Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Adel Amrouche yamaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi 28 bagomba kwitabira umukino wa gicuti uzahuza Amavubi na Algérie tariki ya 5 Kamena 2025, kuri Stade Mohamed-Hamlaoui i Constantine.
Uyu mukino urimo gutegurwa mu gihe cyemerwe gukinamo imikino mpuzamahanga ya FIFA yo muri Kamena, ukazaba ari ingenzi cyane mu myiteguro y’Amavubi mbere y’uko bakina imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Mu bakinnyi bahamagawe harimo abakinira imbere mu gihugu n’abandi bakinira hanze, barimo amazina asanzwe azwi nka Kapiteni Bizimana Djihad wa Al Ahli Tripoli, Medie Kagere ukinira Namungo FC n’umunyezamu Fiacre Ntwari waKaizer Chiefs FC.
Uru rutonde kandi rugaragaraho andi mazina y’abakinnyi bashya bakiri bato nka Kayibanda Claude Smith wa Luton Town yo mu Bwongereza, Uwimana Noe Iman wa Virginia Tech Soccer ukina muri USA ndetse na Nkulikiyimana Darryl Nganji wo muri FC Dender EH.
Amakipe yo mu Rwanda nka APR FC na Rayon Sports ayoboye andi makipe mu gutanga abakinnyi mu ikipe y’igihugu, aha twavuga nka Ruboneka Jean Bosco wa APR FC na Muhire Kevin wa Rayon Sports.
Amrouche, wagizwe umutoza mukuru mu ntangiriro za 2025, yavuze ko gukina n’amakipe makuru kandi akomeye kugirango arebe urwego rwMabakinnyi b’Amavubi.
Ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru, Adel yagize ati “Dukeneye umukino ukomeye nk’uwa Algérie kugira ngo turebe uko abakinnyi bacu bahagaze, ndetse tunabone uko dutegura imikino y’ijonjora rya WCQ. Turifuza kureba uburyo twakomeza kubaka ikipe ihatanira ibikombe,”
Ni umukino uzaba ari isuzuma rikomeye ku Amavubi, aho intego ari uguhatanira kuzitabira igikombe cy’Isi bwa mbere mu mateka.
Biteganyijwe ko Amavubi azahaguruka mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 30, gusa nta mwitozo n’umwe uzabera mu Rwanda.
Abanyezamu:
• Ntwari Fiacre (Kaizer Chiefs FC)
• Buhake Clement Twizere (Ullensaker/Kisa)
• Ishimwe Pierre (APR FC)
Ba Myugariro:
• Niyomugabo Claude (APR FC)
• Aly Enzo Hamon (Angoulême CFC)
• Omborenga Fitina (Rayon Sports)
• Uwimana Noe Iman (Virginia Tech Soccer)
• Mutsinzi Ange (Zira Futbol Klubu)
• Manzi Thierry (Al Ahli Tripoli)
• Niyigena Clément (APR FC)
• Nshimiyimana Yunus (APR FC)
• Kavita Phanuel (Birmingham Legion FC)
• Ngwabije Brian Clovis (Blois Foot 41)
Abo hagati:
• Nkulikiyimana Darryl Nganji (FCV Dender EH)
• Bizimana Djihad (Al Ahli Tripoli)
• Mugisha Bonheur (Stade Tunisien)
• Ruboneka Jean Bosco (APR FC)
• Muhire Kevin (Rayon Sports)
• Kayibanda Claude Smith (Luton Town, England)
• Manishimwe Djabel (Naft Al Wasat)
Ba Rutahizamu:
• Nshuti Innocent (Sabail FK)
• Gitego Arthur (Clube Ferroviário da Beira)
• Kagere Medie (Namungo FC)
• Rafael York (ZED FC)
• Mugisha Gilbert (APR FC)
• Joeja Kwizera (Rhode Island FC)
• Biramahire Abeddy (Rayon Sports)