• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Abanyarwanda 13 bashimutiwe muri Uganda bajyanwa ahatazwi

Abanyarwanda 13 bashimutiwe muri Uganda bajyanwa ahatazwi

Editorial 02 Apr 2019 HIRYA NO HINO, Mu Mahanga

Abavugwa ko ari abakozi b’Urwego rw’Ubutasi mu Gisirikare cya Uganda (CMI) bashimuse Abanyarwanda 13 kuwa 29 Werurwe 2019 ku mupaka wa Kagitumba ku ruhande rwa Uganda (Mirama Hills).

Ikinyamakuru Virunga Post kizwiho kwandika ahanini inkuru ku bibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda, gitangaza ko  umwe mu bashimuswe ariko akabasha gutoroka avuga ko uwabashimuse koko ari umukozi wa CMI babashije kumenya ku mazina ya Lt. Elly

Hakizimana Jean Marie Vianney w’imyaka 18 y’amavuko akaba atuye mu Karere ka Nyagatare, avuga ko bari mu gace kari  hafi n’umupaka  kitwa Sofia, ku ruhande rwa Uganda. Uyu avuga ko bagenzi be bari muri gahunda zabo zisanzwe ubwo uwo avuga ko ari umukozi wa CMI yateye hejuru ati  “ebi nebinyarwanda!” ari byo kuvuga ngo ibi ni Ibinyarwanda.

Avuga ko bahise batabwa muri yombi ako kanya ndetse n’imodoka yo kubatwara ikaza irimo abandi Banyarwanda batatu. Aha ngo Lt. Elly yahise abategeka kurira imodoka we na bagenzi be icyenda berekezwa mu Karere ka Ntungamo.

Lt. Elly nta kibazo na kimwe yigeze ababaza ariko ko ubwo bageraga ahitwa Pantagon, we na mugenzi we witwa Claude Mbazumutima basimbutse imodoka bariruka bacika abari babatwaye. Bagenzi be 11 bajyanwe ahantu hataramenyakana.

Ibi bibaye mu gihe mu minsi ishize, Leta y’u Rwanda yagiriye inama abaturage bayo kutajya muri Uganda kuko umutekano wabo utizewe. Aba rero bigaragara ko batumvise iyi nama akaba ari nabyo byabaviriyemo gushimutwa.

Ubutegetsi bw’iki gihugu bwemeza ko Abanyarwanda 190 bafungiwe muri za gereza zo muri Uganda mu gihe abayinga 1000 bamaze kwirukanwa ku butaka bw’iki gihugu.

Uganda ihakana gufata nabi Abanyarwanda, ivuga ko abo ifata ari abacyekwaho ibikorwa by’ubutasi. U Rwanda ntirwahwemye kwamagana ibi bikorwa.

2019-04-02
Editorial

IZINDI NKURU

Rwanda 2015: Winding up Business with a unique selling proposition

Rwanda 2015: Winding up Business with a unique selling proposition

Editorial 04 Jan 2016
Uyu munsi hagaragaye abandi bantu icyenda barwaye Coronavirus

Uyu munsi hagaragaye abandi bantu icyenda barwaye Coronavirus

Editorial 27 Mar 2020
Mu Bwongereza, ba bimukira bagombye kuba baroherejwe mu Rwanda, bari mu myigaragambyo ikomeye binubira ubuzima nk’ubw’imfungwa.

Mu Bwongereza, ba bimukira bagombye kuba baroherejwe mu Rwanda, bari mu myigaragambyo ikomeye binubira ubuzima nk’ubw’imfungwa.

Editorial 17 Aug 2022
Umuhamya w’Amateka: 7/1/1994, Kavaruganda yahuye na Booh-Booh, Abayobozi ba FAR bahura n’ab’Interahamwe

Umuhamya w’Amateka: 7/1/1994, Kavaruganda yahuye na Booh-Booh, Abayobozi ba FAR bahura n’ab’Interahamwe

Editorial 13 Apr 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

BRD imaze kugaruza miliyari 10 muri 70 Frw yishyuza abarihiwe na leta muri Kaminuza
UBUKUNGU

BRD imaze kugaruza miliyari 10 muri 70 Frw yishyuza abarihiwe na leta muri Kaminuza

Editorial 18 Jul 2019
Bobi Wine akomeje kwiyegereza urubyiruko mu rugamba rwo kurwanya Perezida Museveni
INKURU NYAMUKURU

Bobi Wine akomeje kwiyegereza urubyiruko mu rugamba rwo kurwanya Perezida Museveni

Editorial 15 Oct 2018
Rayon Sports yishyuwe igitego mu minota ya nyuma ikura inota rimwe muri Algeria
IMIKINO

Rayon Sports yishyuwe igitego mu minota ya nyuma ikura inota rimwe muri Algeria

Editorial 30 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru