• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abapolisi bihugura mu bijyanye n’ubutumwa bw’amahoro basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi

Abapolisi bihugura mu bijyanye n’ubutumwa bw’amahoro basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi

Editorial 12 Jun 2016 Mu Mahanga

Ku itariki ya 11 Kamena, abapolisi 54 bari mu mahugurwa y’ abapolisi baba bagiye kujya mu butumwa bw’amahoro(African Union Police Pre-deployment Officers Course) n’abarimu babo 3, mu karere ka Rwamagana umurenge wa Gishari, basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, bunamira inzirakarengane zihashyinguye, aho banasobanuriwe amateka yaranze u Rwanda yarugejeje kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Aba bapolisi bakaba bakomoka mu bihugu by’u Rwanda,Uganda, Kenya, Sudani, Etiyopiya, Danemark n’Ibirwa bya Komore .

Nyuma yo gusobanurirwa amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside, Captain Bouchrane Soiyfidine, ukomoka mu birwa bya Komore, yavuze ko ibyabaye mu Rwanda ari amahano ko bidakwiye kuzongera ukundi mu karere ndetse n’ahandi hose ku isi.

Yavuze ko n’ubwo nk’abapolisi bashinzwe gucunga umutekano, baba bagomba kumenya amateka y’ibihugu kuko ibihugu baba bagiyemo biba biri mu makimbirane, abaturage bafite imico itandukanye, ndetse n’imitima yababaye, bityo bikaba bisaba ubushishozi kugirango ntibazabe indorerezi nk’uko byagenze mu Rwanda, aho abantu bakicwaga ingabo z’amahanga zari mu butumwa bw’amahoro zirebera.
-2935.jpg
Yarangije avuga ko babonye uruhare rw’inyigisho mbi z’amacakubiri zabibwe n’ubutegetsi bubi maze asaba ko ibyabaye byakwigishwa abana bato kugirango bazarage abana bazabyara igihugu kizira ingengabitekerezo ya Jenoside.

RNP

2016-06-12
Editorial

IZINDI NKURU

Burundi :  Impamvu CNDD-FDD yacitsemo ibice bibiri

Burundi :  Impamvu CNDD-FDD yacitsemo ibice bibiri

Editorial 20 Jun 2019
Umubyeyi watoye umwana witwa Prince muri Rurindo arasaba ko yafashwa ku murera

Umubyeyi watoye umwana witwa Prince muri Rurindo arasaba ko yafashwa ku murera

Editorial 25 Aug 2016
Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo iminsi 30

Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Shyaka Kanuma afungwa by’agateganyo iminsi 30

Editorial 17 Jan 2017
u Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa mbere muri Afrika mu bijyanye no kugendera ku mategeko

u Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa mbere muri Afrika mu bijyanye no kugendera ku mategeko

Editorial 15 Oct 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Samsung yashyize ku isoko telefoni nshya ya Galaxy Z Flip ishobora gukunjwa
IKORANABUHANGA

Samsung yashyize ku isoko telefoni nshya ya Galaxy Z Flip ishobora gukunjwa

Editorial 12 Feb 2020
Bobi Wine n’abambari be bafungiwe ahatazwi nyuma yo kwica umushoferi we
POLITIKI

Bobi Wine n’abambari be bafungiwe ahatazwi nyuma yo kwica umushoferi we

Editorial 14 Aug 2018
RECSA yasuzumye raporo ku byaha bikoreshwamo intwaro muri Afurika y’Iburasirazuba.
Mu Mahanga

RECSA yasuzumye raporo ku byaha bikoreshwamo intwaro muri Afurika y’Iburasirazuba.

Editorial 26 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru