• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Abanyarwanda batunguwe n’ifungwa ry’umupaka wa Goma

Abanyarwanda batunguwe n’ifungwa ry’umupaka wa Goma

Editorial 30 Dec 2018 INKURU NYAMUKURU

Imipaka ihuza u Rwanda na Congo mu karere ka Rubavu yafunzwe bitunguranye, kuko itangazo rya Komisiyo y’amatora muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ryari ryavuze ko imipaka irimo n’uwa Goma yo itazafungwa kuri uyu wa 30 Ukuboza 2018, mu gihe muri icyo gihugu bari kwitorera umukuru w’igihugu ugomba gusimbura Joseph Kabila ucyuye igihe.

Ni ibintu bidasanzwe ko umupaka uhuza Goma na Gisenyi ufungwa kuko benshi ari ho bakura imibereho.

Umupaka muto uhuza Goma na Gisenyi ni umupaka ukoreshwa n’ abantu ibihumbi 45 ku munsi, ukaba umupaka ukoreshwa cyane mu bucuruzi bwambukiranya imipaka, naho umupaka munini uzwi nka La Corniche ugakoreshwa n’ibimodoka binini n’abantu bakora ingendo mpuzamahanga.

Ni imipaka bidasanzwe ko ifungwa kubera uburyo ikoreshwa ariko kuri uyu wa 30 Ukuboza 2018 yafunzwe kubera amatora.

Kugeza twandika iyi nkuru nta muntu washoboye kwambuka, benshi mu Banyarwanda bari bamenyereye ko amatora aba mu Rwanda umupaka ugakora, ariko ku ruhande rwa Congo si ko byari bimeze kuko wafunzwe.

JPEG - 32.4 kb
Iri ni ryo tangazo CENI ari yo komisiyo y’amatora muri Congo yashyize hanze rivuga ko imipaka izaba ifunze uretse ine gusa harimo n’uwa Goma.

Aya makuru avuga ko Abakozi b’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka ku ruhande rw’u Rwanda bari mu myanya yabo ariko ntakazi karimo gukorwa.

Icyemezo cyo gufunga umupaka kije gishyirwa mu bikorwa nyuma y’itangazo leta ya Congo yashyize ahagaragara ko imipaka izafungwa ku munsi w’amatora uretse imipaka ine ari yo uwa N’djili – Luano – Bangboka – Goma na Mbujimayi ariko si ko byagenze i Goma kuko ho umupaka urafunze.

Ni umwanzuro utoroheye abatuye mu Karere ka Rubavu bakorera mu gihugu cya Congo umunsi ku wundi kuko bavuga ko hari ibyangirika.

Nyiramariza ucuruza amata mu mujyi wa Goma yabwiye KT  ati “ibyo gufunga umupaka sinari mbyiteze, nasize amata kandi nadacuruzwa arangirika, ubu igihombo ndakibonye.”

Benshi mu baturage bakora imirimo ya nyakabyizi bari bazi ko nyuma y’amatora umupaka ufungurwa ariko si ko bimeze. Hari uwagize ati “Ibi biratuma umwaka tuwusoza nabi, ubuse kuki batakoze nk’uko mu Rwanda tubigenza?”

Amatora mu gihugu cya Congo yatangiye ku isaha ya 6h n’ubwo abaturage atari benshi ariko hari abitabiriye.

Kuri uyu munsi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo baritorera umukuru w’igihugu ugomba gusimbura Perezida Kabila wari ku butegetsi kuva muri 2001, akaba yaratangiye kuyobora hashize iminsi icumi nyuma y’urupfu rwa se.

2018-12-30
Editorial

IZINDI NKURU

Itsinda ry’impuguke muri kaminuza zo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika ziramagana abita Paul Rusesabagina intwari, kandi ari umugizi wa nabi wishoye mu bikorwa by’iterabwoba

Itsinda ry’impuguke muri kaminuza zo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika ziramagana abita Paul Rusesabagina intwari, kandi ari umugizi wa nabi wishoye mu bikorwa by’iterabwoba

Editorial 02 Dec 2020
RNC yabuze ayo icira nayo imira nyuma yaho uwabakingiraga ikibaba yeretswe umuryango

RNC yabuze ayo icira nayo imira nyuma yaho uwabakingiraga ikibaba yeretswe umuryango

Editorial 15 Feb 2018
Wisunga umugabo mbwa mugakubitirwa hamwe, bizwi na Frank Ntwali nyuma yo kwisunga Kayumba Nyamwasa

Wisunga umugabo mbwa mugakubitirwa hamwe, bizwi na Frank Ntwali nyuma yo kwisunga Kayumba Nyamwasa

Editorial 11 Jun 2025
“Kuri Kiliziya Gatolika, kubyara ni icyaha kurusha kwica. – Tom Ndahiro

“Kuri Kiliziya Gatolika, kubyara ni icyaha kurusha kwica. – Tom Ndahiro

Editorial 06 Dec 2021

Igitekerezo kimwe

  1. Btwenge
    December 30, 20182:57 pm -

    None se. Abanyekongo bo
    Barimo. barinjira murwand?
    Ndibaza yuko ari. uburenganzira
    Bwabo bwo gufunga imipaka yabo igihe babishakiye singombwa kubanza guteguza ibindi bihugu

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rujugiro, yatamaje  Museveni wabwiye Perezida Kagame ko atamuzi !
INKURU NYAMUKURU

Rujugiro, yatamaje  Museveni wabwiye Perezida Kagame ko atamuzi !

Editorial 18 Mar 2019
Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse kuri 6.7% mu gihembwe cya kabiri cya 2018
UBUKUNGU

Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse kuri 6.7% mu gihembwe cya kabiri cya 2018

Editorial 19 Sep 2018
Abanyeshuri Monaco Cosmetics Yabashyiriyeho Promotion Yitwa Back To Schoo
HIRYA NO HINO

Abanyeshuri Monaco Cosmetics Yabashyiriyeho Promotion Yitwa Back To Schoo

Editorial 07 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru