• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Abarimo Kagere Medie bari ku rutonde Adel Amrouche yatangaje bazakina na Algérie mu mukino wa gicuti utegura imikino y’igikombe cy’isi 2026

Abarimo Kagere Medie bari ku rutonde Adel Amrouche yatangaje bazakina na Algérie mu mukino wa gicuti utegura imikino y’igikombe cy’isi 2026

Editorial 28 May 2025 Amakuru, IMIKINO

Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Adel Amrouche yamaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi 28 bagomba kwitabira umukino wa gicuti uzahuza Amavubi na Algérie tariki ya 5 Kamena 2025, kuri Stade Mohamed-Hamlaoui i Constantine.

Uyu mukino urimo gutegurwa mu gihe cyemerwe gukinamo imikino mpuzamahanga ya FIFA yo muri Kamena, ukazaba ari ingenzi cyane mu myiteguro y’Amavubi mbere y’uko bakina imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Mu bakinnyi bahamagawe harimo abakinira imbere mu gihugu n’abandi bakinira hanze, barimo amazina asanzwe azwi nka Kapiteni Bizimana Djihad wa Al Ahli Tripoli, Medie Kagere ukinira Namungo FC n’umunyezamu Fiacre Ntwari waKaizer Chiefs FC.

Uru rutonde kandi rugaragaraho andi mazina y’abakinnyi bashya bakiri bato nka Kayibanda Claude Smith wa Luton Town yo mu Bwongereza, Uwimana Noe Iman wa Virginia Tech Soccer ukina muri USA ndetse na Nkulikiyimana Darryl Nganji wo muri FC Dender EH.

Amakipe yo mu Rwanda nka APR FC na Rayon Sports ayoboye andi makipe  mu gutanga abakinnyi mu ikipe y’igihugu, aha twavuga nka Ruboneka Jean Bosco wa APR FC na Muhire Kevin wa Rayon Sports.

Amrouche, wagizwe umutoza mukuru mu ntangiriro za 2025, yavuze ko gukina n’amakipe makuru kandi akomeye kugirango arebe urwego rwMabakinnyi b’Amavubi.

Ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru, Adel yagize ati “Dukeneye umukino ukomeye nk’uwa Algérie kugira ngo turebe uko abakinnyi bacu bahagaze, ndetse tunabone uko dutegura imikino y’ijonjora rya WCQ. Turifuza kureba uburyo twakomeza kubaka ikipe ihatanira ibikombe,”

Ni umukino uzaba ari isuzuma rikomeye ku Amavubi, aho intego ari uguhatanira kuzitabira igikombe cy’Isi bwa mbere mu mateka.

Biteganyijwe ko Amavubi azahaguruka mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 30, gusa nta mwitozo n’umwe uzabera mu Rwanda.

Abanyezamu:

• Ntwari Fiacre (Kaizer Chiefs FC)

• Buhake Clement Twizere (Ullensaker/Kisa)

• Ishimwe Pierre (APR FC)

Ba Myugariro:

• Niyomugabo Claude (APR FC)

• Aly Enzo Hamon (Angoulême CFC)

• Omborenga Fitina (Rayon Sports)

• Uwimana Noe Iman (Virginia Tech Soccer)

• Mutsinzi Ange (Zira Futbol Klubu)

• Manzi Thierry (Al Ahli Tripoli)

• Niyigena Clément (APR FC)

• Nshimiyimana Yunus (APR FC)

• Kavita Phanuel (Birmingham Legion FC)

• Ngwabije Brian Clovis (Blois Foot 41)

Abo hagati:

• Nkulikiyimana Darryl Nganji (FCV Dender EH)

• Bizimana Djihad (Al Ahli Tripoli)

• Mugisha Bonheur (Stade Tunisien)

• Ruboneka Jean Bosco (APR FC)

• Muhire Kevin (Rayon Sports)

• Kayibanda Claude Smith (Luton Town, England)

• Manishimwe Djabel (Naft Al Wasat)

Ba Rutahizamu:

• Nshuti Innocent (Sabail FK)

• Gitego Arthur (Clube Ferroviário da Beira)

• Kagere Medie (Namungo FC)

• Rafael York (ZED FC)

• Mugisha Gilbert (APR FC)

• Joeja Kwizera (Rhode Island FC)

• Biramahire Abeddy (Rayon Sports)

2025-05-28
Editorial

IZINDI NKURU

Umutungo w’Umuryango wa Tshisekedi urimo gukorwaho iperereza

Umutungo w’Umuryango wa Tshisekedi urimo gukorwaho iperereza

Administrator 24 Nov 2025
Musanze FC irakira Rayon Sports naho Marines FC ikine na Kiyovu Sports mu mikino ibanza ya 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro 2022

Musanze FC irakira Rayon Sports naho Marines FC ikine na Kiyovu Sports mu mikino ibanza ya 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro 2022

Editorial 04 Apr 2022
Perezida Kagame yasubije abibaza niba Coup d’Etat ishoboka mu Rwanda

Perezida Kagame yasubije abibaza niba Coup d’Etat ishoboka mu Rwanda

Editorial 28 Jan 2022
Chairman wa APR FC, Brig Gen Déo Rusanganwa yatorewe kuba umwe mubagize inama y’ubuyobozi bwa Rwanda Premier League

Chairman wa APR FC, Brig Gen Déo Rusanganwa yatorewe kuba umwe mubagize inama y’ubuyobozi bwa Rwanda Premier League

Editorial 15 Feb 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

FDLR ni nka wa mupfu babwiye bati inzu irahiye, we ati nimusase turyame!
Amakuru

FDLR ni nka wa mupfu babwiye bati inzu irahiye, we ati nimusase turyame!

Editorial 30 Oct 2024
Nyuma y’imyaka isaga itatu ari umunyamabanga wa FERWAFA, Uwayezu Francois Regis yeguye kuri uyu mwanya
Amakuru

Nyuma y’imyaka isaga itatu ari umunyamabanga wa FERWAFA, Uwayezu Francois Regis yeguye kuri uyu mwanya

Editorial 13 Sep 2021
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 02 Mar 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru