• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Abanyarwanda mu begukanye imidali muri ’Kigali International Peace Marathon 2024’, Abarimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’uwa Siporo bakora Run for Fun

Abanyarwanda mu begukanye imidali muri ’Kigali International Peace Marathon 2024’, Abarimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’uwa Siporo bakora Run for Fun

Editorial 10 Jun 2024 Amakuru, IMIKINO, INKURU NYAMUKURU

Kuri iki cyumweru tariko ya 9 Kamena 2024, nibwo hakinwe irushanwa ryo gusiganwa ku maguru rizwi nka Kigali International Peace Marathon, iy’uyu mwaka yaciye agahigo ko kuba Abanyarwanda Mutabazi Emmanuel na Imanizabayo Emeline begukanye imidali.

Aba bombi begukanye umudali wa Bronze nyuma yo kuba aba gatatu mu bagabo n’abagore basiganwe mu cyiciro cya Half Marathon muri ’Kigali International Peace Marathon 2024’ yatangiriye kuri BK Arena.


Kigali International Peace Marathon ya 2024 yakinwaga ku nshuro yayo ya 19 kuva ikinwe bwa mbere mu 2005, yatangijwe na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosaari kumwe n’abandi banyacyubahiro batandukanye barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Jean Claude Musabyimana.


Muri iri siganwa abiyandikishije ni 10,183 bo mu bihugu 35 barimo abavuye hanze 4,001. Muri abo harimo abasiganwe muri Half Marathon y’ibilometero 21, yiyandikishijemo 3,605 na Full Marathon y’ibilometero 42, yiyandikishijemo 1,142.
Abayobozi batandukanye barimo Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa; Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Marie-Solange Kayisire; Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel na Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino Ngororamubiri, Lt Col (Rtd) Kayumba Lemuel, bitabiriye iyi Marathon Mpuzamahanga ya Kigali yitiriwe amahoro.


Mu bandi harimo Ange Kagame n’Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Clare Akamanzi, na bo bari mu bakoze intera y’ibilometero 10 mu cyiciro cya ’Run for Peace’.

Umunyarwanda Mutabazi Emmanuel yegukanye Umudali wa Bronze nyuma yo kuba uwa gatatu muri Half Marathon akoresheje isaha imwe, iminota ine n’amasegonda 27. Ni mu gihe Umunya-Kenya Francis Kipkorir yegukanye umwanya wa mbere amurushije amasegonda 22, akurikirwa na mwenewabo Leonard Kipkoech Langat wamurushije amasegonda atatu.


Umunyarwandakazi Imanizabayo Emeline na we yegukanye Umudali wa Bronze nyuma yo kuba uwa gatatu muri Half Marathon akoresheje isaha imwe, iminota 14 n’amasegonda abiri. Ni mu gihe Umunya-Kenya Winfridah Moraa Moseti yegukanye umudali wa Zahabu amurushije iminota ibiri naho uwa Feza utwarwa na Vivian Jepkogei Cheruiyot wamurushije isegonda rimwe.


Umunya-Kenya Laban Korir yegukanye ’Kigali International Peace Marathon 2024’ mu bagabo akoresheje amasaha abiri, iminota 16 n’amasegonda atandatu. Uyu yakurikiwe na mwenewabo Cornelius Kipeti Kiplagat wasizwe amasegonda 12 gusa. Iki kikaba aricyo cyiciro giumba ibindi muri iri siganwa cya ’Full Marathon’.


Mu bagore uyu mwanya watwawe n’Umunyakenya Joan Kipyatich akoresheje amasaha abiri, iminota 33 n’amasegonda 27, akurikirwa n’Umunya-Ethiopia, Meseret Abebavehu warushijwe iminota itatu, mu gihe Florence Chepsoi Jepkosgei nawe wo muri Kenya yabaye uwa gatatu arushwa iminota itandatu n’uwa mbere.


2024-06-10
Editorial

IZINDI NKURU

Manchester City yiyongereye amahirwe yo kugera ku mukino wa nyumwa wa UEFA Champions League nyuma yo gutsinda PSG

Manchester City yiyongereye amahirwe yo kugera ku mukino wa nyumwa wa UEFA Champions League nyuma yo gutsinda PSG

Editorial 29 Apr 2021
Iby’ingenzi kuri Djoliba AC igiye kwesurana na APR FC

Iby’ingenzi kuri Djoliba AC igiye kwesurana na APR FC

Editorial 06 Mar 2018
Ruharwa Protais Mpiranya yapfuye adashyikirijwe ubutabera, bizabazwa nde?

Ruharwa Protais Mpiranya yapfuye adashyikirijwe ubutabera, bizabazwa nde?

Editorial 12 May 2022
Kiyovu Sports yasibye amateka mabi yari imaranye imyaka itandatu, itsinda Rayon Sports

Kiyovu Sports yasibye amateka mabi yari imaranye imyaka itandatu, itsinda Rayon Sports

Editorial 03 Dec 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Igipfunsi cya Gen Katumba cyari kimpitanye – Depite Zaake
Mu Mahanga

Uganda: Igipfunsi cya Gen Katumba cyari kimpitanye – Depite Zaake

Editorial 01 Oct 2017
“Muzaraswa,” Museveni aburira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe
INKURU NYAMUKURU

“Muzaraswa,” Museveni aburira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe

Editorial 13 Nov 2018
Perezida Kagame yitabiriye Inama y’Ubutegetsi ya Mo Ibrahim Foundation
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yitabiriye Inama y’Ubutegetsi ya Mo Ibrahim Foundation

Editorial 07 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru