi, Perezida wa Repubulika na Perezida w’Umutwe w’Abadepite badashobora guturuka mu mutwe umwe wa politiki; abagize Guverinoma bagatoranywa mu mitwe ya politiki hakurikijwe imyanya yayo mu Mutwe w’Abadepite. Icyakora, Umutwe wa Politiki wabonye amajwi menshi mu matora y’Abadepite ntushobora kurenza mirongo itanu ku ijana (50%) by’abagize Guverinoma.
Iyi ngingo inasobanura ko n’abandi bantu bafite ubushobozi bashobora gushyirwa muri Guverinoma nta mutwe wa politiki babarizwamo.
Kuri ibyo, hiyongeraho ihame ry’uburinganire rigomba kwimakazwa, abagore bakagira nibura mirongo itatu ku ijana (30%) by’imyanya mu nzego zifatirwamo ibyemezo.
Senateri Mugesera yavuze ko ayo mahame ya demokarasi nyarwanda akwiye kwigishwa abaturage bose ku buryo n’abanyapolitiki babyumva kandi bakabigenderaho, aho kurebera kuri demokarasi z’amahanga.
Ati “Turashaka ko n’abanyapolitiki batabona ko demokarasi yacu imeze nk’iy’abanyamerika, ko itameze nk’iy’ababiligi, Abafaransa […] imeze uko twayubatse dushingiye ku mateka n’ibibazo twabayemo. Turashaka kujyana ikintu twumva kimwe, ntubisobanure uko ubyumva cyangwa wabisomye ngo ubihe inyito wishakiye.”
Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije (Democratic Green Party of Rwanda), Dr Frank Habineza, yavuze ko amateka y’u Rwanda atarwemerara kugira demokarasi nk’iyo mu bindi bihugu.
Yagize ati “Demokarasi yo mu Rwanda icyo twumvikanaho twese ni uko dufite amateka yihariye. Twatangiranye n’ubwami, nyuma haza repubulika ariko izamo ibibazo havamo induru nyinshi cyane bivamo intambara na Jenoside. Ntabwo twafata u Rwanda nka Kenya batigeze bagira ibibazo nk’ibyo twagize. Bivuze ko tugomba kumvikana ku bintu runaka.”
Icyakora, Habineza avuga ko hari ibikwiye kunozwa kugira ngo uko byanditswe mu mategeko abe ari nako bikurikizwa.
Ati “Ahantu twumva twashyiramo imbaraga cyane kurusha ahandi, tugomba kumvikana ariko tukanemeranya gupigana. Duhangane mu bitekerezo ariko tudasenyana, hanyuma ufite imbaraga atsinde mugenzi we ariko ntamukandamize. Hari igihe itegeko rivugwa ariko ugasanga mu bikorwa rimwe na rimwe bitari kubahirizwa.
Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe kongerera ubushobozi abakozi ba Leta (RMI) akaba na Komiseri mu Muryango FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars, yavuze ko umwihariko wa demokarasi y’u Rwanda watoranyijwe n’abaturage ubwabo.
Ati “Kenshi mu biganiro byagiye biba, abaturage wasangaga bavuga bati ‘ntidushaka ya demokarasi y’abantu bajya mu mihanda bagatwika amapine, bakamena ibirahuri by’amazu’. Bati ‘iyo tuzi icyo yadukoreye ahubwo twebwe turashaka politiki ishimangira ko ubuyobozi bukwiye gusangirwa n’abantu bose kandi bakagira bwa butegetsi budahangana.”
Yatanze ingero z’ibihugu byagiye bigira demokarasi zabyo bivuga ko ishingiye ku muturage, ko afite uburenganzi bwo kuvuga icyo ashatse uko abyumva ariko ntibikemure ibyo abaturage bashaka.
Ati “Hari umugabo witwa Gaddaffi yigeze kwandika agatabo yise ak’icyatsi (Green Book). Muri ako gatabo yaravugaga ngo umuturage ntakwiye no guhagararirwa, akwiye kujya hariya akivugira. Nagize amahirwe yo kujya kureba Inteko Ishinga Amategeko yabo, umuturage yaragendaga akavuga ibyo ashatse; ari utuka undi ku babyeyi, ari ugira ate.”
Yavuze ko demokarasi nziza ari ishyira mu bikorwa ibyo abaturage bifuza ariko bakanishyiriraho imbago z’ibyo badakwiye gukora bashingiye ku mateka.
Demokarasi y’u Rwanda ishingiye ku Itegeko Nshinga ryatowe mu mwaka wa 2003 rikavugururwa mu 2015.R ikubiyemo amahame n’ingingo zishingiye ku bitekerezo byatanzwe n’abaturage mbere y’uko ritorwa ndetse n’ibiganiro by’abanyapolitiki batandukanye byabereye muri Village Urugwiro mu myaka ya 1998 na 1999.