Abapolisi b’u Rwanda 20 bazajya mu butumwa bwo kugarura amahoro no kubungabunga umutekano mu gihugu cya Centrafrika (MINUSCA) tariki ya 21 Gashyantare..
Kuwa kane tariki 18 Gashyantare 2016, nibwo bahawe impanuro zizabafasha kuzuza neza inshingano zabo n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmnauel K. Gasana. Aganira nabo yabagiriye inama nyinshi z’uko bazitwara mu gihe cy’umwaka bazamara muri ubu butumwa bw’amahoro.
Byabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, aho yari kumwe n’umuyobozi w’ishami rishinzwe ibijyanye n’ubutumwa bw’amahoro muri Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Felly Bahizi Rutagerura.
IGP Gasana yababwiye ati:”Mwoherejwe n’Igihugu, bityo mugomba kuzagihagararira neza mukagihesha isura nziza, murangwa no gukora neza akazi kanyu kinyamwuga, ubufatanye, kugirana inama, ubunyangamugayo, indangagaciro nyarwanda, umurava, n’ubushishozi.
Yabasobanuriye ko uretse kuba bagiye kugira uruhare mu kugarura amahoro no kubungabunga umutekano muri iki gihugu, bagiye kandi guhaha ubumenyi ndetse no gusangiza ubunararibonye bwabo abandi bapolisi baturuka mu bindi bihugu bazaba bakorana.
IGP Gasana yababwiye kandi kuzarangwa n’imyitwarire myiza bityo ibyo bazakora bikajyana n’intego, icyerekezo, n’indangagaciro za Polisi y’u Rwanda.
Aba bapolisi bazerekeza mu gihugu cya Centrafrika uko ari 20 bazuzuza umubare w’abapolisi 434 bazaba bari muri icyo gihugu mu butumwa bwo kugarura amahoro no kubungabunga umutekano.
Muri iki gihugu cya Centrafrika, hasanzwe hariyo amatsinda atatu y’abapolisi b’u Rwanda (FPUs). Abiri ashinzwe kubungabunga umutekano, mu buryo bwo gucunga ibigo, ibikoresho no gufasha Polisi ya Centrafrika mu kazi kabo gahoraho. Irindi tsinda rya gatatu ry’abapolisi b’u Rwanda ryo rishinzwe kurinda abayobozi gusa.
Uretse muri Centrafrika, u Rwanda rufite n’abandi bapolisi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu bihugu bya Côte d’Ivoire, Sudani y’Epfo, Intara ya Abyei, Darfur, na Haiti. Abapolisi b’u Rwanda bari muri ubwo butumwa bw’amahoro bose hamwe ni 845.
RNP