• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abapolisi b’u Rwanda bambitswe imidari muri Sudani y’Epfo

Abapolisi b’u Rwanda bambitswe imidari muri Sudani y’Epfo

Editorial 17 Aug 2016 Mu Mahanga

Abapolisi b’u Rwanda 240 bakorera mu mutwe wa FPU mu butumwa bwa Loni muri Sudani y’Epfo (UNIMISS) , ku italiki ya 15 Kanama bambitswe imidari y’ishimwe kubera akazi bakoze muri iki gihugu.

By’umwihariko, bashimiwe akazi bakoze mu duce twa Upper Nile na Malakal mu majyaruguru y’iki gihugu.

Komiseri wa Polisi muri UNMISS , CP Bruce Munyambo niwe wahagarariye intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga mukuru wa Loni muri Sudani y’Epfo muri uyu muhango wo gutanga imidari.

Mu ijambo rye, CP Munyambo yabasomeye ubutumwa bushima abapolisi b’u Rwanda bakorera muri UNMISS ku bunyamwuga na disiplini bagaragaje mu gihe cy’umwaka bakoze muri iki gihugu.

Yagize ati: “Nabasuye aho muba n’aho mukorera , mwagaragaje umurava udasanzwe , mwihesheje agaciro kandi mukora akazi gakomeye kandi ni ishema rya Loni.”

Mu bapolisi bambitswe imidari, harimo abagore 47. Bose bakoze umwaka umwe muri iki gihugu.

Muri ubwo butumwa kandi, CP Munyambo yagize ati:”Tumaze hafi umwaka dukorana ariko uko nababonye, nta gushidikanya ko mwagaragaje ubunyamwuga mu gutanga umusanzu ku mahoro y’iki gihugu no kugirango harangire intambara yahitanye ubuzima bw’Abanyasudani y’Epfo ,abandi bava mu byabo . Tubashimiye byimazeyo umusanzu mwatanze.”

Yakomeje abagira inama yo gukorera hamwe kugirango Sudani y’Epfo ibe igihugu cy’amahoro n’amajyambare arambye.

Uhagarariye umuyobozi w’ibiro bya Upper Nile muri Malakal, Hastings Amurani we yavuze ko nta gushidikanya ko FPU Rwanda muri Malakal yagize akamaro mu kongera ubushobozi mu kurinda , aho bayobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Rogers Rutikanga.

Amurani yagize ati:” Nta gitunguranye kirimo ko abapolisi b’u Rwanda babaye ba ambasaderi beza b’igihugu cyabo n’ibendera rya Loni,..disiplini yabo ku baturage yagaragaye bakigera hano.Umurava no kwihangana byabo byagaragaye mu nzego zose dore ko byanashyiraga ubuzima bwabo mu kaga; turabashima ko batigeze biganda.”

Yongeyeho ko ku buryo bugaragara, Rwanda –FPU yagaragaje ubushobozi bwo guhora ifatanya n’abaturage yari ishinzwe gukorera.

Aha yagize ati:” Ibi byatumye natwe tugira umuco w’ubufatanye watumye twubahana kandi habaho kumvikana muri twe no mu baturage aho barindirwaga.”

-3698.jpg

-3697.jpg

-3696.jpg

-3695.jpg

-3694.jpg

-3701.jpg

Umuyobozi w’Abapolisi b’u Rwanda ACP Rutikanga yashimiye abambitswe imidari kuri discipline ,ubufatanye no gukorera hamwe bagaragaje.

RNP

2016-08-17
Editorial

IZINDI NKURU

FARDC yirinze kuvuga umubare w’abicanwe na Gen. Mudacumura

FARDC yirinze kuvuga umubare w’abicanwe na Gen. Mudacumura

Editorial 19 Sep 2019
Intara y’Uburasirazuba mu ngamba nshya zo kurwanya ibiyobyabwenge

Intara y’Uburasirazuba mu ngamba nshya zo kurwanya ibiyobyabwenge

Editorial 11 Mar 2016
Gatsibo: Polisi y’u Rwanda yakanguriye abayobozi b’inzego z’ibanze gukumira ibyaha.

Gatsibo: Polisi y’u Rwanda yakanguriye abayobozi b’inzego z’ibanze gukumira ibyaha.

Editorial 04 Mar 2016
Umuryango wa Col Ruhinda umeze neza mu Rwanda nyuma yuko ibigarasha bikwirakwije ibinyoma ko waburiwe irengero 

Umuryango wa Col Ruhinda umeze neza mu Rwanda nyuma yuko ibigarasha bikwirakwije ibinyoma ko waburiwe irengero 

Administrator 29 Oct 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abanyaburayi n’ Amerika bavuga ko  Paul Rusesabagina atahawe ubutabera bunoze, babaswe n’ironduruhu. Bazatubwire ubutabera bwahawe Oussama Bin Laden
Amakuru

Abanyaburayi n’ Amerika bavuga ko  Paul Rusesabagina atahawe ubutabera bunoze, babaswe n’ironduruhu. Bazatubwire ubutabera bwahawe Oussama Bin Laden

Editorial 21 Sep 2021
Byemejwe ko inama ya Commonwealth 2020 izabera mu Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Byemejwe ko inama ya Commonwealth 2020 izabera mu Rwanda

Editorial 25 Sep 2019
Umubare w’abanduye Coronavirus mu Rwanda wageze kuri 60
HIRYA NO HINO

Umubare w’abanduye Coronavirus mu Rwanda wageze kuri 60

Editorial 29 Mar 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru