• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Abarezwe hamwe n’abo kwa Rwigara babaye inzitizi mu Urubanza rusubikwa bataburanye…

Abarezwe hamwe n’abo kwa Rwigara babaye inzitizi mu Urubanza rusubikwa bataburanye…

Editorial 22 May 2018 ITOHOZA

Mu rubanza ubushinjacyaha bw’u Rwanda buregamo Diane Rwigara na Nyina Mukangemanyi Adeline Rwigara ibyaha birimo guteza imvururu muri rubanda, uyu munsi batashye bataburanye kubera inzitizi ishingiye ku bantu bane baregwa hamwe n’aba bombi Ubushinjacyaha bwayobewe aho baherereye. Urukiko rwanzuye ko bagomba guhamagazwa nk’abatazwi aho bari.

Rwigara n’umubyeyi mu rukiko kuri uyu wa Kabiri

Kuri izi nzitizi zari zatanzwe n’abunganira abaregwa mu nyandiko, bavuze ko iki kibazo kibanza gufatirwa umurongo abo bantu bane baregwa hamwe n’abakiliya babo bakabanza bagahamagazwa mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ubushinjacyaha buvuga ko bwaregeye Urukiko abantu batandatu barimo aba babiri (Diane Rwigara na Nyina), ariko ko bane bwababuze haba ku butaka bw’u Rwanda no hanze yabwo bityo ko hakurikizwa ibiteganywa n’itegeko abo bantu bagahamagazwa.

Buvuga ko amategeko yerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha agena ko umuntu warezwe ariko aho ahererewe hatazwi, ubushinjacyaha ntakibubuza kumukorera Dosiye bukayishyikiriza urukiko ku buryo yahamagazwa nk’utazwi aho aherereye.

Me Buhuru Pierre Celestin wunganira Diane Rwigara, yavuze ko ibivugwa n’ubushinjacyaha biteye urujijo kuko butanagaragaza ko bwigeze bubashyiriraho inyandiko zo kubafata (mandat d’arret) ngo bigaragare ko babuze.

Abo bantu bane ubushinjacyaha buvuga ko kubura kwabo ari inzitizi ku miburanishirize y’uru rubanza ni Jean Paul  Turayishimiye, Gwiza Thabita Mugenzi, Xaverine Mukangarambe na Edmond Bushayija alias Sacyanwa.

Umunyamategeko Me Gatera Gashabana wunganira Munkangemanyi Adeline Rwigara yagarutse kuri aba bantu bari mu kirego ariko bataragezwa imbere y’Ubucamanza, yavuze ko muri bariya bantu harimo umwe Ubushinjacyaha bwagaragarije umwirondoro ko atuye i Boston muri Leta Zunze Ubumwe za America ndetse bugaragaza na nimero ye ya Telephone.

Ati “Burashaka kwisubiraho se ko na we butazi aho aherereye?” 

Umucamanza yahise amubaza icyo byafasha urukiko, Me Gashabana avuga ko bariya bantu baregwa hamwe n’abakiliya babo bityo ko ibyemezo bashobora gufatirwa bishobora kuzagira ingaruka ku bo bunganira.

Umushinjacyaha wabajijwe n’urukiko icyo avuga kuri uriya muntu bagaragarije umwirondoro, yagize ati “Turabona bitwara (abavoka) nk’ababunganira [nk’abunganira bariya bane batazwi aho baherereye], twe twagaragaje uruhande rwacu ntacyo twongeraho.”

Me Buhuru wavugaga ko iriya mvugo y’ubushinjacyaha idakwiye guhita gusa, yagize ati “Aba bantu twabamenye Ubushinjacyaha bubazanye muri Dosiye, twabunganira gute tutanabazi.”

Iburanisha ry’uyu munsi ntiryatabiriwe cyane

Urubanza rwasubitwe bataburanye…

Inteko y’Urukiko yafashe amasaaha abiri isuzuma iyi nzitizi, yabwiye ababuranyi ko n’ubwo Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bariya bantu bari mu bihugu bihugu bitandukanye nko muri Belgique, Canada na USA bidahagije ku buryo aho baherereye hahita hamenyekana.

Agendeye ku mategeko y’Imanza z’Inshinjabyaha, agena ko umuntu uregwa ariko uherereye ahatazwi ahamagazwa hagendewe ku biteganywa n’iri tegeko, Umucamanza yavuze ko aba bantu bane bazahamagazwa hagendewe kuri ibi biteganywa n’iri tegeko na bo bagahamagazwa nk’abaherereye ahatazwi.

Yahise yimurira iburanisha ritaha tariki ya 24 Nyakanga.

Mukangemanyi nyina wa Diane Rwigara asohoka ngo yinjiro mu modoka imusubiza aho afungiye

Mukangemanyi nyina wa Diane Rwigara asohoka mu rukiko ngo yinjire mu modoka imusubiza aho afungiye

Batashye bataburanye kubera bariya bantu bane baregwa hamwe

Batashye bataburanye kubera bariya bantu bane baregwa hamwe

Sr: Umuseke

2018-05-22
Editorial

IZINDI NKURU

Ibiri mu mutwe wa Twagiramungu Alias  Rukokoma  ( VIDEO )

Ibiri mu mutwe wa Twagiramungu Alias Rukokoma ( VIDEO )

Editorial 26 Aug 2016
Perezida Kagame ashobora no kuguhamagara saa munani z’ijoro akubaza ibyerekeye imibereho y’igihugu- Mushikiwabo

Perezida Kagame ashobora no kuguhamagara saa munani z’ijoro akubaza ibyerekeye imibereho y’igihugu- Mushikiwabo

Editorial 30 Oct 2018
Uwemezaga ko Col. Theoneste Bagosora arengana arashaka  kuba Perezida w’Abanyarwanda

Uwemezaga ko Col. Theoneste Bagosora arengana arashaka kuba Perezida w’Abanyarwanda

Editorial 30 Mar 2017
Impamvu  Karekezi Olivier nabagenzibe bakina muri “Rayon Sport ” Rutanga Eric na Mukunzi batawe muri yombi , yamenyekanye

Impamvu Karekezi Olivier nabagenzibe bakina muri “Rayon Sport ” Rutanga Eric na Mukunzi batawe muri yombi , yamenyekanye

Editorial 20 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Papa Francis yirukanye burundu Ruharwa Wenceslas Munyeshya mu basaserdoti ba Kiliziya Gatolika.
Amakuru

Papa Francis yirukanye burundu Ruharwa Wenceslas Munyeshya mu basaserdoti ba Kiliziya Gatolika.

Editorial 03 May 2023
Amavubi yatangiye umwiherero muri Algeria, Manishimwe Djabel yangiwe kwinjira mu gihugu , Rafael York ntiyatanze impamvu yo kutitabira umwihero
Amakuru

Amavubi yatangiye umwiherero muri Algeria, Manishimwe Djabel yangiwe kwinjira mu gihugu , Rafael York ntiyatanze impamvu yo kutitabira umwihero

Editorial 02 Jun 2025
Ishyaka Rya J.Pierre Bemba Wakuwe Ku Rutonde Rw’abakandida Perezida Rigiye Kujurira
POLITIKI

Ishyaka Rya J.Pierre Bemba Wakuwe Ku Rutonde Rw’abakandida Perezida Rigiye Kujurira

Editorial 27 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru