• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Abarebwa n’umutekano mu Rwanda na Uganda nabo bari mu biganiro hagati y’abakuru b’ibihugu byombi

Abarebwa n’umutekano mu Rwanda na Uganda nabo bari mu biganiro hagati y’abakuru b’ibihugu byombi

Ubwanditsi 26 Mar 2018 HIRYA NO HINO

Minisitiri w’umutekano wa Uganda ndetse na Maj Gen. Joseph Nzabamwita ukuriye  Urwego rushinzwe Iperereza n’Umutekano mu Rwanda, ni bamwe mu bari bari mu biganiro hagati y’abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Uganda, aho perezida Kagame yerekeje kuri iki cyumweru ku butumire bwa mugenzi we wa Uganda, Yoweri Museveni.

Perezida Kagame yakiriwe na perezida Museveni mu ngoro ye iherereye Entebbe, muri Kampala kuri uyu wa 25 Werurwe baganira ku bintu bitandukanye bifitiye inyungu ibihugu byombi nko mu bucuruzi, ibikorwaremezo, ubwikorezi, ariko banakomoza ku kibazo cy’umutekano dore ko ibihugu byombi bimaze iminsi bitarebana neza u Rwanda rushinja Uganda gushyigikira abashaka guhungabanya umutekano warwo mu gihe Uganda ishinja u Rwanda kuvogera ubusugire bwayo.

Amakuru aturuka muri Uganda aravuga ko minisitiri w’umutekano mushya wa Uganda, Gen. Elly Tumwiine ndetse n’umukuru w’urwego rushinzwe iperereza n’umutekano rw’u Rwanda (NISS), B Maj Gen.Joseph Nzabamwita, ari bamwe mu bari mu biganiro byabaye hagati ya perezida wa Uganda na mugenzi we w’u Rwanda nubwo hataramenyekana niba nabo baba baganiriye  kuri ibi bibazo bivugwa hagati y’ibihugu byombi kandi binabareba cyane.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo ndetse na mugenzi we wa Uganda, Sam Kutesa nabo bakaba bari muri iyi nama.

Mu mwaka ushize, u Rwanda rwakunze kurega Uganda kureka abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda bakisuganyiriza ku butaka bwayo no koroshya urujya n’uruza rwabo mu karere, ariko Uganda ikabihakana.

Mu kiganiro aherutse guha itangazamakuru kuwa 13 Werurwe, minisitiri Mushikiwabo yakomoje kuri iki kibazo cy’urwikekwe hagati y’u Rwanda na Uganda, avuga ku guhutazwa kw’Abanyarwanda muri Uganda yemeza ko kwangije byinshi ariko byose byaturutse kuri Uganda.

Aha akaba yaragize ati: “Ibyo bibazo byaturutse ku gihugu cya Uganda aho Abanyarwanda benshi bahagiriye akaga, bamwe barafungwa, abandi bakorerwa ibikorwa bitari byiza. Bamwe barafunguwe abandi baracyafunze. Hano mu Rwanda ntabwo dushobora kugirira nabi Abagande, ni bene wacu, dusangiye byinshi, dusangiye n’amaraso, Abagande benshi dufitanye isano.”

Minisitiri Mushikiwabo wemeje ko Abanyarwanda n’Abagande basangiye byinshi birimo n’amaraso, yavuze ko icya ari  ubushake kugirango umubano w’ibihugu byombi usubire uko wari umeze. Yagize ati: “Mu by’ukuri abaturage bacu barabikeneye kandi ni bo tubikorera keretse tuvuze ko tutakibitayeho.”

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame nyuma y’ibiganiro na perezida wa Uganda kuri iki Cyumweru nawe akaba yavuze ku kibazo cy’Abagande ngo baba bafatwa nabi mu Rwanda kubera umwuka utari mwiza hagati y’ibihugu byombi. Yagize ati: “Hari byinshi bivugwa, akenshi ugasanga abantu babifata uko bitari kuko baba batazi neza ukuri kwabyo. Twemeranyije ko inzego zibishinzwe mu bihugu byombi zigiye gufatanya zikiga byimbitse kuri buri kibazo“.

Abakuru b’ibihugu byombi bijeje kurushaho kuvugana ku bibazo bivugwa, banumvikana gukorana byimbitse basangira ibitekerezo kenshi bikazabafasha gufata imyanzuro ikwiye

2018-03-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mwiseneza ku isonga mu majwi y’ibanze y’abahataniye Miss Rwanda 2019

Mwiseneza ku isonga mu majwi y’ibanze y’abahataniye Miss Rwanda 2019

Ubwanditsi 20 Jan 2019
Urujijo k’Urupfu rw’umunyamategeko Sendegeya, Abantu babiri bahoze muri M23 batawe muri yombi 

Urujijo k’Urupfu rw’umunyamategeko Sendegeya, Abantu babiri bahoze muri M23 batawe muri yombi 

Ubwanditsi 05 Aug 2019
Umugaba mukuru w’ingabo za Sudani y’Epfo, Gen Mawut Ajongo, yitabye Imana

Umugaba mukuru w’ingabo za Sudani y’Epfo, Gen Mawut Ajongo, yitabye Imana

Ubwanditsi 20 Apr 2018
Perezida Tshisekedi yatanze integuza y’ibitero bikomeye ku mitwe yitwaje intwaro

Perezida Tshisekedi yatanze integuza y’ibitero bikomeye ku mitwe yitwaje intwaro

Ubwanditsi 24 Sep 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDF yasezereye  abasilikare 816 barimo na Brig. Gen. Rugumya Gacinya
INKURU NYAMUKURU

RDF yasezereye abasilikare 816 barimo na Brig. Gen. Rugumya Gacinya

Ubwanditsi 07 Jul 2018
Abagamije guhungabanya umutekano baraburirwa ko batazihanganirwa
Mu Mahanga

Abagamije guhungabanya umutekano baraburirwa ko batazihanganirwa

Ubwanditsi 17 Sep 2016
Umutuzo w’Agatha Kanziga n’abandi bajenosideri bari Bufaransa waba usatira iherezo?
Amakuru

Umutuzo w’Agatha Kanziga n’abandi bajenosideri bari Bufaransa waba usatira iherezo?

Ubwanditsi 12 Mar 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru