Ihuriro ry’urubyiruko nyarwanda rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha (Rwanda Youth Volunteers in Crime Prevention Organization) (RYVCPO), ryungutse abanyamuryango bashya 7000. Umuyobozi w’iri huriro ku rwego rw’igihugu Mutangana Jean Bosco yavuze ko kunguka abanyamuryango bashya byabaye ubwo urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye rwari mu itorero ry’igihugu hirya no hino mu turere mu minsi mike ishize.
Mutangana yakomeje avuga ko mu kwezi kwa Mata uyu mwaka, iri huriro rizaba rifite komite kugera ku rwego rw’imidugudu ndetse no mu mashuri makuru na kaminuza zose.
Mutangana Jean Bosco yavuze ko ihuriro ryabo risanzwe rigizwe n’urubyiruko rw’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye n’abandi bayarangije, hiyongereyeho abiga muri Kaminuza n’amashuri makuru n’abarimu babo.
Yasabye abanyamuryango b’iri huriro aho bari mu gihugu hose, guharanira kugera ku ntego biyemeje zo gufatanya n’inzego z’umutekano kurwanya no gukumira ibyaha.
Yagize ati:”Turi imbaraga z’igihugu.Tugomba rero kurwanya ikintu icyo ari cyo cyose gishobora kubangamira ituze rya rubanda.”
Mutangana yavuze ko bariya banyamuryango bashya baturutse mu turere 15 ngo intego ikaba ari uko bitarenze ukwezi kwa kane n’abandi bo mu turere dusigaye bazaba bamaze kuba abanyamuryango.
Iri huriro ry’urubyiruko rifite intego yo kugira uruhare mu bikorwa biteza imbere igihugu n’imibereho myiza y’abaturarwanda,guharanira kwigira ndetse no gufatanya n’inzego z’umutekano n’abaturage gukumira no kurwanya ibyaha.
Ihuriro ry’uru rubyiruko ryari risanzwe rigizwe n’abanyamuryango bagera hafi ku bihumbi icumi mu gihugu cyose, ubu bose hamwe bakaba bageze ku bihumbi cumin a birindwi. Bakora ibikorwa bitandukanye by’ubukorerabushake, birimo, kubakira imwe mu miryango itishoboye, kuyirihirira ubwisungane mu kwivuza, no kuyoroza amatungo magufi n’amaremare.
Uru rubyiruko rukora kandi ubukangurambaga mu kurwanya ibiyobyabwenge, ruswa n’ibindi byaha.
RNP