Mu rubanza ubushinjacyaha bw’u Rwanda buregamo Diane Rwigara na Nyina Mukangemanyi Adeline Rwigara ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda, uyu munsi batashye bataburanye kubera inzitizi ishingiye ku bantu bane baregwa hamwe n’aba bombi Ubushinjacyaha bwayobewe aho baherereye. Urukiko rwanzuye ko bagomba guhamagazwa nk’abatazwi aho bari.
Kuri izi nzitizi zari zatanzwe n’abunganira abaregwa mu nyandiko, bavuze ko iki kibazo kibanza gufatirwa umurongo abo bantu bane baregwa hamwe n’abakiliya babo bakabanza bagahamagazwa mu buryo bwemewe n’amategeko.
Ubushinjacyaha buvuga ko bwaregeye Urukiko abantu batandatu barimo aba babiri (Diane Rwigara na Nyina), ariko ko bane bwababuze haba ku butaka bw’u Rwanda no hanze yabwo bityo ko hakurikizwa ibiteganywa n’itegeko abo bantu bagahamagazwa.
Buvuga ko amategeko yerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha agena ko umuntu warezwe ariko aho ahererewe hatazwi, ubushinjacyaha ntakibubuza kumukorera Dosiye bukayishyikiriza urukiko ku buryo yahamagazwa nk’utazwi aho aherereye.
Me Buhuru Pierre Celestin wunganira Diane Rwigara, yavuze ko ibivugwa n’ubushinjacyaha biteye urujijo kuko butanagaragaza ko bwigeze bubashyiriraho inyandiko zo kubafata (mandat d’arret) ngo bigaragare ko babuze.
Abo bantu bane ubushinjacyaha buvuga ko kubura kwabo ari inzitizi ku miburanishirize y’uru rubanza ni Jean Paul Turayishimiye, Gwiza Thabita Mugenzi, Xaverine Mukangarambe na Edmond Bushayija alias Sacyanwa.
Umunyamategeko Me Gatera Gashabana wunganira Munkangemanyi Adeline Rwigara yagarutse kuri aba bantu bari mu kirego ariko bataragezwa imbere y’Ubucamanza, yavuze ko muri bariya bantu harimo umwe Ubushinjacyaha bwagaragarije umwirondoro ko atuye i Boston muri Leta Zunze Ubumwe za America ndetse bugaragaza na nimero ye ya Telephone.
Ati “Burashaka kwisubiraho se ko na we butazi aho aherereye?”
Umucamanza yahise amubaza icyo byafasha urukiko, Me Gashabana avuga ko bariya bantu baregwa hamwe n’abakiliya babo bityo ko ibyemezo bashobora gufatirwa bishobora kuzagira ingaruka ku bo bunganira.
Umushinjacyaha wabajijwe n’urukiko icyo avuga kuri uriya muntu bagaragarije umwirondoro, yagize ati “Turabona bitwara (abavoka) nk’ababunganira [nk’abunganira bariya bane batazwi aho baherereye], twe twagaragaje uruhande rwacu ntacyo twongeraho.”
Me Buhuru wavugaga ko iriya mvugo y’ubushinjacyaha idakwiye guhita gusa, yagize ati “Aba bantu twabamenye Ubushinjacyaha bubazanye muri Dosiye, twabunganira gute tutanabazi.”
Urubanza rwasubitwe bataburanye…
Inteko y’Urukiko yafashe amasaaha abiri isuzuma iyi nzitizi, yabwiye ababuranyi ko n’ubwo Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bariya bantu bari mu bihugu bihugu bitandukanye nko muri Belgique, Canada na USA bidahagije ku buryo aho baherereye hahita hamenyekana.
Agendeye ku mategeko y’Imanza z’Inshinjabyaha, agena ko umuntu uregwa ariko uherereye ahatazwi ahamagazwa hagendewe ku biteganywa n’iri tegeko, Umucamanza yavuze ko aba bantu bane bazahamagazwa hagendewe kuri ibi biteganywa n’iri tegeko na bo bagahamagazwa nk’abaherereye ahatazwi.
Yahise yimurira iburanisha ritaha tariki ya 24 Nyakanga.
Sr: Umuseke