Minisitiri w’umutekano wa Uganda ndetse na Maj Gen. Joseph Nzabamwita ukuriye Urwego rushinzwe Iperereza n’Umutekano mu Rwanda, ni bamwe mu bari bari mu biganiro hagati y’abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Uganda, aho perezida Kagame yerekeje kuri iki cyumweru ku butumire bwa mugenzi we wa Uganda, Yoweri Museveni.
Perezida Kagame yakiriwe na perezida Museveni mu ngoro ye iherereye Entebbe, muri Kampala kuri uyu wa 25 Werurwe baganira ku bintu bitandukanye bifitiye inyungu ibihugu byombi nko mu bucuruzi, ibikorwaremezo, ubwikorezi, ariko banakomoza ku kibazo cy’umutekano dore ko ibihugu byombi bimaze iminsi bitarebana neza u Rwanda rushinja Uganda gushyigikira abashaka guhungabanya umutekano warwo mu gihe Uganda ishinja u Rwanda kuvogera ubusugire bwayo.
Amakuru aturuka muri Uganda aravuga ko minisitiri w’umutekano mushya wa Uganda, Gen. Elly Tumwiine ndetse n’umukuru w’urwego rushinzwe iperereza n’umutekano rw’u Rwanda (NISS), B Maj Gen.Joseph Nzabamwita, ari bamwe mu bari mu biganiro byabaye hagati ya perezida wa Uganda na mugenzi we w’u Rwanda nubwo hataramenyekana niba nabo baba baganiriye kuri ibi bibazo bivugwa hagati y’ibihugu byombi kandi binabareba cyane.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo ndetse na mugenzi we wa Uganda, Sam Kutesa nabo bakaba bari muri iyi nama.
Mu mwaka ushize, u Rwanda rwakunze kurega Uganda kureka abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda bakisuganyiriza ku butaka bwayo no koroshya urujya n’uruza rwabo mu karere, ariko Uganda ikabihakana.
Mu kiganiro aherutse guha itangazamakuru kuwa 13 Werurwe, minisitiri Mushikiwabo yakomoje kuri iki kibazo cy’urwikekwe hagati y’u Rwanda na Uganda, avuga ku guhutazwa kw’Abanyarwanda muri Uganda yemeza ko kwangije byinshi ariko byose byaturutse kuri Uganda.
Aha akaba yaragize ati: “Ibyo bibazo byaturutse ku gihugu cya Uganda aho Abanyarwanda benshi bahagiriye akaga, bamwe barafungwa, abandi bakorerwa ibikorwa bitari byiza. Bamwe barafunguwe abandi baracyafunze. Hano mu Rwanda ntabwo dushobora kugirira nabi Abagande, ni bene wacu, dusangiye byinshi, dusangiye n’amaraso, Abagande benshi dufitanye isano.”
Minisitiri Mushikiwabo wemeje ko Abanyarwanda n’Abagande basangiye byinshi birimo n’amaraso, yavuze ko icya ari ubushake kugirango umubano w’ibihugu byombi usubire uko wari umeze. Yagize ati: “Mu by’ukuri abaturage bacu barabikeneye kandi ni bo tubikorera keretse tuvuze ko tutakibitayeho.”
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame nyuma y’ibiganiro na perezida wa Uganda kuri iki Cyumweru nawe akaba yavuze ku kibazo cy’Abagande ngo baba bafatwa nabi mu Rwanda kubera umwuka utari mwiza hagati y’ibihugu byombi. Yagize ati: “Hari byinshi bivugwa, akenshi ugasanga abantu babifata uko bitari kuko baba batazi neza ukuri kwabyo. Twemeranyije ko inzego zibishinzwe mu bihugu byombi zigiye gufatanya zikiga byimbitse kuri buri kibazo“.
Abakuru b’ibihugu byombi bijeje kurushaho kuvugana ku bibazo bivugwa, banumvikana gukorana byimbitse basangira ibitekerezo kenshi bikazabafasha gufata imyanzuro ikwiye