Mu gihe Abategeka Afurika bahora bavuga ko bayiyoboye bubahirije amahame shingiro ya Demokrasi, opozisiyo bahanganye si uko ibibona, ni nayo mpamvu bahora bahanganye bigatuma abaturage baharenganira.
Iyo niyo ntandaro y’ intambara zo kurwanira ubutegetsi ku banyapolitiki bo mu bihugu byo mu Karere bifuza kuba abaperezida mu buryo bwose bushoboka ndetse baniyemeje gutanga ubuzima bwabo batababariye abaturage babashyigikiye bahora bicwa mu myigaragambyo bizezwa ibitangaza.
1.Raila Odinga: Nyuma yo gutsindwa amatora ya Perezida wa Repubulika akanasaba ko asubirwamo akanga kuyitabira, Odinga yiyemeje kurahira nka Perezida wa Kenya ku wa 12 Mutarama 2018 umunsi w’ ubwigenge bw’ iki gihugu .
Igihe cyose Raila yifuje kurahira ku ngufu ashobora gutabwa muri yombi nk’ uko Perezida w’ Urukiko rw’ Ikirenga wa Kenya yavuze ko binyuranye n’ amategeko. Uretse intege nke afite, nta mbaraga nyinshi za gisirikare cyangwa se ngo amahanga amujye inyuma, ubuyobozi arimo kubushakira hasi no hejuru.
Abasesenguzi ba politiki basanga Odinga utavuga rumwe na Perezida Uhuru Kenyata aramutse atawe muri yombi byatuma igihugu gicikamo ibice kuko gisanzwe kirangwa no guhangana hagati y’ amoko y’ Abakikuyu n’ Abajaluwo.
Imyigaragambyo iherutse kuba muri Kenya yahitanye abantu benshi ku mpande z’ abashyigikiye Odinga ndetse hanakomereka abashinzwe umutekano bari ku ruhande rwa Leta.
2.Agathon Rwasa: Uyu yahoze arwanya ubutegetsi bw’ u Burundi ku ngoma zitandukanye byumvikane ko afite inyota yo kuba Perezida kuko anafite abaturage benshi bamushyigikiye.
Yongeye kugirana ikibazo na Leta akorera nyuma y’ ibiganiro by’ amahoro byabereye i Arusha aho yagaragaje ko yifuza kuvuganira opozisiyo asaba ko abanyapolitiki bayigize bashobora kwinjizwa mu kizitwa “Guverinoma y’ Ubumwe”.
Si ibyo gusa kuko Hon.Agathon Rwasa ntashyigikiye kamarampaka iri gutegurwa mu Burundi bigatuma arushaho kudahuza na CNDD-FDD iri ku ntebe.
Kugeza magingo aya amaze kwamburwa abasirikare bamurindaga bikaba bimuteye impungenge nk’ uko yivugira ko umugore we yarashwe n’ abantu bataramenyekana ndetse ko nawe yashatse kwicwa kenshi baramuhusha.
Agathon Rwasa yahereye kera ashaka kuyobora, imbaraga nke afite buri gihe nizo zimuzitira, nubwo ari mu bagize Guverinoma, agaragaza ko bitamunyuze, ahubwo akeneye kuba perezida w’u burundi.
3.Mgr. Laurent Mosengwo Passinya: Mu gihe abatari bacye batekereza ko nyuma ya Perezida Joseph Kabila, Congo-Kinshasa izayoborwa n’ abanyapolitiki bakomeye bo muri opozisiyo nka Moise Katumbi, Felix Tshisekedi n’ abandi, abakuririkiranira hafi ibya Congo-Kinshasa basanga uyu mukambwe Musenyeri Mosengwo ahabwa amahirwe yo kuba yategeka iki gihugu cyahuritse.
Ibi byanashimangiwe kenshi mu mbwirwaruhame za Perezida Joseph Kabila, agira ati” Niba ari umuntu duhanganye muri iki gihugu ni Mgr.Laurent Mosengwo Passinya”.
Uyu mu padiri ufite icyubahiro mu rwego rwa Vatican ndetse akaba n’ umujyanama wo hafi wa Papa Francis yagize uruhare rukomeye mu guharanira impinduramatwara mu gihugu cye.
Hari abavuga ko Mgr. Mosengwo aramutse abaye Perezida wa Congo-Kinshasa ashobora kubera iki gihugu icyo Nelson Mandela yabereye Afurika y’ Epfo.
4.Dr. Kiiza Besigye: Uyu munyapolitiki wabanye na Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yiyemeje kutazapfa adategetse igihugu ngo kubera ibyiza agifitiye.
Amaze gufungwa inshuro zitabarika ariko ntiyegeze gucika intege kandi kenshi yagiye arahira ko abaye perezida wa Uganda, arega ko Musevei yamwibye amajwi ariko bikaba impfabusa.