• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Abarokotse Jenoside n’inshuti zabo basabye Radio Canada gusaba imbabazi ku kiganiro gipfobya Jenoside cyatumiwemo Judi Rever

Abarokotse Jenoside n’inshuti zabo basabye Radio Canada gusaba imbabazi ku kiganiro gipfobya Jenoside cyatumiwemo Judi Rever

Editorial 12 Jan 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

PAGE-RWANDA,ni umuryango ugizwe n’ababyeyi n’inshuti z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi baba muri Canada, bandikiye ubuyobozi bwa Radio Canada bayisaba gusiba no gusaba imbabazi ku kiganiro iherutse gutambutsa gihakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Icyo kiganiro cyakozwe tariki 7 Mutarama 2021, gikorwa n’umunyamakuru Stéphane Bureau, mu gihe umutumirwa yari ruharwa mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ariwe Judi Rever, umunyamakurukazi wo muri Canada uzwiho inyandiko zihakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri icyo kiganiro cyaje gushyirwa ku rubuga rw’iyo radiyo, Judi Rever yahawe umwanya wo gusobanura Igitabo cye kigizwe n’imvugo y’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Icyo gitabo kigoreka amateka, gitagatifuza Hutu Pawa ko itakoze Jenoside ahubwo ko yakozwe na FPR.

Nyuma y’icyo kiganiro, Abanyamuryango ba PAGE Rwanda bandikiye ubuyobozi bwa Radio Canada, bagaragaza agahinda batewe no kuba yaremeye gutambutsa ikiganiro nk’icyo kivuga ibihabanye n’ibyabaye.
Mu ibaruwa yasinywe na Perezida wa Page Rwanda, Jean-Paul Nyilinkwaya bagize bati “Radio Canada yahaye umwanya Madamu Judi Rever uzwiho ibitekerezo bihakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ahabwa umwanya wo gutambutsa ibitekerezo bye rutwitsi kandi bipfuye bishingiye ku kuvuga ko habayeho Jenoside ebyiri. Ni ibitekerezo hashize igihe bikwirakwizwa a n’abajenosideri n’ababashyigikiye.”

Ibivugwa na Judi Rever ni imvugo yateguwe n’abajenosideri nyuma yo guhunga bamaze koreka imbaga y’Abatutsi. Ibyo babiteguye mu mugambi wabo wo kurimbura Abatutsi aho bemezaga ko Abatutsi bari bagiye kwica Abahutu kugirango bashishikarize Abahutu kumara Abatutsi. Ibaruwa ikomeza igira iti “Ntabwo ibyo bitekerezo bishingiye ku kuri, ni ibinyoma. Bagaragaje ko kandi bababajwe no kuba ku rubuga rwa Radio Canada, hari inyandiko zifite aho zihuriye n’icyo kiganiro cyatambukijwe handitse ngo Jenoside Nyarwanda, mu gihe inyito nyayo yemejwe na Loni ari Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Abagize PAGE Rwanda bavuga ko Judi Rever avuga ibintu bidafite gihamya, akirengagiza ubundi buhamya n’ubushakashatsi butabarika bumaze igihe butangwa haba mu nyandiko, amashusho n’ibindi, bitanga ukuri n’umucyo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bavuze ko bibabaje kuba ikinyamakuru cyubashywe nka Radio Canada gishobora kuba umuyoboro w’ibitekerezo rutwitsi bihakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ntihanahabwe umwanya urundi ruhande ngo rusobanure ukuri kw’ibivugwa.

Bati “Muzi ko hari ibintu bitandukanye bivugwa kuri Jenoside yakorewe Abayahudi cyangwa se ku bitero bya tariki 11 Nzeri 2001, ese mwatinyuka guha rugari umuntu ubihakana ngo azane imvuga ‘itandukanye n’ihari’? […] Turahamya ko bitashoboka.” Bavuze ko kwemerera Judi Rever na Stéphane Bureau gutambutsa icyo kiganiro , Radio Canada “yagaragaje kwirengagiza byaba bidaturutse ku bushake cyangwa se kudashishoza no kutumva uburemere, cyangwa se byaratewe no gusuzugura inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ari Abanyafurika, abirabura cyangwa Abatutsi.”

PAGE Rwanda yasabye Radio Canada gusiba icyo kiganiro ku miyoboro yayo, ikisegura mu ruhame ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abakurikira iyo radiyo bakomerekejwe n’icyo kiganiro “no gutegura ikindi kiganiro kuri iyo ngingo.”

2021-01-12
Editorial

IZINDI NKURU

Uko RNC yaje guhuhuka, abayoboke bagatatana n’uko Rutabana yaje kwicwa aciwe umutwe

Uko RNC yaje guhuhuka, abayoboke bagatatana n’uko Rutabana yaje kwicwa aciwe umutwe

Editorial 18 Dec 2019
Kayumba Rugema  yigambye  iyicarubozo rikorerwa Abanyarwanda Kampala

Kayumba Rugema yigambye iyicarubozo rikorerwa Abanyarwanda Kampala

Editorial 13 Jan 2018
Ingabo za Afurika y’Epfo Zavanye Ipfunwe muri Congo mu Gikorwa cya SAMIDRC

Ingabo za Afurika y’Epfo Zavanye Ipfunwe muri Congo mu Gikorwa cya SAMIDRC

Editorial 12 May 2025
U Rwanda ruzongera kwitabira ibiganiro bya Luanda, ari uko Kongo iretse amacenga n’ubushotoranyi

U Rwanda ruzongera kwitabira ibiganiro bya Luanda, ari uko Kongo iretse amacenga n’ubushotoranyi

Editorial 16 Dec 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Imyanzuro yafatiwe mu mwiherero wa 15 w’abayobozi bakuru b’igihugu
INKURU NYAMUKURU

Imyanzuro yafatiwe mu mwiherero wa 15 w’abayobozi bakuru b’igihugu

Editorial 06 Mar 2018
Ferwafa irahakana amakuru avuga ko mu Rwanda habereye inama yo guhigika Issa Hayatou
Mu Mahanga

Ferwafa irahakana amakuru avuga ko mu Rwanda habereye inama yo guhigika Issa Hayatou

Editorial 25 Oct 2016
Ibisa birasabirana:Urupfu rw’umugome Tewonesiti Bagosora rwatamaje n’ababeshyaga ko bababajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi
Amakuru

Ibisa birasabirana:Urupfu rw’umugome Tewonesiti Bagosora rwatamaje n’ababeshyaga ko bababajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 26 Sep 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru