Nubwo bidakabije ariko bikaba bigaragara, ngo hari ukwimuka gukomeje kugaragara kw’Abanyekongo bava mu burasirazuba bwa Congo bakajya gutura mu mijyi yo mu Rwanda bihana imbibe, aho aba baturage baba bakeka kuryama bagasinzira kandi bagakora ibintu byabo nta mbogamizi.
Imijyi ya Gisenyi na kamembe mu majyaruguru n’amajyepfo y’Ikiyaga cya Kivu ngo igaragara nk’ibereye kandi itekanye ugereranyije n’imijyi ya Goma na Bukavu yo ku rundi ruhande rwa Congo.
Jacques Kahora, umukozi ukora mu bijyanye n’ubutabazi wimukiye burundu ku Gisenyi mu 2016 aragira ati: “Natewe ubwoba mu 2013 muri Goma nimukira ku Gisenyi. Nasubiye I Goma hashize umwaka. Ndacyafite impungenge z’ubuzima bwanjye. Inshuti zanjye 3 mu karere kanjye zarishwe.”
Undi munyekongo witwa Adrien w’imyaka 28 ukorera umuryango utegamiye kuri leta, ngo amaze hafi umwaka akodesha inzu ku Gisenyi ku madolari 80 y’abanyamerika, ngo akaba ari icya kabiri cy’ayo yishyuraga mu mujyi wa Goma.
Uyu avuga ko yimukiye ku Gisenyi mu rwego rwo kureba ko yabona ibyangombwa by’ibanze mu buzima bwa buri munsi nk’amazi n’umuriro.
Aragira ati: “Ahanini mbikorera kubona bimwe mu bintu by’ibanze nk’amazi n’umuriro. Muri Gisenyi, ni gacye umuriro ubura, ariko muri Goma biba buri munsi.. rimwe na rimwe ushobora kumara icyumweru cyose nta muriro.”
U Rwanda kandi ngo runagira serivisi za internet ya wi-fi zikora neza cyane, ngo zinakoreshwa n’abaturage ba Goma na Bukavu iyo abayobozi ba Congo bafunze internet mu rwego rwo guca intege imyigaragambyo y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Kimwe na Adrien, Abakongomani benshi ngo bakora I Goma cyangwa I Bukavu ariko bakajya kurara mu Rwanda. Uwitwa Leston kambale w’imyaka 38 wimukiye ku Gisenyi mu myaka 8 ishize ndetse abana be batatu bakaba biga mu Rwanda, avuga ko bakora iwabo bakazana ibitotsi mu Rwanda. Ati: “Hano icyo tuzana n’ibitotsi.”
Akomeza agira ati: “Nk’impuguke mu ikoranabuhanga n’itumanaho, nari nkeneye umuriro amasaha 24 ku munsi. Kandi nta kibazo cy’umutekanno gihari. Hano I Gisenyi, ushobora gukora kuva mu gitondo kugeza mu kindi nta kibazo.”
Nubwo imipaka y’u Rwanda ikora amasaha 24 kuri 24, no kwambuka umupaka ujya muri congo mu masaha ya ninjoro ugomba gucungana n’isaha kuko saa yine z’ijoro umupaka wa Congo uba ufunzwe.
Kugirango umukongomani yemererwe kuba mu Rwanda agomba kwishyura amafaranga 20,000 kugirango abone uruhushya rwo gutura, aya ngo akaba ari amafaranga makeya n’umukongomani uciriritse abasha kubona.
Umubare w’Abanyekongo bamara igice cy’umunsi wabo mu Rwanda cyangwa bahatuye burundu ntabwo uzwi neza ariko ibimenyetso bigaragaza ko ari benshi.
Muri weekend, urubyiruko rw’Abanyekongo rwo muri Goma rwambuka umupaka rukajya kuryoshya kuri Tam-Tam ku Gisenyi aho usanga hateraniye abantu benshi bakiri bato.
I Goma, ngo hari ahantu hamwe gusa wakwishimishiriza ku nkengero z’ikiyaga ariko ku Gisenyi nta kibazo cyo kujya kwoga nk’uko byemezwa na Guillain Balume, umunyamakuru wasanzwe n’ikinyamakuru The citizen dukesha iyi nkuru ku Gisenyi.
Mu majyepfo ya Kivu, ngo imiryango 900 y’Abanyekongo imaze kuva muri Bukavu ijya gutura muri Kamembe nk’uko byemezwa na patient Bashombe, umunyamategeko ushinzwe guhuza ibikorwa by’ibiro bya sosiyete sivile muri Kivu y’Amajyepfo.