Andela, sosiyete yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yihaye intego yo guhugura no gufasha urubyiruko rwo ku mugabane wa Afurika mu ikoranabuhanga, yasinyanye amasezerano n’u Rwanda yo guhugura abanyarwanda 500 mu gukora porogaramu zitandukanye z’ikoranabuhanga (software), bakazanashakirwa akazi mu bigo by’ikoranabuhanga ku Isi.
Andela yashinzwe mu 2014 ifite intego yo gufasha Afurika kugira abahanga mu ikoranabuhanga, kugira ngo uyu mugabane ubashe gufata indi yakataje muri iyi ngeri.
Isanzwe ifite ibigo ihuguriramo urubyiruko nko muri Nigeria, Kenya, Uganda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Nyakanga, iyi sosiyete yasinye amasezerano y’ubufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) ndetse na Minisiteri y’Ikoranabuhanga agamije gushinga mu Rwanda ikigo kizajya gihugurirwamo abanyarwanda ndetse n’abandi bafite inyota y’ikoranabuhanga mu karere.
Umuyobozi Mukuru wa Andela, Jeremy Johnson, yavuze ko bahisemo u Rwanda bitewe n’ibyo rwagezeho, na nyuma yo kubona ko rufite intego yo guteza imbere ikoranabuhanga.
Yagize ati “Intego za Andela n’iz’u Rwanda birajyanye. Ibibera hano i Kigali ntibisanzwe. Ni bimwe mu bidasanzwe ku Isi. Twishimiye kuba mu bazakomeza ayo mateka adasanzwe […] Dushakisha urubyiruko rushoboye tukarushyiriraho uburyo rukerekana ibyo rushoboye.”
Johnson kandi yavuze ko kuza mu Rwanda byatewe n’umutekano uhari, urubyiruko rufite inyota y’ikoranabuhanga n’ibikorwa remezo.
Abo Andela imaze guhugura, ibashakira akazi muri sosiyete z’ikoranabuhanga zikomeye hirya no hino ku Isi.
Guhera muri Kanama uyu mwaka nibwo kwiyandikisha ku bashaka guhugurwa muri Andela ishami ry’i Kigali bizatangira. Hazatoranywa abanyarwanda 500 ndetse n’abandi 200 bo mu Karere.
Johnson yavuze ko uretse ubushake n’inyota yo guhindura Isi biciye mu Ikoranabuhanga, nta kindi bazarebaho mu kwiyandikisha.
Yagize ati “Kwiyandikisha nta mashuri bisaba cyangwa ubundi bumenyi bwihariye mu ikoranabuhanga. Buri wese yemerewe kwiyandikisha ariko icyo twitaho ni inyungu umuntu agaragaza, ese afite inyota ingana iki yo guhindura Isi binyuze mu ikoranabuhanga?”
Umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi, yavuze ko amasezerano na Andela azazana umwihariko ku iterambere ry’ubukunngu bw’u Rwanda n’urwego rw’ikoranabuhanga.
Yagize ati “Iyi ni sosiyete igiye kuzana umwihariko ku bukungu bwacu. Izajya ihugura inahe akazi abakora software. Izafasha u Rwanda kugira abakora software, bazahugurwa bakanahabwa akazi n’ibigo bikomeye. Bizatuma kandi haboneka abakora porogaramu z’ikoranabuhanga babifitye ubumenyi, batange n’izo serivizi hirya no hino ku Isi. Ni umusingi ukomeye ku gihugu cyacu.”
Minisitiri w’Ikoranabuhanga, Rurangirwa Jean de Dieu, yavuze ko Andela ije gushyira mu bikorwa gahunda ya Guverinoma yo kongerera abanyarwanda ubumenyi mu ikoranabuhanga.
Yagize ati “Turashaka abadufasha guhugura abantu mu ikoranabuhanga ariko bakanubaka inzobere zizakoresha iryo koranabuhanga rikagira icyo ribyara gikenewe haba ku isoko ryacu na mpuzamahanga.”
Rurangirwa yavuze ko ubusanzwe u Rwanda rwifuza abakora porogaramu z’ikoranabuhanga bagera 10 000, avuga ko ari umwanya ku zindi sosiyete zifuza guhugura abanyarwanda.
Abazatoranywa na Andela bazahugurwa amezi atandatu mbere yo kubashyira mu kazi.
Iyo sosiyete yavuze ko izakoresha hagati y’ibihumbi 15 na 20 by’amadolari mu guhugura.